Igice cy'abatangabuhamya cyarasojwe ndetse kuri ubu hagiye gukurikiraho ubusabe bw'abaregera indishyi, Ubushinjacyaha, ijambo rya nyuma ry'uregwa, umwiherero w'urukiko ndetse no gutangaza icyemezo kuri urwo rubanza.
Abatangabuhamya batandukanye barimo abahamya ko babonye Dr. Rwamucyo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakanamushinja uruhare mu rupfu rwa bamwe mu Batutsi bwarumviswe kimwe n'abo yari afite bamushinjura.
Bamwe mu batangabuhamya bavuze ko Dr. Rwamucyo yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rurimo no gushyingura bamwe mu Batutsi bakiri bazima.
Hari kandi uwavuze ko Dr. Rwamucyo yafanyije n'Interahamwe zafataga abakobwa n'abagore b'Abatutsi zikabasambanya nubwo we akunze gushimangira ko ari umwere ku byaha aregwa.
Uretse ibyo kwica ariko ku wa 11 Ukwakira 2024, hari umutangabuhamya washinje Dr. Rwamucyo gukorera ikinyamakuru cya Kangura aho yemereye imbere y'urukiko ko yakunze kumubona akosora inkuru z'icyo kinyamakuru kizwi nka kimwe mu bitangazamakuru rutwitsi byakanguriraga Abahutu kwanga no kwica Abatutsi.
Ku rundi ruhande ariko Dr. Rwamucyo na we yari afite abatangabuhamya bamushinjura barimo na Kambanda Jean wabaye Minisitiri w'Intebe kuri ubu uri kurangiza igihano cye muri Sénégal.
Ni ku nshuro ya mbere uwo mugabo yari yemeye gutanga ubuhamya mu rukiko ndetse yagaragaje ko uregwa ari umwere ahubwo ko ngo ari gukurikiranwa ku mpamvu za politiki.
Mu bandi bagaragaye muri urwo rubanza kandi ni umwanditsi w'ibitabo Charles Onana na we washinjwe guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu bitabo yandika ndetse akaba yaraburanishijwe mu Bufaransa nubwo urubanza rwe rutari rwasomwa.
Mu gihe Dr. Rwamucyo yahabwaga umwanya ngo agire icyo avuga ku byo ashinjwa nta na rimwe yigeze yemera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu batangabuhamya banze kubutanga
Muri uru rubanza rwa Dr. Rwamucyo, hari abanze kujya gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Dr Rwamucyo harimo Vincent Ntezimana, Jean Marie Vianney Ndagijimana na Noel Ndanyuzwe.
Vincent Ntezimana yafatwaga nk'umutangabuhamya ufite amakuru menshi ku byaha Rwamucyo ashinjwa kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga i Butare, ndetse akaba yarahamijwe n'Urukiko rwa Rubanda rwa Bruxelles ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, birimo gukora urutonde rw'Abatutsi bigaga cyangwa bakoraga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR).
Ku rundi ruhande Jean Marie Vianney Ndagijimana wabaye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga muri Guverinoma ya mbere ya Leta y'Ubumwe na we yari yitabajwe ariko yanga gutanga ubuhamya.
Si abo gusa kuko hari na Dr. Alphonse Karemera wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wanze gutanga ubuhamya ariko yandikira urukiko ibaruwa ashinjura uregwa.
Kugeza ubu hasigaye ko Ubushinjacyaha busabira Dr. Rwamucyo guhamwa n'ibyaha ndetse agasabirwa n'ibihano, hanyuma urukiko rukihererera hakamenyekana icyemezo cyarwo kuri uru rubanza.
Ibyaha Dr. Rwamucyo ashinjwa birimo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kugira uruhare mu mugambi wa Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanyacyaha n'ubwinjiracyaha mu gutegura Jenoside. Bihanishwa igihano kigera ku gifungo cya burundu.
Urukiko rwa Rubanda mu Bufaransa rwaherukaga guhamya ibyaha bya Jenoside Dr. Munyemana Sosthene rumuhanisha igihano cy'igifungo cy'imyaka 24.