Abahanyuze, abahakora n'abaturage bayivuze im... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Radio Salus ku ijuru rya Kamonyi, Gasabo na Gasarenda, i Runda na Gihara, i Zaza n'i Janja, Mutura, Mututu na Mudasomwa, Mayange na Maranyundo.....

Uramutse warakunze kumva radiyo cyangwa n'ubu ukunda kuyumva ntabwo aya magambo yabura kuba yarakunyuze mu matwi inshuro irenze imwe. Ni amagambo akoreshwa na Radio Salus yumvikanisha imirongo yumvikaniraho mu bice bitandukanye by'igihugu.

Radio Salus yatangijwe na Kaminuza Nkuru y'u Rwanda taliki ya ya 18 Ugushyingo 2005 ivugira ku murongo wa 97.0 FM. Nyuma yaje kugira undi murongo wa 101.9 FM.

Yatangijwe ku ntego zo gufasha abanyeshuri biga itangazamakuru, ndetse n'abandi babyifuza kubona aho bimenyerereza kuzavamo abanyamakuru b'umwuga.

Iyi Radiyo yagiye igira ibiganiro byuje ubwenge n'ubuhanga bituma abayikurikira badakuraho urushinge birimo Salus Relax, Salus Quiz, Salus Sports, Ambiance Love n'ibindi.

Kugeza ubu iyi radiyo ifatwa nk'umusingi w'impinduramatwara mu itangazamakuru rya Radio mu Rwanda ariko nanone igafatwa nk'umubyeyi wareze bamwe ndetse benshi mu banyamakuru bamenyekanye cyane yaba hano mu Rwanda no ku Isi nzima.

Abanyamakuru nka Bagirishya Jean de Dieu (Jado Castar), Jean Claude Ndengeyingoma, Rukizangabo Shami Aloys, Nsengiyumva Prudent, n'abandi benshi, bose batorejwe kuri radiyo Salus.

Andi mazina yumvikanye cyane akanamamara kuri Radiyo Salus, mu bihe byayo byo gutangira na nyuma gato ubwo yari igikunzwe cyane henshi mu gihugu, ni nka Germain Uwahiriwe, Emma Claudine, Barada Clementine, Leonidas Ndayisaba, Philos Hakizimana, Ally Soudy, Mike Karangwa, Gentil Gedeon, Oswald Oswakim n'andi menshi.

Mu bandi babaye mu buzima bwa Radio Salus harimo na Aldo Havugimana wayikozeho nk'umunyamakuru ndetse akaza no kuyiyobora imyaka itari mike, mbere y'uko aba umuyobozi wa Radio Isango Star akaza kuhava ajya kuyobora Radio y'igihugu, Radio Rwanda nubwo kuri ubu atakiyiyobora.

Hari kandi Ntirenganya Emma Claudine, wabaye uwa mbere mu kuvugira kuri micro za Radiyo Salus none akaba aherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n'Uburezi mu Mujyi wa Kigali, akaba ari inshingano yahawe n'inama y'Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Paul Kagame ku wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024.

Radio Salus ariko yagiye inahura n'imbogamizi zitandukanye nk'aho muri 2012  yahagaze kumvikana hose mu Rwanda, gusa nyuma ikongera gusubizwa ku murongo.

Mu gihe Radio Salus iri kwizihiza isabukuru y'imyaka 19 imaze ishinzwe, InyaRwanda.com yaganirije bamwe mu banyamakuru bafite izina rinini bayirerewemo;

Jado Castar 

Umuyobozi Mukuru wa B&B Kigali Group, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka 'Jado Castar' aganira na InyaRwanda yavuze ko Radio Salus ari umubyeyi.

Yagize ati "Radio Salus niyo ntagiriro yacu mu mwuga w'itangazamakuru ku bahanyuze nta muntu wibagirwa ahantu yanyuze. Radio Salus niyo yadutoje itangazamakuru turimo kugeza uyu munsi, mu yandi magambo kuri twebwe iyo bigeze ku mwuga w'itangazamakuru ni wo mubyeyi wacu".

Yavuze ko atemeranya n'abavuga ko iyi Radio muri iyi minsi yasubiye inyuma dore ko intego zayo zo kwigisha abanyamakuru ikizigeraho. Yagize ati "Njyewe ntabwo mbyemera kuva twahava nk'abatangiranye nayo yakomeje kurera abandi kandi hari abo ukomeza kugenda ubona hirya no hino. Mbona itari yatezuka kuri izo nshingano kuri gahunda yayo n'intego yashyiriweho yo guha umwanya abitegura kujya mu mwuga w'itangazamakuru, njye mbona itari yasubira inyuma. 

