Umugore n'umwana bahitanwe n'ikirombe mu karere ka Gatsibo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturage bakoraga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Remera bagwiriwe n'ikirombe babiri muri bo barimo umugore n'umwana w'imyaka 14, bahita bitaba Imana.
Iyo mpanuka yabereye mu Kirombe kiri mu Kagari ka Kigabiro mu Mudugudu wa Kanyinya mu isambu isanzwe ari iy'umuturage itaragenewe ubucukuzi. Abaturage bari hafi y'aho ibyo bayebereye babwiye BTN ko aho bacukuraga hari harimo abantu bane, babiri babasha kurokoka ariko abandi babiri barimo umugore ubyaye rimwe n'umwana w'imyaka 14 bahasiga ubuzima.

Umwe yagize ati 'Bapfuye nabi kuko ni nk'umusozi wabagwiriye nta wigeze ataka na mba. Hashize imyaka nk'ibiri hapfiriye abandi basore babiri kandi uriya mubyeyi cyishe yasize akana gatoya'. Abo baturage bavuga ko nta sosiyete izwi ikorera ubucukuzi muri ako gace ku buryo abajya bahagirira impanuka bagapfa nta muntu bijya bibazwa.
Basaba ubuyobozi ko bwahagurukira icyo kibazo bukagiha umurongo ku buryo abaturage batakomeza kuhaburira ubuzima. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera, Urujeni Consolée, yavuze ko nyiri iyo sambu ari gushakishwa kuko iryo bara rikimara kuba yaketse ko ari bukurikiranwe agahita ahunga.

Ibyo ngo byatewe n'uko yari azi neza ko mu isambu ye hakorerwaga ubucukuzi butemewe n'amategako kandi nta n'uburenganzira afite bwo gutanga impushya z'ubucukuzi.
Urujeni yongeyeho ko nta sosiyete yigeze yegera ubuyobzoi isaba kuhakorera ubucukuzi ngo yimwe ibya ngombwa bityo ko nta baturage bakwiye kuba bajya gushakamo amabuye y'agaciro. Imirambo y'abitabye Imana yabashije gutabururwa ihita ijyanwa mu Bitaro bya Kiziguro.

The post Umugore n'umwana bahitanwe n'ikirombe mu karere ka Gatsibo appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/umugore-numwana-bahitanwe-nikirombe-mu-karere-ka-gatsibo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)