Unity Club yunamiye Dr. Karemera Joseph witabye Imana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru y'urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa 11 Ukwakira 2024.

Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera ni umwe mu baganga bari bari ku rugamba rwo kubohora igihugu bavuraga abakomerekeye ku rugamba.

Uyu mugabo ni umwe mu batangiranye n'Umuryango FPR Inkotanyi nyuma y'imyaka 40 yari amaze mu buhungiro. Yabaye Minisitiri w'Ubuzima wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr. Col Joseph Karemera kandi yibukwa cyane cyane igihe yari Minisitiri w'Uburezi, ubwo yavugaga ko azanye ireme ry'uburezi rishyitse, akarwanya kujenjeka kw'abarimu n'abanyeshuri.

Mu butumwa Unity Club yanyujije ku rukuta rwayo rwa X, yavuze ko bababajwe 'n'urupfu rw'Intwararumuri Amb. Joseph Karemera.'

Iti 'Ni igihombo gikomeye ku Gihugu, kuri Unity Club no ku bamumenye bose. Twifatanyije n'umuryango n'inshuti muri ibi bihe by'akababaro. Imana imuhe iruhuko ridashira.'

INKURU Y'AKABABARO💔

Tubabajwe n'urupfu rw'Intwararumuri Amb. Joseph KAREMERA witabye Imana kuri uyu wa 11 Ukwakira 2024 azize uburwayi.

Ni igihombo gikomeye ku Gihugu, kuri Unity Club no ku bamumenye bose.

Twifatanyije n'umuryango n'inshuti muri ibi bihe by'akababaro.

Imana… pic.twitter.com/wTZywTqhBY

â€" Unity Club (@UnityClubRw) October 11, 2024

Dr Karemera yitabye Imana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/unity-club-yunamiye-dr-karemera-joseph-witabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)