Ubwo wenda abavuga ko yasubiye inyuma ni ababa bayitekereza mu buryo batekerezamo izindi Radio z'ubucuruzi cyangwa se Radio y'igihugu, oya twebwe turiyo twari tubizi ko itangizwa, umuhamagaro wayo ari ukurema abazaba abanyamakuru ubwo binumvikane ko nta banyamakuru iba ifite ahubwo iba ifite abo iremamo abazaba abanyamakuru.

Ni irero ry'abanyamakuru rero ntabwo ari ikigo cy'abanyamakuru. Kuba rero wavuga ngo yasubiye inyuma kereka itakirema abanyamakuru kandi uko mbizi iracyabarema n'ubu irabafite".

Jado Castar yagiriye inama abahakora kuri ubu agira ati: "Abahakora ubu ni abanyamahirwe icyo bakimenye, bafate ayo mahirwe babyaze umusaruro igihe bari kuri Salus bitegure kujya ku isoko baranaguwe bihagije".

Oswald Oswakim 

Umunyamakuru ukorera Radio & TV10, Oswald Mutuyeyezu uzwi nka Oswakim aganira na InyaRwamda yavuze ko Radio Salus ifite ikintu kinini ivuze mu buzima bwe dore ko ari ho yigiye ibintu byinshi.

Ati: "Radio Salus ifite ikintu kinini ivuze mu buzima bwanjye, niho nigiye gutegurira amakuru, niho nigiye kuyobora Abanyamakuru mu cyumba gitara kikanategura amakuru kandi ni na byo byatumye njya gukora kuri City Radio kuko nagiyeho hashize igihe gito mba umuyobozi w'abanyamakuru. 

Salus rero yantoje kubana n'abandi, yantoje umwuga mu by'ukuri ku buryo nagiye gutangira umwuga ubihemberwa mfite ubunararibonye buhagije abaturage bamenyereye bananyubaha". 

Yavuze ko igihe yakoraga kuri Radio Salus hari n'amafaranga yahabwaga agatuma abaho neza. Oswald Oswakim yavuze ko ubundi Radio Salus yamuhaye umusingi nyuma izindi Radio zigenda zubakiraho.

Yageneye ubutumwa abahakora ubungubu agira ati "Ubutumwa naha abahakora ni uko bakora itangazamakuru bya kinyamwuga bagasoma bihagije, bagatega amatwi abandi, bakajya banonsora ndetse bakumva ko Radio Salus ikwiye kubabera urumuri rumurikira ibindi bitangazamakuru".

Gentil Gedeon 

Ntirenganya Gentil Gedeon ukora ibiganiro mbarankuru atambutsa kuri YouTube ye bwite ariko akaba yaramenyekakiniye kuri Radio Salus, nyuma agakorera izindi Radio zirimo Radio10&TV10, Kigali Today na Kiss FM, aganira na InyaRwanda yavuze ko Radio Salus ayifata nk'umuryango.

Yagize ati "Radio Salus nyifata nk'umuryango, nkayifata nk'ishuri nkanayifata nk'ibuye ry'ifatizo mu mibereho ya kinyamwuga kuko niho handemye mu buryo bwa kinyamwuga.

Radio Salus niyo yankoze ni ko navuga, ni yo yatumye mba umuntu nya muntu mu bijyanye no gutangaza amakuru, inyinjiza mu muryango w'abanyamakuru, inshyira aho naje kugera kandi n'ibindi nzageraho niyo nzaba mbikesha. Mu by'ukuri nyifata nk'umubyeyi".

Gentil Gedeon yavuze ko Radio Salus yamufashije kumenya gukora ibintu byinshi kandi mu buryo bugoye ndetse ko ibyo yamwigishije byamufashije aho yanyuze hose.

Yagize ati "Radio Salus yamfashije kumenya gukora ibintu byinshi kandi mu buryo bugoye, menya ko niba ndi kuri radio ngomba gukora inkuru, nkakora ibiganiro, nkakira abatumirwa, nkakora ibyegeranyo ndetse nkanayobora bagenzi banjye kandi byose nkabikora ndi umuntu umwe.

