Umwaka ku buyobozi bwa RBA, itangazamakuru mu Isi nshya n'ibindi: Cléophas Barore twaganiriye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo mwanya Barore awufatanya no kuyobora Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura RMC).
Mu kiganiro na IGIHE, Barore yagarutse ku hazaza h'itangazamakuru mu Isi y'Ikoranabuhanga, ibyo ateganyiriza abakurikirana RBA n'ibindi.

Mubona ari iyihe myitwarire ikwiye mu mikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga mu Rwanda rwa none?

Izo ni impungenge z'abantu cyangwa ibitekerezo , ariko ibyo bavuga si byo. Amateka y'itangazamakuru agaragaza ko igihe cyose hagiye havuka uburyo bushya bwo gutara, gutunganya no gusakaza amakuru; ubwari busanzwe icyo gihe abantu bibwiraga ko buzazimira, ariko uyu munsi abantu baracyakoresha igikobwakobwa bahamagara abandi; si uko telefoni zitariho […] Nta mpungenge z'uko ubwo buryo buzakuraho ubwari busanzwe.

Icyakora ubu buryo bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga nibwo buri kwifashishwa na benshi, kuko burihuta. Nta byapa biri kuri iyo mihanda, birihuta. Hari abahitamo kwigengesera bakareba iyubahirizwa ry'amahame ngengamyitwarire y'umwuga bakagenda buhoro, hari n'abandi bahitamo kwishimira gukoresha ubwo buryo bamwe bise ngo ni 'imihanda' itagira ibyapa bakirukanka, ibyo bahutaza bakabihutaza, abagwayo bakahagwa.

Impanuka ziberayo ni nyinshi sinzi niba hari abapolisi bariyo bazireba, uwakomerekeyemo ariruka akajya kwivuza, yakoroherwa akagarukamo.

Icyakorwa cya mbere ni ukubanza ukwibuka ko hari amategeko asanzwe agira ibyo abuza. Ibyo abuza rero ntabwo bigera mu mbuga nkoranyambaga ngo bibe byemewe.

Usanga ikibereye kuri izo mbuga nkoranyambaga akenshi hahita hitabazwa RIB, ese mubona nta rundi rwego rukwiriye kubamo aho hagati?

Ukwiriye kuba abakebura muri iki gihe imbuga nkoranyambaga hafi yo ku Isi yose, ibihugu bigiye bigira imyihariko. Mu Rwanda twari tuzi ko politiki nshya izagenga itangazamakuru [itaremezwa] nisohoka wenda izatanga umurongo kuri iki kibazo.

Ariko uyu munsi wa none urwego rw'abanyamakuru bigenzura, rushinzwe abanyamakuru bemera ko ari bo, babiherewe ikarita itangwa hari ibisabwe.

Ntabwo bihagije kuba ufite camera na micro ukajya gutanga interview ngo bihite bikugira umunyamakuru. Ibyo ni nk'uko twavuga ngo abantu bafite amagare bose ni abanyonzi, ariko hari n'abafite iryo kwigenderaho badakora umwuga w'ubunyonzi.

Muri make umwuga w'itangazamakuru warinjiriwe...

Ikibuga cyinjiyemo abantu benshi banyuranye nk'uko mu mupira w'amaguru hari abakina nk'ababigize umwuga, hakaba n'abakina kuko babikunda, ariko bose barakina. Kuri iki, amategeko ugenga umupira w'amaguru ni amwe.

Muri uru ruhando rw'itangazamakuru n'ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga, nifashishije iyo shusho, hari bamwe batabigize umwuga, ni abaturage babikunze bumva bagura camera cyangwa bagakoresha telefoni zabo n'ibindi bikoresho bibafasha kwegeranya amakuru bakayasakaza, ibyo ntibihita bibagira abanyamakuru.

