Urugendo rwa Uwamahoro umaze imyaka irenga 20 muri serivisi z'ubwishingizi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mubyeyi amaze imyaka 21 muri serivisi z'ubwishingizi, aho yabigiyemo avuye muri muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI).

Muri gahunda y'ubukangurambaga bwa 'Empower to Empower', IGIHE yamusuye mu kazi ke muri MUA Insurance, avuga ku rugendo rwe muri uyu mwuga.

Uwamahoro, umubyeyi w'abana bane yavuze ko akunda akazi cyane ndetse utinyuka nk'intwaro ikomeye akoresha mu buzima bwe bwa buri munsi.

Akunda guhura no kuganira n'abantu, akavuga ko agendera ku ijambo rivuga ko 'niba undi muntu ashoboye ikintu na we yagikora'.

Uwamahoro akomoka mu Karere ka Muhanga ahazwi nk' i Nyabikenke ari naho yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire de Nyabikenke, aho yigaga Ubuhinzi.

Yaratsinze bamwohereza kwiga i Busogo muri Kaminuza y'u Rwanda ibijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi, ariko ahitamo kujya muri ULK aho yigaga ibijyanye n'imibanire (Sociology) kuko yashakaga kwiga anakora.

Urugendo rwa Uwamahoro mu mwuga wo gutanga serivisi z'ubwishingizi

Uwamahoro yatangiye akazi mu 1998 ubwo yakoraga muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI) cyane ko ari byo yize mu mashuri yisumbuye.

Nyuma y'imyaka itanu, yisanze muri serivisi z'ubwishingizi yatangiye gukora mu 2003 nk'uko abisobanura.

Ati 'Natangiriye mu buhinzi mu 1998 nkirangiza amashuri yisumbuye, mbere yo kwisanga muri serivisi z'ubwishingizi mu 2003 ubwo natangiriraga muri CORAR ubu yabaye Sanlam Allianz. Natangiye nakira abakiliya bashaka ubwishingizi bisanzwe (underwriter) , icyo gihe akazi kari kenshi cyane kuko sosiyete zabikoraga zari nke cyane.'

'Mu 2010 nibwo ninjiye muri Phoenix of Rwanda Assurance Company imaze imyaka ine itangiye (yaje kuba MUA Insurance Rwanda).'

Yari ikigo gishya mu Rwanda kuko ubusanzwe cyakoreraga muri Kenya, Tanzania, Uganda na Mauritius. i

'Nyuma y'imyaka ine nagiye muri Prime Insurance, icyo gihe yari irimo ihindura izina iva kuri COGEAR iba Prime Insurance, nabyo byari bigoranye cyane'.

Uwamahoro yageze muri COGEAR iri mu bihe byo guhinduka iba Prime Insurance, ibyo avuga ko byari bigoye.

Ati 'Byari bigoye cyane kuko ibintu byose byari bigiye guhinduka, imikorere itandukanye n'iyo narimenyereye ariko sosiyete yo mu Bwongereza yari ifitemo imigabane yaduhaga amahugurwa akadufasha gukura mu mwuga.'

Yakomeje agira ati 'Naje gusubira muri MUA Insurance ariko noneho njya mu bucuruzi kuko nakundaga kuganira n'abantu birandyohera cyane. Icyo gihe ni nabwo yavuye ku izina rya Phoenix Insurance , ihinduka MUA Insurance Rwanda.'

Uwamahoro wakundaga kugira amahirwe yo kubona akazi mu bigo bitandukanye, yongeye kuva muri MUA ajya muri Old Mutual ariko yahinduriwe inshingano.

Ati 'Mu 2020, nagiye muri Old Mutual njyayo mpagarariye igice cyo guteza imbere ubucuruzi. Yari amahirwe meza kuri njye kuko cyari ikigo gikomeye cyane gikorera mu bihugu byinshi. Nyuma y'umwaka umwe rero nasubiye muri MUA nka Business Relationship Manager.'

Uwize ubuhinzi n'imibanire, yisanze muri serivisi z'ubwishingizi?

Gutinyuka kugerageza ibintu bishya biri mu byafashije Uwamahoro kuva mu buhinzi n'imibanire y'abantu yize, ajya muri serivisi z'ubwishingizi.

Uyu mubyeyi avuga ko ukwiriye kureba amahirwe ari mu kintu runaka ushaka kwerekezamo kurusha imbogamizi zikirimo.

Ati 'Mbere yo kubona imbogamizi mu kintu, shaka amahirwe arimo niyo yaba ari mato kuko ushobora kuyafata ari make nyuma y'igihe runaka akazavamo ikintu kinini.'

Yakomeje agira ati 'Ikindi ni ukuba umuntu ufite gahunda, ukamenya uko ukora buri kintu mu mwanya wacyo kuko bikurinda gutakaza umwanya, ukanakora ibintu biri ku murongo.'

Uwamahoro ashima cyane ubuyobozi bw'igihugu bwashyize imbaraga n'icyizere mu bana b'abakobwa ndetse bukanabashyigikira ibyo avuga ko byamwubatse bikomeye.

Uwamahoro Marie Regine Brigitte amaze imyaka 21 muri serivisi z'ubwishingiza, aho ubu ari Umuyobozi Ushinzwe guhuza ibikorwa n'ibyifuzo by'abakiriya ba MUA Insurance Rwanda 'Business Relationship Manager'
Uwamahoro Marie Regine Brigitte n'ikipe bakorana muri MUA Insurance Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugendo-rwa-uwamahoro-umaze-imyaka-irenga-20-muri-serivisi-z-ubwishingizi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)