Ibyo Salus yanyigishije byaramfashije cyane aho nagiye nyura hose. Ni ibintu byatumye ubu nakora ikintu icyo ari cyo cyose mu itangazamakuru kandi nkatanga umusaruro. Ubundi naje gusanga Radio Salus ari ho hantu honyine baguha amahirwe yo kuba wakora ibintu byose'.

Yanageneye ubutumwa abahakora ubu agira ati: "Ubutumwa nagenera abahakora ubungubu, ndabizi ko kuhakora ukabihuza n'amasomo biba bigoye ariko n'abandi bahabanje mbere ni gutyo byari bimeze, hari utuntu duke dushobora guhinduka ku buryo ubuzima bushobora guhindukaho ariko ntabwo byigeze bitandukana cyane n'ubu.

Abantu bahari uyu munsi nibafate ibyo bintu byose uyu munsi babibyaze umusaruro dore ko bizabafasha noneho kuba mu bihe byiza kuko iyo usohotse ahongaho ubu umeze nka zahabu ivuye mu ruganda".


Emma Claudine 

Umuntu wa mbere wafunguye indangururamajwi (micro) za Radio Salus igishingwa ni Emma Claudine Ntirenganya. Yatangiranye nayo ayikorera igihe kirekire mu biganiro bitandukanye byakunzwe.

Emma Claudine kuri ubu usigaye ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n'Uburezi mu Mujyi wa Kigali, yabwiye InyaRwanda ko Radio Salus ivuze byinshi mu buzima bwe. Ati: "Radio Salus ivuze byinshi mu buzima bwanjye bw'itangazamakuru kubera ko ni yo Radio natangiriyeho akazi n'itangazamakuru".

Yavuze ko ikirenze ari uko ari we wagize uruhare mu gukora gahunda (Program) zatangiranye nayo anasobanura uko byagenze. Yagize ati "Ikirenze byose ni uko nagize n'uruhare mu gukora gahunda yatangiranye nayo. Twabonye akazi turi batatu bari barangije mu Ishuri ry'atangazamakuru muri 2005. Twahawe akazi mbere y'uko Radio itangira kuvuga kuko nubwo yatangiye kuvuga mu kwezi kwa 11 twebwe twatangiye akazi mu kwezi kwa kabiri muri 2005. 

Icyo twakoze rero ni uguhanga gahunda ya Radio, icyo gihe uwo twareberagaho yari Radio Rwanda ariko tukayirebaho tudashaka kuyigana ahubwo tukayireberaho dushaka gusa n'abahangana nayo kuko natwe twashakaga gukora ibuntu byiza.

Twumvaga dufite ubwoba twumva tutazabishobora kuko Radio Rwanda yari imaze igihe kinini abantu bari bayimenyereye ariko twashyiragamo imbaraga nyinshi tugashyiramo gutekereza cyane kugira ngo turebe ko dushobora guhangana nayo.

Urumva rero Radio Salus nayigizemo uruhare rukomeye cyane bityo yahinduye byinshi mu buzima bwanjye. Dutangira rero kuyikoraho nta nubwo twari tuzi ko izamenyekana, nta nubwo twari tuzi ko abantu bazemera ibintu turimo gukora. 

Muri ayo mezi usibye gutegura gahunda twahise dutangira gukora ibiganiro tukabikora tubibika hanyuma igihe radio yatangiriye kuvuga duhita dutangira kubinyuzaho tugira amahirwe twumva abantu barabikunze.

Icyo gihe ni bwo Radio Salus yahise itangira kutugira abo turi bo kuko nahakoze imyaka myinshi, ubuzima bwanjye bw'inyuma y'ishuri ni ho bwatangiriye, navuga rero ko yagize uruhare mu kunkora uwo ndiwe uyu munsi".

Emma Claudine yavuze ko Radio Salus yayikuyeho uburambe, ikaba yaratumye aba umuntu uzi gukora akazi buri muntu wese yakwifuza guha akazi.

Ati: Radio Salus nayikuyeho uburambe mbasha gukora amahugurwa atandukanye yaba ayo mu Rwanda no hanze yarwo ndetse inampa gukorana n'abantu batandakanye. Yatumye ndeka kuba umunyeshuri urangije kwiga urimo urashaka akazi cyangwa utangiye gukora akazi, ahubwo mpinduka umuntu uzi akazi kandi ugakora neza umuntu wese yakwishimira guha akazi."

