VisionFund Rwanda na Sanlam Allianz Life batangije ubwishingizi bw'amatsinda yo kubitsa no kugurizanya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubwishingizi VisionFund Rwanda yatangije ku mugaragaro ku wa 29 Ukwakira 2024 ku bufatanye n'ikigo cy'ubwishingizi cya Sanlam Allianz izajya iha ubwishingizi ayo matsinda y'abakiliya ba VisionFund Rwanda aba yarahawe inguzanyo.

Ubuyobozi bwa VisionFund busobanura ko ubwo bwishingizi buje bukenewe cyane n'amatsinda y'abakiliya babo batahwemye kubusaba, kandi VisionFund Rwanda yizera ko ubu buryo buzatuma bakomeza kugeza serivisi z'imari ku bantu benshi.

Ubwo bwishingizi buzajya buhabwa amatsinda yahawe inguzanyo na VisionFund Rwanda ubundi buri munyamuryango wayo ajye yishyura 330 Frw ku kwezi ayanyujije muri VisionFund Rwanda.

Ayo mafaranga 330 ni ikiguzi cy'ubu bwishingizi kugira ngo azagobokwe we n'umuryango we igihe habaye ibyago byo kubura ubuzima ku munyamuryango w'itsinda ndetse no kurwara ku muntu bashakanye cyangwa umwana we.

Ku matsinda yafashe ubwishingizi bwa Humura, buri munyamuryango, abana be cyangwa uwo bashakanye ahabwa 10.000 Frw kuri buri joro yamaze mu bitaro uhereye ku minsi irenze ibiri.

Ibi bifasha umunyamuryango kuba yabasha kugemurira uri mu bitaro, kwishyura ikiguzi cy'urugendo ndetse n'ibindi bibazo bitewe no kuba ari mu bitaro, atagombye gukora mu gishoro yakoreshaga mu bucuruzi bwe cyangwa se ngo abe yagurisha imwe mu mitungo afite.

Ni mu gihe uwitabye Imana umuryango we uhabwa impozamarira ya 150,000 Frw ndetse n'ugize ubumuga bwa burundu ahabwa 150,000 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa VisionFund Rwanda, Dushimimana Grâce yavuze ko Humura bayiteguye mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo bo mu matsinda kubasha kubona ubwishingizi nk'abandi bafata inguzanyo ku giti cyabo cyangwa se mu yandi matsinda.

Ati 'Twajyaga dutanga inguzanyo zifite ubwishingizi ku bantu ku giti cyabo ariko Humura igenewe abakiriya bacu bo mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya ayo benshi bakunze kwita ibimina kuko twasanze batabasha kugera ku bwishingizi busanzwe."

Yongeyeho ati 'Twegereye Sanlam Allianz itubera umufatanyabikorwa mwiza, itwubakira ubwo buryo ishingiye ku byo dushaka idukorera uburyo bwiza kandi budahenze; butabera umuzigo abakiliya bacu."

Umuyobozi Mukuru wa VisionFund Rwanda yongeyeho ko bateganya ko 'Humura Insurance Product' izafasha abakiliya bayo kubasha kwishyura inguzanyo nta nkomyi nk'uko hari abajyaga bagira imbogamizi nk'uburwayi bagahagarika ibikorwa byabo by'imirimo ibyara inyungu, bityo bagakora mu gishoro cy'ibyo bakoraga bakazabura ubushobozi bwo kwishyura.

Umuyobozi Mukuru wa Sanlam Allianz Rwanda, Hodari Jean Chrysostome we yagarutse ku mpamvu zatumye iyo sosiyete yemera gukorana na VisionFund Rwanda.

Ati 'Impamvu twemeye gukorana ni uko VisionFund Rwanda ari ikigo gikora neza kandi gifite gahunda nziza zo guteza imbere abantu batagerwaho na serivisi z'imari cyane kubera bafite ubushobozi buke."

Umujyanama muri VisionFund International mu bijyanye n'ubwishingizi Ndumiso Mpofu yashimye VisionFund Rwanda yagize igitekerezo cyo kwita ku Banyarwanda cyane cyane abakorera mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya bitoroha ko bagerwaho na serivisi z'imari.

Yongeyeho ati 'Icyerekezo cya VisionFund Rwanda na World Vision ni ubuzima bwiza bwuzuye kuri buri mwana. Ibyo ntibyagerwaho rero buri muntu mu bo dukorera tutamurinze ibizazane mu buzima cyane cyane uburwayi. Ni yo mpamvu twashyizeho Humura Insurance Product."

Ubuyobozi bwa VisionFund Rwanda buvuga ko mu gihe cy'igerageza ubu bwishingizi bwabashije kugera ku bantu 40,782 kandi buteganya ko buzagenda bwaguka bukagera no ku bandi bakiriya basanzwe baka izindi serivisi muri Vision Fund zitari inguzanyo.

Humura Insurance Product yatangijwe ku mugaragaro
Umuyobozi Mukuru wa VisionFund Rwanda, Dushimimana Grâce yavuze ko Humura bayiteguye mu rwego rwo gufasha abakiriya bayo bo mu matsinda kubasha kwishingirwa nk'abandi
Hodari Jean Chrysostome yavuze ko impamvu zatumye Sanlam Allianz yemera gukorana na VisionFund Rwanda ari uko yita ku iterambere ry'abafite amikoro aciriritse
Umujyanama muri VisionFund International mu bijyanye n'ubwishingizi Ndumiso Mpofu, yashimye VisionFund Rwanda yagize igitekerezo cyo kwita ku matsinda yo kubitsa no kugurizanya
Abakiriya ba Vision Fund bashimye umusanzu wayo mu kubateza imbere
Abakiriya ba Vision Fund batangiye gukoresha ubwo buryo bagobotswe n'ubwishingizi
Habayeho kungurana ibitekerezo
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abafatanyabikorwa ba Vision Fund Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/visionfund-rwanda-na-sanlam-allianz-life-batangije-ubwishingizi-bw-amatsinda-yo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)