Rero baba abo babikora ku bwo kubikunda, baba ababikora kinyamwuga nubwo batandukanye, bombi icyo bari gukora gikwiye kuba gifite amategeko akigenga bose bakayamenya.

Mubona ntawe ubashinzwe ukwiriye kujya hagati aho?

Reka tubanze turebe umuntu wese wagiye gutara, gutunganya no gusakaza amakuru, ibikeya by'ibanze yari akwiye kumenya: Ni ukumenya ngo amategeko ubundi asanzwe agenga abanyamwuga bakora ibi ni ayahe? Nibura akayamenya.

Icya kabiri, akamenya ko hari n'amategeko asanzwe y'igihugu agira ibyaha ahana, yabikorerayo akoresheje ibyo gutara amakuru, akamenya ko ashobora kwirengera ingaruka zabyo.

Icya gatatu rero, ni urwo rwego ruzabishingwa. Mu bihugu bimwe (tumaze iminsi tubiganiraho n'abantu), nko mu gihugu cya Côte d'Ivoire, rimwe twari mu nama twahuriyemo hanyuma baratubwira ngo: Twebwe ho n'utari umunyamakuru ariko afite abamukurikira (followers) ku mbuga nkoranyambaga ze, agejeje ku bihumbi 25, agira uko asinyana amasezerano n'urwego rufite mu nshingano gukurikira no kugira inama abakora mu isakazamakuru.

Kubera ko uyu muntu usanzwe ushyira ikintu ku mbuga nkoranyambaga ze kikarebwa n'abantu bangana batyo, wenda hari na radiyo idafite abayikurikira bangana batyo, agomba gufata inshingano nk'aho yaba ari igitangazamakuru.

Hari ibihugu usanga amashusho y'urukozasoni afunze kuri za Internet, ariko mu Rwanda ho si ko bimeze. Ubona igihe kitageze bigafungwa?

Hari ibihugu bigenda bishyiraho imbago kandi bakabikurikirana. Ntekereza ko no mu Rwanda byakunda, keretse niba muri ibyo bihugu bafite ikoranabuhanga rituma hari ibyo bakumira twe tukaba tutararigeraho.

Barore yavuze ko hakenewe ko imbuga nkoranyambaga zishyirirwaho imbago kugira ngo abaziriho batahakomerekera

Bishobora kuba ari ikibazo cy'ikoranabuhanga tutaragira, kuko sintekereza ko ari ikibazo cyo kwigengesera cyane ngo tudakoma rutenderi ku bwisanzure n'uburenganzira bw'abantu. Ntekereza ko atari cyo kibazo. Kuri urwo ruhande, gishobora kuba ari ikibazo cy'ikoranabuhanga.

Nk'Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, Abanyarwanda babakurikira bitege iki gishya?

Reka mbanze nshime ko ntari njye nyine kuko nabonye Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Wungirije. Icya kabiri rero, imigabo n'imigambi dufite; hari igenamigambi ry'imyaka itanu rikubiyemo indangagaciro z'umukozi w'iki kigo, zikubiyemo aho turi n'aho twerekeza, harimo cyane cyane nyine ko itangazamakuru muri iki gihe rishingiye cyane ku ikoranabuhanga.

Turi kubaka ubushobozi butuganisha muri iyo si kuko ari ho abantu bimukiye, ni ho abantu bari gucururiza. Abantu bimukiyeyo na za ngeso zose uko uzizi. Abajura bariyo, ababwirizabutumwa, abaturage bose baba hirya iyo ni ho batuye ni ho bakorera; nta muntu ugitegereza isaha y'amakuru. Nta saha y'amakuru ikibaho.

Kubera ari uko abantu bameze rero, mu ngamba dufite harimo kubibaha kuko muri iyo si y'ikoranabuhanga nta muntu ugifite umwanya wo kureba ikiganiro kimara amasaha abiri, atatu ane.