Ally Soudy

Ally Soudy aganira na InyaRwanda yavuze ko Radio Salus ari ubuzima bwe. Yagize ati: "Radio Salus mu buzima bwanjye bw'itangazamakuru ivuze byose kuko niyo nzira ya mbere naciyemo yatumye mba umunyamakuru, ni ho nigiye umwuga w'itangazamukuru, ni ho banyigishije uko itangazamakuru rikora.

Ntabwo nize itangazamakuru muri Kaminuza kuko nigaga Ubukungu urumva rero kujya kuri Salus byaramfashije kuko ntabwo nahakoze gusa, baduhaga n'amahugurwa bakatwigisha uko umunyamakuru w'umwuga akora, ibyo akwiye kuvuga n'ibyo adakwiye kuvuga. 

Niho namenyakaniye muri icyo gihe ni ho izina Ally Soudy ryaturutse, urumva rero nabaye njye kubera Radio Salus navuga ko ari wo mubyeyi wanjye".

Yavuze ko kandi yagize igitekerezo cyo gutangiza ikiganiro cy'imyidagaduro bwa mbere mu Rwanda ari kuri Radio Salus.


Abakora kuri Radio Salus kuri ubu nabo barayishima

Nirere Jean Claude wiga mu mwaka wa gatatu mu Ishuri ry'atangazamakuru n'itumanaho muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye akaba asoma amakuru kuri Radio Salus akanakora mu kiganiro cy'imikino, aganira na InyaRwanda yavuze ko kuba atorezwa kuri iyi Radio abifata nk'amahirwe.

Yagize ati "Gutorezwa kuri Radio Salus, mbifata nk'amahirwe adasanzwe mu rugendo rwanjye kuko byamfashije gushyira mu bikorwa ibyo nize. Ndizera ko ngeze ku ntambwe ishimishije iyo ndebye inararibonye maze kugira mu gutara, gutunganya no gutangaza amakuru ya radiyo".

Yakomeje agira ati: "Muri rusange, aha hambereye ikiraro kimpuza n'abanyamwuga n'abafite inararibonye ryisumbuye mu mwuga, binamfasha gusobanukirwa umujyo w'itangazamakuru by'umwihariko iryo mu Rwanda; ibintu nizera ko bizamfasha kuba umunyamwuga mu itangazamakuru no kunganira imbaraga abatubanjirije bashyizemo".

Akimana Sabato Kevine nawe wiga mu Ishuri ry'atangazamakuru n'itumanaho muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye ukora mu biganiro by'imyidagaduro nawe avuga ko kuba akora kuri Radio Salus ari amahirwe dore ko bituma ibyo yiga mu magambo abishyira mu bikorwa.

Yagize ati "Navuga ko gukora kuri Radio Salus ari amahirwe akomeye cyane cyane ku munyeshuri kuba wiga noneho ukanakora ibintu wiga ni ibintu byiza. Nkanjye urugero niga itangazamakuru urumva rero gukora kuri Radio Salus niga n'itangazamakuru bituma bya bintu niga mu magambo mbishyira mu bikorwa. Â 

Gukora kuri Radio Salus bimfasha kuzamura umwuga wanjye w'itangazamakuru ndetse nkanahabonera uburambe buzatuma mbona n'akazi".

Nirere Jean Claude avuga ko gukora kuri Radio Salus ari amahirwe 

Abaturage bashimira Radio Salus ibiganiro byiza igira ndetse ikaba inabakorera ubuvugizi

Bamwe mu baturage bavuga ko Radio Salus mu myaka imaze bayikundiye ibiganiro byiza igira ariko hakaba hari na byinshi yabafashije cyane cyane bijyanye no kubavugira ibibazo bafite bikarangira bikemutse.

Uwimbabazi Nadine atuye mu mudugudu wa Bubandu, Akagari ka Bukinanyana, mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, yabwiye InyaRwanda ko yahoze mu mwuga w'uburaya bitewe n'ubuzima bubi yari abayemo, gusa nyuma yo gukorerwa ubuvugizi na Radio Salus byamuhuje n'abaterankunga atangira kuboha udukapu, areka umwuga ugayitse.

Yagize ati "Ntaratangira uyu mwuga w'ububoshyi bw'ibikapu n'ubukorikori butandukanye nari ndiho nabi kuva mu 1996. Nari ndiho nabi cyane ubwo ni bwo naje guhura n'umunyamakuru wa Radio Salus turaganira mubwira ukuntu meze, nabaga ku muhanda ndi indaya, arambaza ngo 'ese ubu buzima wumva bugushimishije', mubwira ko butanshimishije ambwira ko agiye kunkoraho inkuru ubundi nyuma yaho abafite umutima w'impuhwe batangira kunshakisha.

