Ibi Dr. Murangira B. Thierry yabigarutseho mu kiganiro na ISIBO TV, aho yakomozaga ku myitwarire y'abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda. Dr. Murangira yagaragaje ko hari bamwe mu bakunze gutanga ibitekerezo bakagaragaza ko byaba byiza imbuga nkoranyambaga zifunzwe, zigakomanyirizwa aho gukomeza gukorerwaho ibyaha.
Ati 'Hari abantu biganjemo abakuzeho bakunze kumpamagara bakambwira bati ariko mwe nka RIB mukora iki? Kuki mudafunga izo mbugankoranyambaga?' Dr. Murangira yavuze ko abakunze kumubaza ibyo bibazo buri gihe abereka uburyo imbuga nkoranyambaga zifite akamaro kenshi kandi keza kurusha ibi biziberaho.
Ati 'Abo icyo mbasubiza, ni uko izo mbuga nkoranyambaga zifite akamaro keza kandi kenshi kurusha ibibi bizikorerwaho, abazikoresha neza nibo benshi. Ikibazo ni uko hari ka kadomo, ikizinga kiri ku ishati y'umweru kikagaragara cyane kurusha umweru w'ishati.'
Dr. Murangira yaboneyeho guhamya ko aho kugira ngo bafunge imbuga nkoranyambaga kubera abantu bake bazikoreraho ibyaha, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ruzafunga abazikoreraho ibyaha.
Ati 'Aho kugira ngo dufunge izo mbuga nkoranyambaga tuzafunga, abazikoresha nabi bazikoresha ibyaha. Hari benshi bazikoresha ibikorwa byiza by'inyungu, aho kuzifunga kuko abantu babiri batatu bazikoreyeho ibyaha, tuzafunga abo bazikoreyeho ibyaha kandi bihanwa n'amategeko.'
Dr. Murangira yagaragaje ko muri rusange imbuga nkoranyambaga mu Rwanda zikoreshwa neza nubwo hatabura abazikoresha nabi.
Ati 'Hari abazikoresha neza bakazibyaza umusaruro, zikaba zaragize uruhare mu kwagura ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, zikifashishwa mu guhugura abantu cyangwa kwihugura, mu kwamamaza ibikorwa bitandukanye, zikiyambazwa mu myidagaduro no mu ivugabutumwa n'ahandi henshi ariko akagaragaza ko hari n'abandi bake bazikoresha nabi ari nabo ubu bashyizeho ijisho.'
Yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kuzibyaza umusaruro nk'abandi benshi bazikoresha ariko bakirinda kuzikoreraho ibyaha hari abo bikomeje kuranga.
The post Umuburo kubakoresha imbuga nkoranya mbaga na abanyamakuru muri rusange appeared first on KASUKUMEDIA.COM.
Source : https://kasukumedia.com/umuburo-kubakoresha-imbuga-nkoranya-mbaga-na-abanyamakuru-muri-rusange/