Umushinjacyaha akurikiranweho kwakira ruswa y'ibihumbi 150 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mushinjacyaha yatawe muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2024 afatanwa n'uwiyise umukomisiyoneri wafashwe nk'umufatanyacyaha, kuko ari we wahuzaga usaba n'utanga ruswa.

Aba bombi bakaba bakurikiranweho icyaha cyo gusaba no kwakira indoke kugira ngo hafungurwe uwari ufunzwe ku cyaha cy'ubujura bw'amatungo aho bakiriye ibihumbi 150 Frw n'umuturage kugira ngo bamufungurize umugore we.

Ni ibyaha byakorewe mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Murambi nk'uko IGIHE yabihamirijwe n'Umuvugizi w'Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaham, Dr. Murangira B. Thierry.

Yagize ati 'Ni byo koko abo uko ari babiri batawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge n'iya Kimihurura mu gihe hagikorwa dosiye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024.'

Icyaha cyo kwaka cyangwa kwakira indonke bikozwe n'ufata ibyemezo by'ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa gihanwa n'ingingo ya 5 y'itegeko nimero 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Ugihamijwe n'Urukiko we ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwnada yikubwe inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z'agaciro k'indonke yasabye, yakiriye cyangwa yasezeranyijwe.

Ni mu gihe icyaha cy'umufatanyacyaha kuri iki cyaha cyo gihanwa n'ingingo ya 84 y'itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2024 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

Iri tegeko ryo rigahamya ko umufatanyacyaha ubihamijwe n'urukiko ahanwa nk'uwakoze icyaha.

Dr. Murangira yavuze ko RIB itazihanganira abantu bose basaba cyangwa bakira indonke.

Ati "RIB iributsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kidasaza ko uzsbifatirwamo wese azahanwa. RIB kandi irasaba abaturage kujya batanga amakuru, kugira ngo abantu nkaba basaba bakanakira ruswa bajye bafatwa."

Umuvugizi wa RIB yanaboneyeho kandi umwanya wo kwibutsa abaturarwanda ko bidakwiriye ko hagira igitangwa kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n'amategeko.

Umushinjacyaha akurikiranyweho kwakira ruswa y'ibihumbi 150Frw



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umushinjacyaha-akurikiranyweho-kwakira-ruswa-y-ibihumbi-150frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)