Tuzagumana uburyo busanzwe, turimo kubukora kandi tubuvugurura mu byo duha abakurikirana ibitangazamakuru bya RBA ariko tunazirikana ko dufite abantu benshi bakoresha uburyo buriho bw'ikoranabuhanga.

Abo tubafata nk'inkoramutima zacu kandi tubizeza ko tutazigera na rimwe tubatenguha. Turabumva natwe tukagerageza gutunganya ibiganiro n'amakuru byacu bijya gusubiza inyota abantu bafite. Ntabwo tuyibamara yose kubera amakuru asigaye ahenda.

Kera bavugaga ko amakuru ari ubuntu, ariko ubu arahenda. Urugero, uyu munsi kugira ngo tukwereke umupira, hari ikiguzi. Abareba iki kiganiro bumve ko kubereka umupira bihenda. N'iyo tuwubahaye hari ibindi biganiro byinshi biba biburiyemo cyangwa bishobora kuzaburiramo bikabura ingengo y'imari yo kubikora no kubitunganya.

Bakwiye kumenya ko umupira ari ingengo y'imari, ko siporo itakiri siporo gusa; byabaye ubucuruzi. Rero bisaba uburenganzira n'iyo byaba ari ikipe yanyu, tugeze ku rwego ibihugu bimwe bitakibibasha.

Ibinyamakuru byigenga byakunze gusaba ko RBA yahabwa ubushobozi buhagije, ikava mu byo kwamamaza kugira ngo ikorere abaturage yisanzuye. Mubivugaho iki?

Icya mbere kwamamaza ni ukugira gute? Ni ugutumikira abagutumye. N'ubundi nubwo twabona iyo ngengo y'imari 100%, nta mafaranga ahagije ajya abaho. Abo bayadusabira ni byiza n'izo nzozi zibaye impamo, ntacyo bitwaye ariko bajye basaba ahagije, azagura bwa burenganzira bwo kugura ibyo twerekana bihenze cyane.

Kuvuga ngo tuvemo 100% tugende tubabise, hari aho tutazababisa bitewe n'uko umuntu atuma uwo yizeye ko azamugereza ubutumwa aho ashaka ko bugera.

Nk'Umuyobozi wa RMC, manda mwatorewe imaze kurengaho imyaka itatu. Byagenze gute?

Reka mbanze mvuge ko ntawe ubwanga aburiho ngo abugaye, ariko nta n'ubwo twiyongeje. Twageze igihe twagombaga guhamagaza inteko yo gutora, tukiri muri ibyo haza COVID-19, irangiye dukomeza kubiganiraho, haba haje ibyo kuvugurura politiki igenga itangazamakuru mu Rwanda.

Abafatanyabikorwa bafite mu nshingano itangazamakuru bati 'rero nimube muretse tunoze politiki tunarebe amategeko y'itangazamakuru icyerekezo gishya biri buhabwe'.

Ngira ngo rero kimwe mu byatumye inama y'ubuyobozi ya Rwanda Media Commission n'abafatanyabikorwa ikiri aho, ni ubwo bujyanama bwo kungurana ibitekerezo kuko ntidukora twenyine.

Ni ikintu kiri kuganirwaho kandi nanjye ubwanjye ndi mu batanga ibitekerezo byo kuvuga ngo hakwiye gushakwa uburyo haboneka indi nama, bwaba ubuganiriweho bukumvikanwaho cyangwa ubunyuze mu matora; birakwiye.

Ndi mu babishyigikiye, ariko burya na none, Inama y'Ubutegetsi isimburwa n'indi ije, ntufata ibintu ngo ubijugunye mu muhanda, ngo uvuge ngo igihe cyanjye kirageze gusa kandi ubizi neza ko hari ibiganiro biganisha ku kurushaho kunoza ibintu no kubitunganya.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwaka-ku-buyobozi-bwa-rba-itangazamakuru-mu-isi-nshya-n-ibindi-cleophas-barore

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)