Uruganda rwa Kinazi rwagaragajwe nk'ururi ku isonga mu kongerera agaciro imyumbati - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni ibyagarutsweho ku wa 24 Ukwakira 2024 ubwo abagize Sendika Ingabo basuraga urwo ruganda mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cyahariwe imyumbati.

Ni icyumweru ubuyobozi bwa Sendika Ingabo buvuga ko kiri gukorwamo ibikorwa byo kwegera abahinzi b'imyumbati n'abakora ibindi bikorwa bijyana na yo mu rwego rwo kuyongerara agaciro.

Abahinzi bari gusurwa baganirijwe ku buhinzi bw'imyumbati bakora n'imbogamizi zigihari mu rwego rwo kuzigeza ku bafatanyabikorwa batandukanye mu kuzamura agaciro k'ibikomoka ku myumbati.

Ubwo abanyamuryano b'iyo sendika basuraga KCP bashimye uburyo ari rwo ruruganda ruri ku isonga mu gutunganya imyumbati bigatuma ibiyikomokaho byongera agaciro kandi bikazamura n'abayihinga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Sendika Ingabo, Mbababazi François Xavier yagize ati 'Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant ni rwo runini mu gihugu cyacu rutunganya igihingwa cy'imyumbati. Ni na rwo ruganda rugaragara nk'isoko rikomeye ku bahinzi by'imyumbati'.

'Twaje kurusura ngo turebe uko bakorana n'abahinzi uyu munsi, uko batunganya imyumbati no kureba niba nta bindi bintu babona byakorwa mu myumbati. Uko imyumbati ikorwamo ibintu byinshi ni ko bizamurira agaciro kayo kandi bikazamura n'abahinzi bayihinga'.

Yongeyeho ko bashimye kuba urwo ruganda rubasha kugura umusaruro w'abahinzi kandi na rwo rukawubonera isoko ndetse ashima ko ubu ruri gukorera ubushakashatsi ku mbuto y'imyubanti ngo ruzabashe gufasha abahinzi guhinga imyumbati rukeneye.

Umuyobozi Mukuru wa KCP, Alex Van De Langenberg yavuze ko imyumbati ari kimwe mu bihingwa bifatiye runini abahinzi bayo mu Rwanda ndetse ashimira Sendika Ingabo yatekereje uburyo bwo kuyongerera agaciro.

Ati 'Twishimiye kuba dutanga umusanzu wacu muri iki cyumweru cyahariwe imyumbati ndetse tukaba twanakiriye abaturutse muri Sendika Ingabo ngo dusangire ubumenyi n'ibitekerezo. Ibyo bikorwa ni ingenzi mu gutuma habaho uruhererekane nyongeragaciro'.

Yakomeje ati 'Twaberetse ibyo uruganda rwacu rukora kandi kandi turashimira Ingabo idufata nk'umufatanyabikorwa ukomeye mu kuzumurira agaciro imyumbati kandi ikagaragaza uruhare tubigiramo'.

Icyumweru cyahariwe imyumbati kiba buri mwaka hagamijwe kungurana ibitekerezo kuri icyo gihingwa bigamije kongera umusaruro no kurushaho guteza imbere abahinzi bayo mu gihugu.

Beretswe uko imyumbati itunganywa
Hamwe mu ho imyumbati inyura itunganywa
Hagaragajwe uburyo bwo gutubura imbuto y'imyumbati
Abagize Sendika Ingabo basuye KCP
Imbuto y'imyumbati mu igeragezwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Sendika Ingabo, Mbababazi François Xavier, yavuze ko uruganda rwa Kinazi Cassava Plant ari rwo runini mu gihugu igihingwa cy'imyumbati
Umuyobozi Mukuru wa KCP, Alex Van De Langenberg ashimirwa n'umunyamabanga Nshingawibikorwa wa Sendika Ingabo
Uruganda rwa Kinazi rutunganya imyumbati ihagije



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruganda-rwa-kinazi-rwagaragajwe-nk-ururi-ku-isonga-mu-kongerera-agaciro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)