Visi Perezida wa Kenya yegujwe ari mu bitaro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi ishize ni bwo Umutwe w'Abadepite watoye ku bwiganze umwanzuro wo kweguza Gachagua, aho Abadepite 281 batoye bemeza ko uyu mugabo akwiriye kweguzwa, mu gihe abatoye batemeranya n'iki cyemezo ari 44, nyuma iyi dosiye yahise yoherezwa muri Sena kugira ngo na yo iyifateho umwanzuro.

Amakosa uyu munyapolitiki ashinjwa arimo kubiba amacakubiri no gutesha agaciro ubutegetsi bwa Perezida William Samoei Ruto, no gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze.

Kuri uyu wa 17 Ukwakira 2024, ni bwo Sena yateranye kugira ngo yige ku bijyanye no kweguza Visi Perezida Gachagua, ndetse na we yari yatumijwe kugira ngo atange ibisobanuro ku makosa ashinjwa, ariko umuhagarariye yavuze ko yafashwe n'uburwayi ndetse akajyanwa mu bitaro, asaba ko Sena yasubika icyo gikorwa kikazaba undi munsi.

Gusa Abasenateri bahisemo gukomeza igikorwa cyo gutorera icyemezo cyo kweguza Gachagua nubwo atabonetse ngo yisobanure, basaba abari bamuhagarariye gusohoka mu cyumba cy'Inteko Rusange, nubwo amategeko yemera ko bari kwimura icyo gikorwa kigasubukurwa undi munsi kugeza ku wa Gatandatu.

Abasenateri 53 muri 67 batoye bemeza ko Visi Perezida Gachagua agomba kweguzwa, bahamya ko ibyaha ashinjwa ari ukuri ko akwiriye kuva kuri uwo mwanya, kuko atubahirije Itegeko Nshinga ry'icyo gihugu nk'uko yabirahiriye.

Nyuma y'uko Sena itoye icyemezo cyo kweguza Visi Perezida, bivuze ko ahita ava muri izo nshingano, Perezida William Ruto akagena umusimbura we bitarenze iminsi 14.

Visi Perezida wa Kenya yegujwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/visi-perezida-wa-kenya-yegujwe-ari-mu-bitaro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)