Nubwo ari ikibazo rusange usanga gikunze guhurirwaho n'abahanzi benshi, aho ababyeyi bamwe b'Abanyarwanda batarabasha kumva ko umuziki ari impano nk'izindi ishobora gutunga nyirayo, hari bamwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo ndetse bakora injyana zitandukanye bafite ababyeyi bagiye bagaragaza mu bihe bitandukanye ko bashyigikiye impano z'abana babo ku kigero gitangaje kugeza no ku rwego badatinya kubihamya mu itangazamakuru.
Si ibyo gusa kuko kugeza uyu munsi hari n'umuhanzi utegura igitaramo ugasanga umubyeyi we yacyitabiriye mu ba mbere ndetse akaba yaramuherekeje no mu mitegurire yacyo. Iyi ni intambwe imwe yo kwishimira mu iterambere ry'umuziki Nyarwanda kuko siko byahoze ndetse hari n'abahanzi bagiye batangaza ko ubwo biyemezaga gukora umuziki imiryango yabo yagiye ibatera umugongo.
Uyu munsi, InyaRwanda yagukusanyirije bamwe mu aba bahanzi ndetse n'ibikorwa bimwe na bimwe byagiye bigaragaramo uruhare rw'ababyeyi babo mu iterambere ry'umuziki wabo.
1.     Ariel Wayz
Uwayezu Ariel umaze kwamamara nka Ariel Wayz, yahishuye ko ababyeyi be bari mu bantu bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry'umuziki we dore ko aribo ba mbere babanza kumva indirimbo ze mbere y'uko zisohoka bakamwungura ibitekerezo.
Ariel Wayz avuga ko indirimbo yise 'Wowe Gusa' yahuriyemo n'ababyeyi be, mbere y'uko isohoka, yabanje kuyibumvisha akibona amarangamutima bagize, ahita yanzura ko bagomba kujya mu mashusho yayo yafatiwe mu Bigogwe.
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro Versus cya Televiziyo Rwanda, avuga ko umubyeyi we (Mama) na mukuru we bari mu bantu bamuha ibitekerezo ku ndirimbo nshya agiye gushyira hanze ndetse ahishura isomo byamusigiye ubwo yabakoreshaga mu mashusho.
Ati: 'Mu muco wacu, ababyeyi bashyigikira abana babo kuko baba bafite ubutumwa bwihariye, ntabwo byantwaye igihe kinini kugira ngo mbumvishe ko baza mu mashusho y'indirimbo.
Mfite ababyeyi batangaje, ndabakunda cyane, ndabubaha, baranshyigikira cyane, ndabyibuka data yari afite ikiriyo yagomba kujyamo ariko arigomwa mujyana mu ntara muri Nyabihu, ndabashimira imbere y'abanyarwanda bose, njye byarandenze byanyigishije ibintu byinshi cyane."
Ariel Wayz avuga ko ababyeyi be bari mu bantu bamukomeje cyane ubwo aya mashusho yafatwaga.
Ati: 'Igihe twari turi ahafatirwa amashusho, barampumurizaga bambwira bati impamvu biri kukugora ni uko bizaba byiza , byari ibintu bikomeye kuba mbafite hariya.
Mama nkunda kumwoherereza amajwi, buri gihe uko mvuye muri studio, we na mukuru wanjye Alliane nibo bantu noherereza ibintu byanjye kugira ngo bumve, nibo bampa ibitekerezo by'ukuri ku bihangano byanjye , ni ibintu biba bikenewe muri uru ruganda, kuko dufite abantu benshi batubeshya, rero uba ukeneye umuntu ukubwiza ukuri n'iyo kwaba kubabaza, ukareba ukuri kwabyo.'
Avuga ko kugira ababyeyi bamushyigikira aribyo bituma aba uwo ariwe muri muzika nk'uko agaragagara uyu munsi. Ariel Wayz avuga ko umubyeyi we (Mama) acyumva iyi ndirimbo yafashwe n'ikiniga ahita abona ko ariwe uzajya mu mashusho y'iyi ndirimbo.
