Byatangarijwe mu murenge wa Mukamira w'Akarere ka Nyabihu ku wa 09 Ukwakira 2024, ahatangirijwe ku mugaragaro ukwezi kwahariwe ibikorwa by'ubukorerabushake bigiye kumara ukwezi bibera mu turere twose tw'u Rwanda.
Muri uku kwezi urubyiruko rw'abakorerabushake rwihaye intego yo gukora ibikorwa bifite agaciro k'arenga miliyari 1Frw birimo imirima y'igikoni 21,480, ubwiherero 6,444, inzu 500 no gutera ibiti 60,000.
Ubusanzwe ukwezi mpuzamahanga kwahariwe kuzirikana ibikorwa by'ubukorerabushake kuba mu kwezi kwa 12, ariko bitewe n'amateka y'u Rwanda, urubyiruko rw'abakorerabushake rwahisemo gukora uku kwezi mu kwezi k'Ukwakira kugira ngo bahuze ibikorwa byabo n'ukwezi kwahariwe gukunda igihugu.
Abdul Madjid Ntawuruhunga umaze imyaka 9 muri uru rubyiruko, avuga ko nk'urubyiruko rw'abakorerabushake batewe ishema n'uruhare bagira mu iterambere ry'igihugu binyuze mu mirimo y'amaboko n'ubukangurambaga muri gahunda za Leta zo kurwanya igwingira n'izindi.
Ati 'Ibi bikorwa byamaze kuducengera tubikora tubikunze kandi twumva dutewe ishema no kuba imbaraga zacu tuzikoresha mu kubaka u Rwanda dufatiye urugero ku rubyiruko rw'Inkotanyi rwabohoye igihugu'.
Belise Nibishaka umaze imyaka 8 yinjiye mu rubyiruko rw'abakorerabushake, yavuze ko mbere yabonaga ibyiza bigerwaho nta ruhare yabigizemo ahitamo kujya mu rubyiruko rw'abakorerabushake.
Ati 'Ikintu nishimira cyane ni uko ntewe ishema no kuba ntakirera amaboko. Nk'uyu murima w'igikoni twubatse uzamara amezi ane abaturage ba hano barya imboga bityo niba harimo umwana uri munsi y'imyaka ibiri nta gwingira azajyamo'.
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, ushinzwe uru by'abakorerabushake Richard Kubana, yavuze ko ibikorwa by'uru rubyiruko biri mu byiciro bibiri birimo ubukangurambaga n'ibikorwa by'amaboko.
Mu bikorwa by'ubukangurambaga bazakora muri uku kwezi harimo gushishikariza abaturage n'urubyiruko gukumira no kurwanya ibyaha, kuboneza urubyaro, kwirinda no gukumira icyorezo cya maburg n'ubushita bw'inkende, kurwanya inda ziterwa abangavu no gushishikariza abana kudata amashuri.
Ati 'Mu bikorwa by'amaboko biteganyijwe harimo kubakira abatishoboye inzu zo kubamo, kububakira uturima tw'igikoni, ubwiherero, gutera ibiti no gusibura imirwanyasuri'.
Guverineri w'Intara y'iburengerazuba, Dushimimana Lambert avuga ko ibikorwa n'imitekerereze y'urubyiruko rw'abakorerabushake bitanga icyizere ku hazaza h'u Rwanda mu gihe hari ibihugu ugeramo ugasanga urubyiruko rurangariye mu myigaragambyo.