Umuneke urahenze! FERWAFA yakubise hasi ibiciro byo kwinjira muri Sitade Amahoro ku mukino Amavubi azakiramo Benin - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryakoze impinduka ku biciro by'amatike y'umukino ugiye guhuza Ikipe y'Igihugu Amavubi na Bénin, umukino uzabera muri Sitade Amahoro ku wa Kabiri. Izi mpinduka zigamije gufasha abafana kubona amatike hakiri kare kandi ku giciro kiri hasi.

 

Nk'uko byatangajwe na FERWAFA, itike ya make ku bazagura mbere mu myanya isanzwe yo hejuru no hasi yagizwe 1000 Frw. Iki giciro ni icyagenewe abashaka kwitabira uyu mukino bagura itike mbere y'umunsi w'irushanwa.

 

Ku munsi w'umukino nyir'izina, ibiciro bizazamuka aho amatike azagurishwa amafaranga 2000 Frw mu myanya isanzwe. Abashaka imyanya yisumbuyeho bashobora kugura amatike ya 10 000 Frw, 30 000 Frw ndetse na 50 000 Frw, mu gihe abafana bifuza serivisi z'ikirenga bazishyura itike igera kuri 1 000 000 Frw.



Source : https://yegob.rw/umuneke-urahenze-ferwafa-yakubise-hasi-ibiciro-byo-kwinjira-muri-sitade-amahoro-ku-mukino-amavubi-azakiramo-benin/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)