Umuvunyi Mukuru yatabarije abimuwe n'inyungu rusange batishyuwe miliyari 15 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Raporo Umuvunyi Mukuru yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024, igaragaza ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2023/2024 n'ibiteganyijwe mu 2024/2025 aho igaragaza ko ibibazo bakiriye birimo 8% birebana n'imitungo itari ubutaka mu gihe 7% ari ibibazo bijyanye no kwimura abantu mu nyungu rusange.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeliene, yatangaje ko hari amadosiye 165.769 ajyanye n'ibibazo byo kwimura abantu ku nyungu rusange yabaruwe, mu gihe ayakorewe igenagaciro arenga ibihumbi 163, na ho iyishyuwe ari ibihumbi 121 afite imitungo ifite agaciro ka miliyari zisaga 76,3 Frw.

Ati 'Iyo turebye uyu mwaka dusanga hari intambwe yatewe nubwo ibibazo bigihari kuko mu myaka yashize byarengaga miliyari 100 frw zitarishyurwa, tukaba tunasaba ko n'izi zakwishyurwa kuko umuturage aba akeneye amafaranga ku bikorwa byangijwe.'

Muri rusange ibibazo urwego rw'Umuvunyi rwakiriye byiganjemo iby'ubutaka byihariye 29%, ibyerekeye imibereho myiza bingana na 16% mu gihe ibirebana n'imanza zitararangizwa bingana na 10%.

Kugeza ubu hari arenga miliyoni 806 Frw y'ingurane ku mitungo y'abaturage yangijwe hubakwa ibikorwaremezo bitandukanye, birimo amashuri, imihanda, amashanyarazi, amazi n'ibindi abaturage bakaba batarishyurwa.

Uturere tw'imijyi ni two dufite ibibazo byinshi muri rusange kuko akarere ka Gasabo kihariye 25% by'ibibazo byose, Rubavu ikagira 16% mu gihe Kicukiro ifite ibingana na 13%.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yagaragaje ko abaturage baberewemo amafaranga y'ingurane y'ibyangijwe bakwiye kwishyurwa vuba
Yagejeje raporo ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi

Amafoto: Ingabire Nicole




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuvunyi-mukuru-nirere-yatabarije-abatinze-kwishyurwa-arenga-miliyari-15-frw-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)