Umurenge ukennye ni wo uri imbere muri EjoHeza ku rwego rw'igihugu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

EjoHeza ni gahunda ya Leta yatangijwe mu 2017 nyuma yo kubona ko Abanyarwanda benshi bagera mu zabukuru bagakenera gufashwa kubera ko batiteganyirije bagifite imbaraga zo gukora.

Ni gahunda itarahise yumvikana byihuse kuri bamwe kuko n'ubu hari abatarumva ukuntu umuntu yakwiteganyiriza kandi akennye.

Nubwo bimeze bityo, abaturage b'Umurenge wa Mukura iyo myumvire barayirenze biyandikisha muri EjoHeza ari benshi ndetse banatanga imisanzu neza.

Mu nama mpuzabikorwa y'Akarere ka Rutsiro yo ku wa 16 Ukwakira 2024, Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yahembwe nk'umuyobozi w'indashyikirwa mu gufasha abaturage kumva no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rutsiro butangaza ko umurenge wa Mukura ukennye kurusha indi yo muri aka karere kuko indi ikorerwamo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ku rwego rwo hejuru, ikagira ubuhinzi bw'icyayi indi ikaba ikora ku kiyaga cya Kivu ahakorerwa uburobyi bw'isambaza mu gihe wo nta mwihariko w'amahirwe y'ishoramari ufite.

Mu kiganiro yagiranye IGIHE, Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yavuze ko icyamufashije kuza imbere muri EjoHeza ku rwego rw'igihugu ari ukwegera abayobozi bafatanyije kuyobora Umurenge, barimo ba mudugudu, abajyanama b'ubuzima n'abashinzwe imibereho myiza y'abaturage bazwi ku izina rya ba parasosho akabanza akabumvisha EjoHeza icyo aricyo.

Ati 'Nyuma y'aho nakurikijeho abacuruzi, mbavuyeho jya ku bakozi barenga 2000 bakoreshwa na ARCOS Network, dufite n'ikigo cy'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro gikoresha abakozi 1200 bose narabegereye ubu bishyura EjoHeza kandi ku gihe'.

Akarere ka Rutsiro nubwo gafite Umurenge wa mbere muri EjoHeza ku rwego rw'igihugu, ku rutonde rw'uko uturere turushanwa mu kwishyura EjoHeza kari ku mwanya wa 22.

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative avuga ko kuba bari mu turere 10 twa nyuma muri EjoHeza kandi bafite umurenge wa mbere mu gihugu biterwa n'uko bafite n'imirenge iri hasi.

Ati 'Hari gahunda nziza yitwa kwigiranaho. Ntekereza ko tugiye gukora urugendoshuri mu murenge wa Mukura ukereka abandi uko babigenje kugira ngo uwabo uzamuke'.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Dushimimana Lambert yavuze ko kuba Umurenge wa Mukura uri imbere muri EjoHeza kandi ari Umurenge ukennye bigaragaza ko bishoboka, asaba abayobozi guhindura uburyo bakora ubukangurambaga.

Ati 'Ku Munyarwanda igipindi ntabwo kigikora. Iyo umuhaye serivisi nziza utamusiragije, iyo umusobanuriye gahunda za Leta arazumva kandi akagufasha kuzishyira mu bikorwa'.

Akarere ka Rutsiro kihaye umuhigo wo kwiteganyiriza miliyoni 300Frw muri EjoHeza mu mwaka w'ingengo y'imari 2024-2025 none kamaze kwiteganyiriza miliyoni 84Frw zihwanye na 28%. Umurenge wa Mukura ugeze kuri 60% mu gihe hari indi mirenge yo muri aka karere iri munsi ya 20%.

Guverineri Dushimimana ashyikiriza igihembo Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukura uri imbere muri Ejo Heza ku rwego rw'igihugu
Inama mpuzabikorwa y'akarere ka Rutsiro yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Meya Kayitesi avuga ko bagiye kwifashisha gahunda yo kwigiranaho kugira ngo imirenge yose izamukire rimwe mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta
Wari umwanya wo guhemba abayobozi babaye indashyikirwa mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta
Abayobozi b'umudugudu babaye indashyikirwa mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta bahembwe amagare



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umurenge-ukennye-ni-wo-uri-imbere-muri-ejo-heza-ku-rwego-rw-igihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)