Abagabo 5 baregwa kwica umwana witwa Loîc basabiwe gufungwa burundu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushinjacyaha burasabira abagabo batanu bakekwaho kwica umwana w'imyaka 12 witwa Kalinda Loîc Ntwali igihano cyo gufungwa burundu. Abaregwa baburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Huye bahakana icyaha baregwa bagasaba kugirwa abere.

Ubushinjacyaha bukurikiranyeho abagabo 5 b'i Nyanza ari bo Ngarambe Charles alias Rasita, Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara, Ngamije Joseph, Nikuze François na Rwasa Ignace, icyaha cy'ubufatanyacyaha mu bwicanyi buturutse ku bushake.

Byari biteganyijwe ko umutangabuhamya washinje aba bagabo batanu azanwa mu rukiko kugira ibyo abazwa, bijyanye n'ubuhamya yatanze, gusa urukiko rwabajije uwo mutangabuhamya niba ahari, ariko ntiyaboneka.

Ntibyabujije ko urubanza ruba nubwo uriya mutangabuhamya atari ahari.
Ubushinjacyaha bwavuze ko mu mwaka wa 2023 nyakwigendera Kalinda Loîc Ntwali w'imyaka 12, wari utuye mu mudugudu wa Gakenyeri A, mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza yasanzwe mu cyangwe gisanzwe gikoreshwa umuntu akaraba, amanitse yapfuye.

Iperereza ryaratangiye rigaragaza ko abagabo batanu ari bo bishe nyakwigendera Loîc.
Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko abaregwa bahuriye mu nama yo kwica Loîc igakorerwa kwa Ngarambe Charles alias Rasita, bishingiye kuri Ngamije Joseph wari ufitanye amakimbirane na se wa nyakwigendera, Rtd Captain Aimable Twiringiyumukiza.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati 'Abaregwa basanze Loîc amanitse mu mugozi bihutira ku mukuramo bamujyana kwa muganga nta rwego na rumwe bamenyesheje.'
Raporo yakozwe n'ikigo Rwanda Forensic Institute igaragaza ko nyakwigendera yishwe no kubura umwuka.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati 'Yishwe anigishijwe ishashi amanikwa mu cyangwe mu rwego rwo kujijisha.'

Raporo yakozwe n'abagenzacyaha bageze ahabereye ibyago igaragaza ko nyakwigendera yishwe. Ubushinjacyaha bukavuga ko abo baregwa ari bo bamwishe bakamunanika bajijisha ngo bagire ngo yiyahuye.

Hari umutangabuhamya uvuga ko mbere y'iminsi ine yagiye kwa Ngarambe Charles alias Rasita saa sita z'ijoro agiye kunywa inzoga kuko hari akabari, akumva bari gukora inama yo kwica nyakwigendera Loîc maze yumva Rukara agira ati 'Mureke tuzakoreshe ishashi niyo igira vuba kandi abantu ntibarabukwe.'

Nyuma y'icyo gitekerezo ubushinjacyaha buvuga ko Ngamije yahise amuha amafaranga ibihumbi ijana (Frw 100,000) kubera icyo gitekerezo, Ngamije kandi ngo yashimiye Rasta amuha agafuka k'umuceri ko yemeye ko inama ibera iwe.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati 'Ibyo umutangabuhamya yavuze nibyo yiboneye kandi yiyumviye.'
Uhagarariye ubushinjacyaha yakomeje agira ati 'Ibyo bakoze ntibyabatunguye, ahubwo babikoze babishaka bica Loîc anizwe kuko ntiyiyahuye.'
Ubushinjacyaha burasabira abaregwa ko icyaha kibahama bagahabwa igihano cy'igifungo cya burundu.

Abaregwa bose icyo bahuriyeho ni uguhakana ko nta nama bacuze yo kwica nyakwigendera Loîc.
Ngarambe Charles alias Rasita yiregura yavuze ko abo bareganwa aribo bafite ahantu hanini ho gukorera inama, itari kubera iwabo kuko ari hato haba n'abantu icumi barimo n'abarara muri saloon.

Nikuze François we avuga ko uwo mutangabuhamya atari kumva iyo nama yo kwica nyakwigendera Loîc ngo abivuge hashize amezi abiri.

Muri uru rubanza se wa nyakwigendera Loîc, Rtd Captain Aimable Twiringiyumukiza na we yaregeye indishyi.

Me Jean de Dieu Nduwayo uhagarariye uwaregeye indishyi yasabye urukiko rwisumbuye rwa Huye ko rwahamya icyaha aba bagabo, maze bagatanga indishyi z'akababaro zingana na miliyoni 25 z'amafaranga y'u Rwanda, harimo ayo bifashishije bashyingura nyakwigendera Loîc,
harimo kandi ayo gusiragizwa mu manza ndetse n'igihembo cya Avoka.

Nyakwigendera yasanzwe iwabo wenyine yapfuye mu mwaka wa 2023. Yigaga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza.
Umucamanza azasoma uru rubanza mu kwezi k'Ukuboza uyu mwaka wa 2024.

The post Abagabo 5 baregwa kwica umwana witwa Loîc basabiwe gufungwa burundu appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/abagabo-5-baregwa-kwica-umwana-witwa-loic-basabiwe-gufungwa-burundu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)