Urwibutso rwa Amb. Christine Umutoni Nyinawumwami kuri Dr. Joseph Karemera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo Dr. Joseph Karemera yigaga muri Uganda mu gace ka Kireka yubatse umubano udasanzwe na se wa Amb. Christine Umutoni.

Ambasaderi Umutoni ashimangira ko Karemera yagize uruhare rukomeye mu gukomeza urundi rubyiruko n'abana bakundaga kuba bari mu rugo rwa Rutwaza Leonidas na Didasiana Kiguzi (iwabo wa Umutoni).

Ati 'Ababyeyi banjye badushyizemo kwihangana no kwigirira icyizere, kabone n'iyo haba hari ibibazo. Igihe badushinyagurira kubera ko twiswe "Abanyarwanda" turi impunzi, Karemera yaduhaye imbaraga mu kwemeza umwirondoro wacu.'

Yakomeje ati 'Yakundaga kutubwira ko nta kintu kibi kiri mu kuba turi Abanyarwanda, ibyatumaga twumva duhangayitse yaje gutuma tubisimbuza kumva ko dutewe ishema nabyo.'

Umutoni yavuze ko yigiye byinshi kuri Dr. Joseph Karemera babanye akiri muto kandi ko yamuteye akanyabugabo no mu gihe yabaga yacitse intege.

Ati 'Ubufasha bwe bwanyigishije kwaguka mu nzira nahisemo. Na nyuma iyo nasaga n'uwacitse intege mu ishuri ndi kwiga amategeko, yanyibutsaga intego twihaye, yakundaga kumbwira ko nta munyarwanda urambirwa.'

Yavuze ko Dr. Karemera Yari umuntu wagiraga ubuntu cyane kuko yagabanaga ikintu icyo ari cyo cyose na buri umwe nubwo cyaba ari gito cyane kandi akabitaho.

Yakundaga kandi gufasha abato gukomeza kwagura no kunguka ubumenyi no mu bihe bigoye.

Amb. Umutoni yashimangiye ko yibuka uko Karemera yamufashije ubwo yari afite umwana w'imyaka ibiri ndetse anatwite umwana wa kabiri akagorwa no kubona amafaranga yo kwishyura ishuri mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza ariko Karemera akamutera imbaraga ndetse akanamufasha kwishyura.

Kimwe na bandi bagiye batanga ubuhamya kuri Dr. Joseph Karemera, yavuze ko yaranzwe no gukunda igihugu na mbere y'urugamba rwo kukibohora kandi ko yabibye izo mbuto zo gukunda igihugu mu bato.

Yahishuye kandi ko ko Dr. Karemera yazirikanaga uruhare rwa buri wese mu rugamba rwo guteza imbere igihugu kandi yahoraga yibutsa buri muntu icyerekezo igihugu kiganamo no kubiharanira.

Yashimye uruhare rwe mu bikorwa by'ubuvuzi ku rugamba rwo kubohora igihugu kuko byari bihe bigoye kandi ibyagezweho byari bikwiye kwandikwa kuko byatanze umusanzu ukomeye.

Ambasaderi Umutoni yashimangiye ko Dr. Karemera arenze kuba yari umuyobozi ahubwo ko yari inshuti kandi ifite inzozi zo kugera kubyiza agakunda abantu n'igihugu.
Yashimye umuryango wa Karemera wemeye kubakira mu muryango by'umwihariko umugore we Annonciatha Numutali kubera ubutwari bwe.

Yagaragaje ko umurage wa Karemera utazibagirana ahubwo ko abo yatoje, yasangije urukundo, bazamukorera mu ngata aho yaragereje kandi ko ibikorwa bye bitazibagirana.

Amb. Christine Umutoni Nyinawumwami(ibumoso), Annonciatha Numutali (umugore wa Karemera) na Dr. Joseph Karemera
Amb. Christine Umutoni Nyinawumwami na Dr. Joseph Karemera
Amb. Christine Umutoni Nyinawumwami wambaye ibara rya Pink ari kumwe n'umuryango wa Dr. Joseph Karemera
Amb. Christine Umutoni Nyinawumwami avuga ko Dr. Joseph Karemera yagize uruhare mu kwiga kwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwibutso-rwa-amb-christine-umutoni-nyinawumwami-kuri-dr-joseph-karemera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)