Umwihariko Guverinoma yashyize ku bidukikije mu myaka itanu iri imbere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu myaka ishize u Rwanda rwibasiwe n'imyuzure yatewe n'imvura yaguye ari nyinshi, cyane cyane mu Majyaruguru n'Iburengerazuba. Yangije ibikorwa by'ubuhinzi, amazu n'ibikorwa remezo, ndetse ihitana n'ubuzima bw'ababarirwa mu magana.

Ni mu gihe kandi u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu ufatika mu rugamba Isi irimo rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, hagamijwe ko ubushyuhe Isi igira butarenga degré Celsius 2, byaba akarusho bukaba degré Celsius 1.5.

Kugira ngo Igihugu kibashe guhangana n'ibyo biza biterwa n'imihindagurikire y'ibihe kandi runashyire mu bikorwa Amasezerano ya Paris rwashyizeho umukono mu 2016 agamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere, guverinoma ivuga ko iteganya kongera ubushobozi bwo kuburira mbere, bigafasha mu kugabanya ingaruka z'ibiza.

Muri gahunda y'imbaurabukungu ya kabiri (NST2) kandi hateganyijwemo ko hazasubiranywa ibyogogo byangiritse, hakanozwa imicungire y'ibishanga.

Ibyo ngo bizajyana no gushyira mu bikorwa ingamba zo kugabanya imyuzure mu bice bikunze kwibasirwa n'ibiza nko mu Ntara y'Amajyaruguru n'iy'Iburengerazuba, ku bufatanye n'abaturiye ibyo bice.

Guverinoma kandi ivuga ko mu myaka itanu iri imbere hazanozwa neza imicungire y'amashyamba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibiti bya gakondo hamwe n'ibyihanganira imihindagurikire y'ibihe bizongerwa, kimwe n'ibivangwa n'imyaka ndetse n'iby'imbuto ziribwa.

Guverinoma yiyemeje kwegereza abaturage ingemwe z'ibiti; ibintu bizafasha kugabanya imyuka yangiza ikirere ku kigero cya 38% nk'uko biteganywa n'amasezerano mpuzamahanga y'i Paris yo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe, no guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije.

Muri iyo myaka itanu izageza mu 2029, guverinoma ivuga ko hazakusanywa imari y'arenga miliyari $3 azafasha mu kubaka ubushobozi bwo gushyigikira imishinga n'ibikorwa bigamije guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe mu bice byose by'iterambere ry'ubukungu bw'Igihugu.

Raporo ya Middle East and Africa Environmental Sustainability Scorecard ya 2023, yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatanu mu bihugu bihagaze neza mu rugamba rwo kubungabunga ibidukikije muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ni ibintu Igihugu gikesha ingamba zitandukanye zashyizweho zirimo kongera ubuso buteyeho amashyamba, gukumira ibyuma by'ikoranabuahanga bigira ingaruka ku bidukikije, kugenzura ibinyabiziga bisohora imyuka myinshi ihumanye mu mihanda, no gukoresha uburyo bwo guteka hifashishisjwe izindi ngufu zitari inkwi n'amakara.

U Rwanda kandi rukomeje guha ikaze ikoreshwa ry'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, hirindwa imyuka isohorwa n'ibikoresha ibikomoka kuri peteroli.

Zimwe mu nyubako nini zikomeje kuzamurwa hirya no hino muri Kigali, nazo zirubakwa mu buryo butangiza ibidukikije. Ibyo byiyongeraho umushinga wa Green City Umujyi wa Kigali ushyizemo ingufu mu myaka itanu iri imbere, witezweho byinshi mu iterambere rijyana no kubungabunga ibidukikije.

Umushinga wa Green City uri mu u Rwanda rwitezeho gutanga umusanzu mu rugamba rwo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwihariko-guverinoma-yashyize-ku-bidukikije-mu-myaka-itanu-iri-imbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)