Urubyiruko rw'u Rwanda rwagaragajwe nk'umusingi uzafasha Afurika mu iterambere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko 65% by'abaturage b'u Rwanda batarengeje imyaka 30.

Uretse AIMS yigisha Imibare na siyansi mu rubyiruko, u Rwanda runashyize imbere gahunda yo kwigisha ikoranabuhanga ryo gukora imbuga za internet na porogaramu za mudasobwa abarenga miliyoni mu myaka itanu iri imbere.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n'Isakazabumenyi (RISA), Innocent Bagamba Muhizi yagaragaje ko urubyiruko rwa Afurika rwatangiye guhanga ibisubizo ku bibazo bitandukanye byugarije umugabane.

Ati 'Ni bo bagira uruhare mu iterambere rya none n'ejo hazaza ha Afurika kuko urubyiruko ruri ku isonga mu guhanga ibishya. Ingufu, ubudaheranwa n'umuhate w'urubyiruko rwacu ni byo zingiro ry'iterambere n'impinduka mu mikorere y'inganda n'iterambere rusange.'

Muhizi yagaragaje ko byinshi mu bisubizo biri guhindura ubuzima mu bice bitandukanye by'Isi byiganjemo ibyahanzwe n'abakiri bato.

Yatanze urugero ku mwana w'imyaka 15 wo muri Ethiopia wakoze isabune ishobora kwifashishwa mu kwirinda kanseri z'uruhu zitandukanye no kuzivura.

Umuyobozi wa AIMS Network mu Rwanda, Prof. Sam Yala yagaragaje ko aba ari bo igihugu gitezeho kuzagiteza imbere no kucyubaka mu buryo burambye.

Ati 'Ahazaza h'iki gihugu hari mu biganza byabo. Urubyiruko rwa Afurika ni umutungo ukomeye w'umugabane. Muri AIMS ku bufatanye na Guverinoma y'u Rwanda tuzi ko urubyiruko rw'u Rwanda rufite amahirwe yo kuzagira uruhare rukomeye mu kuzana impinduramatwara mu iterambere rya siyansi, ikoranabuhanga n'ubukungu bw'umugabane wa Afurika.'

Yahamije ko bakora ibishoboka ngo abari kwiga bazamukane ubushobozi bukenewe buzabafasha kugira uruhare mu iterambere ryabo bwite n'iry'igihugu.

Umujyanama mu by'Ubukungu mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda (UNDP), Osten Chulu yatangaje ko urubyiruko rukwiye kureba mu ntego z'iterambere rirambye rugahanga ibishya bigamije gukemura ibibazo bya Afurika muri rusange.

Ati 'Dukwiye gutekereza ngo ni iki nakwikorera, nkagikorera umuryango mugari n'igihugu muri rusange hanyuma nkabonamo inyungu nanjye?...Nimwitegereze neza, urebe ngo ni iki nshobora gukora neza, ni ibihe bibazo bitwugarije n'uburyo nakoresha ubumenyi bwanjye ngo nkemure ibibazo nshingiye ku Ntego z'Iterambere rirambye?'

Yahamije ko Leta iba ifite ibikorwa byinshi bigamije gushyigikira iterambere ry'urubyiruko n'abaturage bose muri rusange ariko batagomba gukomeza gutegereza ko ari yo igomba kubafasha gutangira ibikorwa bibateza imbere.

Umuyobozi Mukuru wa RISA, Innocent Muhizi yagaragaje ko urubyiruko ari rwo mizero y'igihugu
Prof Sam Yala yagaragaje ko urubyiruko rw'u Rwanda rugaragaza ubushobozi bwo kuzayobora abandi mu iterambere rya Afurika
Urubyiruko rwasoje amasomo muri siyansi n'ikoranabuhanga ruri kurebera hamwe umusanzu rwatanga mu gufasha u Rwanda kugera kuri SDGs



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rw-u-rwanda-rwagaragajwe-nk-umusingi-uzafasha-afurika-mu-iterambere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)