Umujyi wa Kigali mu nzira yo gutera ibiti n'ubusitani ku butaka waguze bwahindutse ibihuru - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali hari ubutaka bwimuwemo abaturage hagamijwe kuzahubaka ibikorwa bijyaye n'iterambere ry'u Rwanda ariko ubu hakaba hakibereye aho, ahubwo harabaye ibihuru.

Ubutaka nk'ubu usanga ari ho abasenya inzu bajya kumena ibisigazwa byazo, abandi bakitwikira ijoro bakajya kuhamena imyanda.

Ngabonziza Maurice utuye mu Mujyi wa Kigali yabwiye RBA ko ubutaka bwa Leta hari aho bwahindutse indiri y'abanywa ibiyobyabwenge nyamara bwari bukwiye kubyazwa umusaruro.

Ati 'Mbona Leta itabukoresha uko iba yabitanzeho igitekerezo ivuga ngo igiye kuhimura abaturage ihakorere igikorwa runaka ugasanga cya gikorwa ntikihabaye, kimaze umwaka umwe, ibiri, itanu ahubwo hakibera ibihuru ugasanga ni ho habaye indiri y'abanywa itabi, abajura cyangwa se undi muntu wahasigaye ufite inzu nziza birayirengeye.'

Habimana Antoine we asanga 'Mu gihe bakimara kubukuraho abaturage bakabaye babwubaka nk'uko bavuga bati tugiye kuhubaka cyangwa se niba bidahise bikorwa bakahaha abaturage bakahakora imishinga y'ubuhinzi.'

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yatangaje ko kwimura abaturage mu bice bitandukanye bikorwa ahateganywa imishinga migari ariko hakaba ubwo hashize igihe itaratangira gushyirwa mu bikorwa.

Yahamije ko iyo ahantu hegenewe imishinga minini, ahenshi bikorwa mu byiciro bitandukanye, hakabaho gutegura no gushaka ingengo y'imari yo kwimura abaturage ahazakorerwa ibyo bikorwa.

Ati 'Iyo abaturage bamaze kuhava cya kibuga kimaze kuboneka ni na ho hakurikira ibyo byiciro bindi byo gukomeza wa mushinga, ibyo rero bituma bitwara imyaka kandi ikintu kiba gikomeye kurusha ibindi mbere y'uko na wa mushinga ujya mu bikorwa ni uko nibura ba baturage babasha kubona ingurane.'

Ntirenganya yahamije ko ahantu hose hari ubutaka bw'Umujyi wa Kigali bateganya ko buzamara igihe kinini buzaterwaho ubusitani.

Ati 'Turi muri gahunda yo gutera ibiti, gahunda twise igiti cyanjye, ikintu cya mbere turi gukora nk'Umujyi wa Kigali ni ukureba bwa butaka twebwe tugifite nk'umujyi wa Kigali tuzakoresha mu bihe biri imbere ariko tukaba tugifitemo imyaka runaka kuba tubuteye ibiti, tukabutera ubusitani tugashyiramo paspalum cyangwa se ibindi byatsi bishoboka hakaba hasa neza nibura mu gihe ya mishinga minini itarageraho.'

Yagaragaje ko iyo hari umwanda mu Mujyi wa Kigali biba bireba ubuyobozi n'abaturage muri rusange bityo ko n'abaturage bahakora umuganda haba mu minsi yagenewe umuganda cyangwa mu muganda udasanzwe.

Ati 'N'iyo mwaba muturiye ubutaka bw'Umujyi wa Kigali budakoreshwa hanyuma mukagira umwanda ubundi biba ari ikibazo ku Mujyi wa Kigali ariko biba ari n'ikibazo ku Mudugudu. Ni hahandi tuvuga ngo ese mu mudugudu iyo mutekereje ko mugiye gukora umuganda mujya kuwukora hehe?'

Umujyi wa Kigali uvuga ko mu myaka itanu iri imbere hazaterwa ibiti miliyoni eshatu zizabarwa harebwe ibyakuze aho kureba ibyatewe gusa.

Ibi ngo bizafasha gusigasira isuku mu bice bitandukanye ariko hanabungabungwa umwuka abantu bahumeka.

Ahari ubutaka bw'Umjyi wa Kigali butagiye guhita bukoreshwa imishinga yahagenewe hazaterwa ubusitani



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-mu-nzira-yo-gutera-ibiti-n-ubusitani-ku-butaka-waguze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)