Uwahoze ari Minisitiri yakatiwe gufungwa umwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iswaran w'imyaka 62 y'amavuko, yemeye icyaha cyo kwakira impano zifite agaciro ka S$ 403.000 ($ 311.882; £ 234.586) [mu mafaranga y'u Rwanda ni 423,489,285 Frw] mu gihe yari akiri umuyobozi mu biro bya Leta, ndetse no kwitambika inzira y'ubutabera.

Impano yakiriye, zirimo amatike yo kujya muri Formula 1 Grand Prix, igare rya Brompton T-Line, inzoga zihenze no kugendera ku ndege yihariye.

Justice Vincent Hoong wakurikiranye iby'uru rubanza mu rukiko rukuru rwa Singapore, yashimangiye ko ibyaha byakozwe n'uwahoze ari Minisitiri w'ubwikorezi ari ugukoresha nabi ububasha ahabwa no kwangiza icyizere abaturage bafitiye ibigo bya Leta.

Urukiko rwanzuye ko Iswaran azinjizwa muri gereza ku ya 7 Ukwakira 2024. Byanzuwe ko azafungirwa muri gereza ifungwemo abakatiwe igihano cy'urupfu.

Iswaran abaye umunyapolitiki wa mbere muri Singapore uburanishijwe mu rukiko mu gihe kingana n'imyaka isaga 50 ishize. Ni mu gihe muri iki gihugu, Abaminisitiri batemerewe kwakira impano keretse gusa mu gihe bamurikiye Leta ikiguzi cyazo. 

Itegeko kandi rivuga ko Minisitiri yemerewe kugira icyo yakira giturutse gusa mu bantu bari kuganira ibifitiye igihugu akamaro.

Igihe yari ari muri Guverinoma, Iswaran yahawe inshingano zinyuranye mu biro bya Minisitiri w'Intebe. Ni mu gihe mu 2022, uyu munyapolitiki yakozweho iperereza rikomeye kuri ruswa yahawe mu 1986.


Uwahoze ari Minisitiri w'Ubwikorezi muri Singapore yakatiwe igifungo cy'amezi 12



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147418/uwahoze-ari-minisitiri-yakatiwe-gufungwa-umwaka-azira-kwakira-impano-zakayabo-147418.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)