Umukinnyi wa AC Milan yajyanywe mu rukiko n'... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Luisa Kmreva avuga ko yafashwe ku ngufu n'uyu mukinnyi muri 2017 akabikorera mu modoka ye yo mu bwoko bwa 'Porsche Cayenne' impande y'akabyiniro ko muri Espagne.

Uyu munyamideli kandi yavuze ko icyo gihe yavunitse ku mavi nyuma y'uko yari amaze kumufata ku ngufu akamusohora muri iyo modoka ku gahato.

Yagize ati "Mfite ibimenyetso ku mugongo no ku mavi. Theo aramutse asabye imbabazi. Ni cyo kintu gito nkwiriye."

Theo Hernandez utarigeze afungwa kubera iki cyaha yemera ko yaryamanye na Luisa Kremleva ariko bakaba bari babyumvikanyeho.

Police yo mu gihugu cya Espagne yemereye ikinyamakuru The Sun ko irimo irakora iperereza kuri iki ikirego cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Icyakora iki kirego cyari cyarahagatitswe n'urukiko nyuma yuko habuze ibimenyetso gusa nyuma abashinjacyaha baza kubona amashusho yerekana uyu munyamideli yakomeretse mu ivi by'impanuka ari inyuma y'akabyiniro muri Espagne.

Nkuko The Sun yabyanditse urubanza rwa Kreml rwashyizwe taliki ya 28 Ukwakira mu rukiko i Malaga muri Espagne gusa ntabwo bizwi neza niba Theo Hernandez azajyayo cyangwa azarwitabira akoresheje ikoranabuhanga.

Uyu mukinnyi w'imyaka 27 usanzwe anakinira ikipe y'igihugu y'u Bufaransa, yatangiye gukina ruhago ahereye mu ikipe ya Atletico Madrid y'abato, ajya muri Deportivo Alavés, ayivamo ajya muri Real Madrid nayo ayivamo ajya muri Real Sociedad mbere yo kwerekeza muri AC Milan muri 2019.


Luisa avuga ko yafashwe ku ngufu n'umukinnyi wa Ac Milan 


Theo Hernandez ari mu mazi abira



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147617/umukinnyi-wa-ac-milan-yajyanywe-mu-rukiko-numunyamideri-umushinja-kumufata-ku-ngufu-147617.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)