Umwijuto w'ikinonko ugira ngo imvura ntizagwa: Umujenosideri Eugène Rwamucyo yaraye ijoro rye rya mbere muri gereza azamaramo imyaka 27 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abashishozi baravuze ngo' iminsi iba myinshi igahimwa n'umwe'. Uyu mugani rero urahura neza n'ibyabaye ku mujenosideri Eugène Rwamucyo wari umaze imyaka 30 yidegembya, ariko umunsi w'ejo tariki 30 Ukwakira 2024, ugashyira iherezo ku bwishongozi bwe.

Nyuma y'urubanza rwari rumaze ukwezi kuzuye ruburanishwa mu rukiko rwa rubanda rw'i Paris mu Bufaransa, inyangamugayo z'abacamaza zahamije Eugène Rwamucyo ubufatanyacyaha mu mugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi no kuwushyira mu bikorwa, maze zimuhanisha igifungo cy'imyaka 27. Yahise atabwa muri yombi, ubwo twateguraga iyi nkuru akaba yari amaze ijoro rye rya mbere muri gereza.

Imiryango irengera inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, n' amashyirahamwe mpuzamahanha aharanira ubutabera n'uburenganzira bwa muntu, yaregaga Eugène Rwamucyo uruhare rutaziguhe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwiharimo mu mujyi wa Butare no mu nkengero zawo, dore ko yari umuganga aho i Butare, akaba n'umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda.

Nk'uko byari mu kirego, abatangabuhamya benshi, barimo n'abari kumwe na Rwamucyo, bamushinje gutegeka abicanyi bagenzi be gutaba imirambo mu byobo rusange, agamije gusibanganya ibimenyetso, ndetse mu bashyizwe muri ibyo byobo kaba harimo n'abari bagihumeka.

Eugène Rwamucyo kandi yashishikarije abandi kwica abatutsi, cyane cyane mu ijambo yavuze tariki 14 Gicurasi 1994, ubwo yizezaga Minisitiri w'Intebe Jean Kambanda wari wasuye ako gace, ko Abahutu bahagurukiye 'gukora'[kwica abatutsi mu mvugo y'abajenosideri] ku buryo nta 'nyenzi' izabacika. Aho abicanyi basezeraniye niho bahuriye, isezerano rya Rwamucyo na Kambanda ryarubahirijwe, maze Abatutsi baratsembwa karahava.

Kimwe n'abandi bajenosideri, mu myiregurire ya Rwamucyo, abamwunganiraga mu mategeko ndetse n'abaje kumushinjura, bose barwanye no kwerekana ko nta jenoside yabaye mu Rwanda kuko ngo itanateguwe, ko n'abapfuye bazize uburakari kubera ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana, abandi ngo bagwa mu isubiranamo kubera urwango rwari rusanzwe hagati y'Abahutu n'Abatutsi.

Ku kirego cyo gutaba imirambo mu byobo rusange, Eugène Rwamucyo yarabyemeye, ariko akavuga ko yabikoze yanga ko iyo mirambo yabora, igakurura indwara ziterwa n'umwanda mu baturage.

Iyi myiregurire yaje kugaraga nko kurashya imigeri, kuko bamaze gutaba abo bantu, hejuru y'ibyo byobo bahise bahatera ibiti n'imyaka, kugirango hatazagira n'umenya ko harimo abantu. Ikindi, muri iyo mbwirwaruhame ye yo kuwa 14 Gicurasi 1994, Rwamucyo yarirenze arahira ko nta Mututsi wishwe muri Butare, kandi hari abo ubwe yari amaze gutaba mu byobo rusange.

Twibutse ko mu bashinjuye Eugène Rwamucyo harimo Jean Kambanda wemeye uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse urukiko rw'Arusha rukamukatira gufungwa burundu. Harimo kandi Augustin Ndindiriyimana, JMV Ndagijimana, n'abandi bamamaye mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rukiko rero rwagaragaje ro rugizezwe n'inyangamugayo koko, maze rwima agaciro ayo matakirangoyi y'umujenosideri Eugène Rwamucyo.

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 30, ariko urukiko rumukatira 25. Icya ngombwa ariko si umubare w'imyaka azafungwa, ahubwo igikuru ni uko ukuri gutsinze.

Ubutabera bwumvise amajwi y'inzirakarengane zisaga miliyoni Rwamucyo na bagenzi be bambuye ubuzima, zitakamba ngo ubutabera buhabwe ijambo.

Ubutabera bwanze ko Rwamucyo akomeza kugoreka amateka y'uRwanda no gushinyagurira abo yagize impfubyi n'abapfakazi, akabasigira ibikomere bikabije ku mutima no ku mubiri.

Ubutabera kandi butanze isomo ku bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko rwekanye ko Rwamucyo ari mu bayiteguye bakanashyira mu bikorwa.

Ubu ni ubutumwa bukomeye kandi ku bajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera, ko ari ikibazo cy'igihe nabo bakumva icyibatsi cy' amategeko, gikwiye ubugome ndengakamere bakoreye inyokomuntu aho iva ikagera.

Eugène Rwamucyo yavukiye mu yahoze ari Komini Gatonde mu Ruhengeri. Afite imyaka 65 y'amavuko, bivuze ko azarangiza igihano cye afite imyaka 91!

Kuva muw'1994 yabaye umuganga mu Bubiligi no mu Bufaransa. Muw'2010 yafunzwe igihe gito, nabwo aryozwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko aza gufungurwa ku mpamvu zidasobanutse.

Eugène Rwamucyo abaye Umunyarwanda wa 8 uburanishirijwe mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, urubanza rwaherukaga rukaba ari urw'undi muganga Sosthène Munyemana wakatiwe gufungwa imyaka 25. Uyu yarajuriye, urubanza rwe mu bujurire rukazaburanishwa muri Nzeri n'Ukwakira 2025.

Tariki 09 Ukuboza uyu mwaka kandi, aho mu Bufaransa hategerejwe umwanzuro w'urubanza rwa Charles Onana, Umufaransa ukomoka muri Cameroun, akaba akurikiranyweho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

The post Umwijuto w'ikinonko ugira ngo imvura ntizagwa: Umujenosideri Eugène Rwamucyo yaraye ijoro rye rya mbere muri gereza azamaramo imyaka 27 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umwijuto-wikinonko-ugira-ngo-imvura-ntizagwa-umujenosideri-eugene-rwamucyo-yaraye-ijoro-rye-rya-mbere-muri-gereza-azamaramo-imyaka-27/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umwijuto-wikinonko-ugira-ngo-imvura-ntizagwa-umujenosideri-eugene-rwamucyo-yaraye-ijoro-rye-rya-mbere-muri-gereza-azamaramo-imyaka-27

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)