Ni igikorwa cyakozwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024, Shyaka afatanyije na bagenzi be bakoresha uru rubuga batandukanye.
Ubwisungane mu kwivuza bwatanzwe bufite agaciro ka miliyoni 2,4 Frw.
Nyuma yo gukora iki gikorwa, Jean De Nkurunziza uyobora umurenge wa Rugarika, yavuze ko babyishimiye.
Ati 'Ni igikorwa twakiriye neza. Baje gukorera mu murenge wacu, twakoranye ibikorwa bitandukanye birimo umuganda no kurandura imirire mibi twahinze imboga ndetse tunaha indyo yuzuye abana tubaha n'amata. Twabyakiriye neza kubona urubyiruko rukora ibi bikorwa.'
Yakomeje avuga ko bari basanzwe abandi bafatanyabikorwa babatera inkunga y'ubwisungane, ariko akaba ari ubwa mbere babonye inkunga y'amafaranga menshi.
Shyaka Noella wakusanyije inkunga yahawe aba baturage 800, yavuze ko iki gikorwa yagitangiye mu 2023, agamije gutanga umusanzu muri sosiyete.
Ati 'Nifuzaga ko twakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo buboneye kandi bwiza. Hari ibyo nzimarisha hari n'ibyo zinyungura ariko nashakaga ko hari umumaro byamarira sosiyete ndimo.'
Umwaka ushize Shyaka yari yakusanyije inkunga y'ubwisungane bwatanzwe mu karere ka Bugesera ku bantu 430.