Umujyi wa Kigali mu nzira zo kuvugutira umuti... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikibazo cy'ingendo mu Mujyi wa Kigali ni kimwe mu bimaze igihe bihangayikishije Abaturarwanda. Rimwe na rimwe, ahategerwa imodoka haba hari imirongo miremire isumba iyinjira mu nsengero ariko nta modoka n'imwe yo kubatwara ihari.

Ni ikibazo gikomeye, aho usanga rimwe na rimwe mu masaha y'umugoroba abagenzi bashoboraga kumara hagati y'iminota 30 n'amasaha abiri bahagaze muri gare babuze imodoka. 

Nk'umuntu ukorera mu Mujyi wa Kigali rwagati utaha i Kanombe, hari ubwo usanga ashobora kuva mu kazi saa Kumi n'Imwe z'umugoroba, akagera iwe mu rugo Saa Tatu z'ijoro, kubera umwanya munini yategereje imodoka bigakubitana n'umuvundo uri mu muhanda.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n'Uburezi mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya mu kiganiro na Televiziyo y'u Rwanda, yakomoje ku ngamba zitezweho gukemura ikibazo cy'umuvundo uterwa n'imodoka nyinshi muri Kigali.

Yatangaje ko gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali bihagaze neza ugereranije no mu gihe cyashize, kubera ko muri iki gihe umubare wa bisi zitwara abagenzi na wo ukomeje kwiyongera.

Yavuze ko kuri ubu ikibazo bahanganye na cyo atari ubuke bw'izi modoka, ahubwo ari ukureba uko zabasha kwihuta mu masaha yose, yaba mu masaha abantu bajya ku kazi ndetse no mu masaha asanzwe. 

Akomoza ku muti urambye bari kuvugutira ikibazo cy'umuvundo w'imodoka ukunze kugaragara mu masaha ya mu gitondo abantu bajya ku kazi, Claudine yagize ati: "Mu masaha rero abantu bajya ku kazi cyangwa se amasaha y'umuvundo, turimo turateganya ko nibura twatangira gukora igerageza ryo gushakira bisi inzira yayo yonyine ku buryo kuvuga ngo hari umuvundo cyangwa ntawuhari, ibyo ngibyo bitazigera biyikora mu nkokora. Ikazajya ihora igenda, noneho abantu bakabasha kugenda neza uko bisabwa."

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yasabye abantu kunoza imyitwarire yabo birinda imico yo kwimana inzira mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'umubyigano w'imodoka mu muhanda.

Yagize ati: 'Ku kibazo cya 'Traffic jam' icyo nasaba, n'abantu ubwabo imyitwarire yabo irongera. Aha ngaha mu gihe abantu tutazemera ngo dusirimuke, twumve ko mu bikorwaremezo dufite tugomba kwihanganirana twese tukagenda kimwe, bakumva ko hari ugomba kugenda mbere y'undi, ni ikibazo gikomeye."


Umujyi wa Kigali uri gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy'umuvundo w'imodoka ukunze kugaragara mu masaha y'akazi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147938/umujyi-wa-kigali-mu-nzira-zo-kuvugutira-umuti-ikibazo-cyumuvundo-uterwa-nimodoka-nyinshi-147938.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)