2.     Davis D
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com mu 2022, Jean Damascene Bukuru umubyeyi wa Davis D, yasabye ababyeyi guha rugari no gushyigikira abana babo bafite impano kuko ari ubukungu bukomeye bushobora kubatunga. Yahereye ku rugero rw'umuhungu we Davis D, avuga ko we yamuhaye rugari akamubwira ko umuziki ari yo mpamyabumenyi ye. Ibi yashimangiye ko bigaragarira amaso kuko imbuto ze z'umugisha zikomeje kugenda zigaragarira amaso.
Ati: "Ni babarekure babahe urubuga babikore! be kubafungirana cyane ko impano ishobora kugutunga. Kwiga ni byiza kugira ngo ugire ubumenyi ariko n'umwuga ni byiza kuwumenya kuko ushobora gukizwa n'umwuga n'undi nawe agakizwa n'amashuri yize ariko byose biruzuzanya.
Akunze kimwe akakimenya byaba ari byiza. Ndumva nifuza ko ababyeyi bareka abana bakabagirira icyizere bakabarekura. Ubu tumaze kubona ko umwuga utunga umuntu, umukinnyi w'umupira aragenda agasinyira miliyoni 100, miliyari, ntabwo njyewe ubwanjye nari nashobora gufata ijoro rimwe ngo ndikoreremo miliyoni 5 ariko we ashobora kugenda akaririmba akazitahana".
Icyakora yakomeje agaragaza ko nubwo ababyeyi bakwiye kubareka abana nabo bakwiye kuba icyitegererezo. Yagize ati: "Abana nabo babe icyitegererezo. Hari umwana ushobora guha uburenganzira bwo kubijyamo akabijyamo nabi, abana nabo babaye inyangamugayo ku babyeyi bagakora ibyo bifuza, bya ari byiza".
Yakomeje avuga ko yifuza ko umuhungu we Davis D yazaba icyitegererezo cy'abakiri bato bifuza kwinjira mu muziki. Aha ni ho yatanze urugero akavuga yifuza ko yatera ikirenge mu cya Tom Close.
Ati: "Nk'uriya muhanzi Tom Close aba icyitegerezo gikomeye cyane kandi ni inshuti ye baravugana, baraganira, ajya umureberaho. Iteka ndamubwira nti ndifuza ko umuntu wese yakubonaho icyitegererezo kimeze nka kuriya ".
Ubwo Davis D yari mu kiganiro n'abanyamakuru aherekejwe n'abarimo Danny Nanone ndetse na Nasty C bazamufasha mu gitaramo 'Shine Boy Fest' cyo kwizihiza imyaka icumi ishize ari mu muziki ku wa 15 Ugushyingo 2024, umubyeyi we yaratunguranye aza kumushimira imbere y'itangazamakuru.
Ubwo ikiganiro n'abanyamakuru cyari kigeze hagati, Jean Damascene Bukuru, umubyeyi wa Davis D yatse ijambo maze imbere y'itangazamakuru avuga ko yifuza gushimira umuhungu we.
Ati: 'Umuhungu wanjye si ukumuvuga gusa ariko reka mubashimire kuko imyaka icumi amaze mu muziki yagaragaje ubushake, ntabwo ajya acika intege kuko yanyuze muri byinshi ariko arakomeza.'
Umubyeyi wa Davis D yamushimiye imbere y'abanyamakuru, abahanzi bagenzi be ndetse n'abafatanyabikorwa b'iki gitaramo, ahamya ko yamubereye umwana mwiza aho gutwarwa n'ubwamamare.
Ati: 'Ni umusore utarahisemo gutwarwa n'ubwamamare ahubwo agahitamo kubaha ababyeyi. Ndashimira abanyamakuru mwamubaye hafi ndetse n'abafatanyabikorwa badasiba kumuha amahirwe.'
3.     Bwiza
Ku wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021 nibwo ubuyobozi bwa KIKAC Music yari isanzwe ibarizwamo Danny Vumbi na Mico The Best, bwamurikiye itangazamakuru umuhanzikazi mushya basinyishije witwa Bwiza.
Uyu mukobwa wanahise asohora indirimbo ye ya mbere yise 'Available', muri iki kiganiro n'abanyamakuru yari yaherekejwe n'ababyeyi be.