Baraje bambaza niba hari abandi bakobwa nzi baba babayeho nk'uko mbayeho mbabwira ko mbazi, bansaba kubashakisha badutera inkunga twiga kudoda birakomera haza n'abandi bazungu bavuga ko bagiye kutwigisha ubukorikori butandukanye.

Radio Salus yankoreye umuti nari mu buzima bubi ubu ndi mu buzima bwiza, ndarya nkaryama nkaniteganyiriza ariko iyo ntaza kubona uwo munyamakuru ngo ankorere inkuru n'ubungubu mba ndi ahantu hatari heza ariko ubu ndashima Imana".

Uyu mubyeyi avuga ko mu bijyanye n'ubukungu ahagaze neza kandi afite n'abana arihirira Ishuri.

Yagize ati: "Ibijyanye n'ubukungu meze neza. Ndi umubyeyi ugaburira abana batatu, umwe yarize ararangiza ndanamushyingira, undi ari kwiga mu mashuri yisumbuye naho undi ari kwiga mu mashuri abanza. Mu bijyanye n'ubukungu ndakora, mpagaze neza mfite inzu nziza cyane. 

Ibyo byose mbikura mu bijyanye n'ubukorikori kuko ndi umwarimu abantu bose barampamagara nkabigisha. Nagiye njya no hanze y'u Rwanda aho nagiye mu bihugu birimo Uganda njya no muri Kenya."

Munyarugendo Athanase uyobora Radio Salus avuga ko icyo batoza abanyamakuru ari ukuba abanyamwuga kandi bakaba bazakomeza kubikora

Umuyobozi wa Radio Salus kuri ubu akaba yaranayikozeho ari umunyamakuru, Munyarugendo Athanase, aganira na InyaRwanda yavuze ko kuva iyi Radio yashingwa igira uruhare mu kurema abanyamakuru ndetse ubumenyi bahakura bukabafasha kubona akazi.

Yagize ati: "Radio Salus kuva yatangira mu 2005 igira uruhare mu kurema abanyamakuru b'umwuga cyane cyane ababa bavuye mu ishuri ry'Itangazamakuru n'Itumanaho. Ubumenyi bahakura bubafasha kubona akazi mu bindi bitangazamakuru no mu zindi serivisi zijyanye n'itumanaho (Communication).

Yakomeje avuga ko icyo abanyamakuru ba Radio Salus batozwa ari ukuba abanyamwuga. "Abanyamakuru ba Radio Salus icyo batozwa mbere ya byose ni ukuba abanyamwuga babifashijwemo n'abatoza babo bumva neza umwuga w'itangazamakuru ni ukuvuvuga abanditsi bakuru, abashinzwe gahunda (Program ya radiyo) n'abandi, batandukanye na bamwe muri iyi minsi bakora inkuru zirimo amakabyankuru ngira ngo mujya mubibona umutwe w'inkuru uhabanye n'ibiri mu nkuru".

Munyarugendo Athanase kandi yavuze ko Radio Salus izakomeza kuba umusemburo w'itangazamakuru ry'umwuga mu myaka iri imbere.

Yagize ati "Radio Salus izakomeza kuba umusemburo w'itangazamakuru ry'umwuga binyuze mu gutyaza abawiga ndetse muri iyi minsi turi gushyira imbaraga mu gutanga umunyamakuru utari mwiza mu bijyanye na Radio gusa ahubwo ari mwiza no mu bijyanye n'itangazamakuru ryifashisha amashusho n'ikoranabuhanga.

Ikindi Radio Salus itoza abanyamakuru bayo ni ukurangwa n'ikinyabupfura (discipline) mu byo bakora byose".

Twabibutsa ko Radio Salus yashinzwe tariki 19 Ugushyingo 2005, ubisobanuye ko kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ugushyingo 2024 ari bwo yujuje imyaka 19 imaze itanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry'itangazamakuru ry'u Rwanda binyuze mu gucura abanyamakuru b'abanyamwuga.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148657/abahanyuze-abahakora-nabaturage-bayivuze-imyato-urugendo-rwa-radio-salus-yizihiza-imyaka-1-148657.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)