UNILAK yegukanye irushanwa rya 'Moot Court' 2024 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri rushanwa ryabereye i Kigali ku itariki 18 Ukwakira 2024.Riba buri mwaka aho ryitabirwa na na Kaminuza y'u Rwanda (UR) Kaminuza ya Kigali, Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), UNILAK na INES-Ruhengeri.

Abaryitabira mu kiciro cya nyuma bahatana bitwara nk'abari mu rukiko bagendeye ku kirego kiba cyatanzwe noneho abahatana bagatoranywamo abarega ndetse n'abiregura bashingiye kuri cya kirego.

Irushanwa ry'uyu mwaka ryakozwe mu byiciro bibiri aho abateguye irushanwa bahaye abarushanwa ingingo bateguraho imyanzuro irenga n'iregura noneho hatoranyawamo kaminuza ebyiri za mbere zarushije izindi zikomeza ku kiciro cya nyuma.

Izo kaminuza ni UNILAK na ULK zageze ku kiciro cya nyuma noneho ULK ihatana ku ruhande rw'abarega naho UNILAK yo iburana yiregura.

Kaminuza ya UNILAK ni yo yabaye iya mbere ndetse n'umwe mu bari bayihagarariye aba uwa mbere mu kuburana neza mu rubanza muri rusange.

Uwo munyeshuri yitwa Shema Aimé wiga amategeko mu mwaka wa nyuma muri UNILAK. Nyuma yo gutsindira icyo gikombe yavuze ko yishimiye instinzi ye ndetse n'iya kaminuza bari bahagarariye.

Yavuze ko ari intambwe ikomeye ateye kandi izamufasha mu mwuga we w'amategeko agiye kuminuzamo.

Ati 'Gutsinda gutya bifasha gutinyuka kuko ushobora kuba wiga amategeko ariko utinya abantu ukibaza uko uzajya ubaburanira. Kubitangirira mu ishuri muri kaminuza gutya bifasha kugira ishusho yo hanze ukabasha gutinyuka mu gihe utangiye umwuga wawe nk'umunyamategeko'.

Shema yongeyeho ko urubanza bakozeho irushanwa ku iyubahirizwa ry'Uburenganzira bwa Muntu mu ntambara rugaragaza ko muri ibyo bihe uko intamabara yaba imeze kose abasivire baba bagomba kurindwa.

Umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga, Kalihangabo Isabelle, mu izina rya Perezida w'urwo rukiko yavuze ko iryo rushanwa ari ingenzi mu gufasha mu kubahiriza amategeko mpuzamahanga yo mu bihe by'intambara.

Kalihangabo yashimye abanyeshuri bitabiriye irushanwa bose abibutsa ko ari intambwe ikomeye cyane ku mwuga baba bagiye kwinjiramo.

Ati 'Akamaro k'iri rushanwa karenga mu ibijyanye n'amasomo ahubwo bikanaba umusanzu mu kurokora amamiliyoni y'abantu bibasirwa mu makimbirane cyangwa intambara hirya no hino ku Isi. Mu by'ukuri ni ikibazo cy'urupfu n'ubuzima ku bibasirwa mu bihe by'intambara iyo badafashijwe n'Amategko Mpuzamahanga ku Burenganzira bwa Muntu'.

Umuyobozi w'Agateganyo wa CICR mu Rwanda, mu Burundi no muri Uganda, Katia Sorin yavuze ko iryo rushanwa ari ingirakamaro ku kwimakaza iyubahirizwa ry'Amategeko Mpuzamahanga ku Burenganzira bwa Muntu mu rubyiruko ndetse ashima umusanzu w'inzego z'ubutabera z'u Rwanda kuri icyo gikorwa.

Abitabiriye uryo rushanwa bose bahabwa impamyabumenyi mu gihe abatsinze bo bahabwa ibihembo birimo amafaranga no kuzitabira iryo rushanwa ku rwego mpuzamahanga bahagarariye u Rwanda.

UNILAK ni yegukanye irushanwa rya 'Moot Court' 2024
Iri rushanwa ryitabirwa na Kaminuza eshanu zigisha amategeko mu Rwanda
Umuyobozi w'Agateganyo wa CICR mu Rwanda, mu Burundi no muri Uganda, Katia Sorin yavuze ko iryo rushanwa ari ingirakamaro ku kwimakaza iyubahirizwa ry'Amategeko Mpuzamahanga ku Burenganzira bwa Muntu mu rubyiruko
Dr. Murangira Thierry Umuvugizi wa RIB ni umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka
Shema Aimé yabaye uwa mbere mu kumenya kuburana neza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/unilak-yegukanye-irushanwa-rya-moot-court-2024

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)