Ubwo bari babajijwe uko bakiriye kuba umwana wabo agiye kuba umuhanzi, mu gihe mu minsi ishize byari ikibazo ku bandi babyeyi, aba Bwiza bagaragaje ko nta mpungenge byabateye.
Karake Emmanuel, umubyeyi wa Bwiza yavuze ko umukobwa wabo yabyirutse akunda umuziki kandi bamubonyemo impano akiri umwana muto, batangira kumushyigikira no kumuba hafi umunsi ku munsi.
Ati 'Bwiza, iyi mpano twari twarayibonye nk'ababyeyi, twabibonye acyiga mu mashuri abanza, turabibona tugenda tubishyigikira buhoro buhoro, twe twabibonaga ko igihe kimwe hari icyo azageraho. Twamuteye inkunga rero.'
Yakomeje agira ati: 'Turashimira KIKAC Music imukurikirana ariko abamukurikirana cyane nitwe, turi inyuma ye nk'ababyeyi kandi turishimira ko agenda atera intambwe, turifuza ko yatera imbere akaba umuhanzi mpuzamahanga.'
Ibi byashimangiwe na nyina wagize ati: 'Icyiza twishimira ni uko umukobwa wacu ari mu maboko meza ya KIKAC Music, ikindi navuga agira ikinyabupfura nk'umwana uva mu muryango wubaha Imana.'
Ababyeyi bose ba Bwiza bagaragaje ko bashyigikiye umwana wabo kandi bifuza ko yatera imbere. No mu minsi ishize ubwo Bwiza yagarukaga ku rugendo rwe mu muziki, yahishuye ko akomezwa n'inama yagiriwe n'ababyeyi be, cyane ko Se umubyara na we yarotaga kuzaba umuhanzi ariko bikaza kurangira umukobwa we ari we usohoje izo nzozi.
4.     Josh Ishimwe
Tariki 20 Kanama 2023 yabaye itariki idasanzwe mu buzima bwa Josh Ishimwe, kuko yabashije guhuriza hamwe imbaga y'abantu mu gitaramo 'Ibisingizo bya Nyiribiremwa' yakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Umubyeyi wa Josh Ishimwe ni umwe mu magana y'abakristo bitabiriye igitaramo cye. Ndetse, Josh yakunze kumvikana avuga ko atewe ishema no kuba umubyeyi we ari umwe mu bari kubona uko inganzo ye yakuze kuva yatangira umuziki.
Uyu musore w'imyaka 24 y'amavuko, mbere y'uko asoza igitaramo yahamagaye ku rubyiniro umubyeyi we amushimira mu ruhame ku bwo kumurera no kumwitaho.
Yabwiye abari muri iki gitaramo ati "(Mama) yambereye intwari. Ntabwo ababyeyi bose ari uko baba intwari, ariko uyu mubyeyi mureba yambereye intwari, ambera Mama, ambera Papa kandi w'ibihe byose, abifashijwemo n'Imana."
Umubyeyi we afashe ijambo yavuze allelluah inshuro nyinshi ashimira Imana. Josh Ishimwe yabwiye InyaRwanda ko atorohewe no guhitamo impano yahaye umubyeyi we, avuga ko atabona uko amusobanura mu buzima bwe.
5.     Chryso Ndasingwa
Chryso Ndasingwa uri mu bahanzi bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ubwo yakoraga igitaramo cye cya mbere yanamurikiragamo album ye ya mbere yise 'Wahozeho,' yanditse amateka adasanzwe yo kuzuza BK Arena, ayandikira imbere y'umubyeyi we n'abavandimwe be, icyakora ahishura ko Se umubyara we atari ahari kubera impamvu z'akazi zatumye igitaramo kiba atari mu Rwanda.
Byari iby'agaciro kuri Chryso Ndasingwa gukorera aya mateka imbere y'umubyeyi we wari umaze igihe amusengera ngo ntazakorerwe n'isoni muri BK Arena.
Ati 'Umubyeyi wanjye yaje mu gitaramo, ariko ntabwo yajyaga ava mu masengesho ansabira Imana, yabaga afite impungenge z'ukuntu nazabona abantu bakwirwa muri BK Arena. Yari yicaye imbere, yazanye n'inshuti ze zo ku ivuko, yishimye bikomeye kuko ibyo Imana yatubwiye yabikoze.
Â