Umucuruzi wahize abandi yegukanye imodoka muri Biva MoMotima - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni impano yatangiwe mu Karere ka Musanze ku itariki 10 Ukwakira 2024.

Kiza ni we wahize abandi bose mu kwishyurwa kuri MoMo Pay kuva muri Gashyantare 2024 ubwo Biva MoMotima y'uyu mwaka yatangizwaga ari ku nshuro yayo ya gatatu.

Ni gahunda igizwe n'ubukangurambaga mu kwishyurana hifashishijwe MoMo Pay ndetse no gutanga ibihembo ku baguzi n'abacuruzi bakoresha cyane ubwo buryo.

Hatanzwe ibihembo binyuranye birimo moto, amafaranga, televiziyo, telefone n'ibindi. Ibihembo nyamukuru bisoza iyi gahunda muri uyu mwaka byari imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Volkswagen T-Cross 2023 imwe ifite agacico k'arenga miliyoni 40 Frw.

Iya mbere yahawe umucuruzi mu gihe iya kabiri yagenewe umuguzi yo biteganyijwe ko itangirwa mu Karere ka Ruhango ku itariki 11 Ukwakira 2024.

Kiza washyikirijwe imodoka ari ubwa mbere ayitunze, yishimiye bikomeye iyo mpano yitezeho kumuhindurira ubuzima.

Yagize ati 'Byandenze no kubyakira gusa ndumva ibyishimo ari byinshi. Iyi modoka izampindurira ubuzima niteze imbere n'umuryango wanjye. Birankura ku rwego nari ndiho ngire urundi ngeraho.'

Yongeyeho ati 'Natangiye gukoresha uburyo bwa Momo Pay nishyurirwaho kuva mu myaka ibiri ishize kandi nashishikariza n'abandi kubukoresha."

Kiza yavuze ko kandi itangwa ry'ibihembo muri Biva MoMotima nta ho bihuriye n'ubutekamutwe bw'abakunda guhamagara abantu muri iyi minsi bababeshya ko batsindiye ibihembo kuko ari umwe mu biherewe igihembo na Mobile Money Rwanda Ltd.

Umukozi mu Ishami ry'Ubucuruzi muri MoMo Rwanda Ltd, Mugabo Joël, yatangaje ko icyo kigo kiri mu cyumweru cyo gushimira abakiliya bacyo batandukanye, ari yo mpamvu banashyikirije impano y'imodoka umucuruzi washishikarije abaguzi gukoresha Momo Pay yishyurwa.

Yakomeje ati 'Uyu munsi twahuye n'abakiliya bacu bo mu Majyaruguru basanzwe bakoresha serivise zacu. Turabasezeranya kuzakomeza kubumva no gukemura ibibazo baba bafite ndetse tonongere serivise zizakomeza koroshya kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga."

Mugabo kandi yashishikarije abakiliya gukoresha MoMo Pay mu kwishyurana kuko bihendutse ku bacuruzi kandi ari ubuntu ku baguzi ndetse bikaba bigabanya ibyago byo kugendana amafaranga mu ntoki.

MoMo Rwanda Ltd ni ikigo gitanga serivise z'imari mu buryo bw'ikoranabuhanga gishamikiye kuri MTN Rwanda. Cyatangiye gukora ukwacyo mu 2021 kikaba gifite abafatabuguzi barenga miliyoni eshanu mu gihugu hose.

Kwiyandikisha muri Biva MoMotima ni ukunyura ku *182*16# ugakurikiza amabwiriza. Iyo gahunda kuva yatangira 2022 imaze gutangwamo ibihembo by'amafaranga miliyoni 76,5 Frw, moto 19 zifite agaciro ka miliyoni 34,5 Frw na televiziyo 19 zifite agaciro ka miliyoni 19,3 Frw.

Muri iyo myaka itatu kandi hamaze gutangwa telefone ngendanwa 75 zigezweho za miliyoni 17,2 Frw, amakarita yo guhaha 360 afite agaciro k'arenga miliyoni 11 Frw, amakarita 14 yo kongera ibitoro mu binyabiziga n'imodoka eshatu za miliyoni 101 Frw.

Mobile Money Rwanda Ltd binyuze muri gahunda ya Biva MoMotima, yahaye impano y'imodoka umucuruzi witwa Kiza Adela wahize abandi mu gukoresha MoMo Pay yishyurwa n'abaguzi
Kiza Adela yahawe imodoka ifite agaciro ka miliyoni 40 Frw



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umucuruzi-wahize-abandi-yegukanye-imodoka-muri-biva-momotima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)