Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mp... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo rya Meteo Rwanda ryo ku wa Gatatu, tariki ya 20 Ugushyingo 2024, rigaragaza ko mu gice cya gatatu cy'ukwezi k'Ugushyingo 2024 (kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 30 Ugushyingo) mu Rwanda hateganyijwe ingano y'imvura iri hagati ya milimetero 50 na milimetero 200.

Rikomeza rivuga ko 'Imvura iteganyijwe iri hejuru y'ikigero cy'imvura isanzwe igwa muri iki gice.''

Imvura nyinshi iteganijwe mu Majyaruguru mu Karere ka Musanze, Burera, igice kinini cy'Akarere ka Rusizi, Nyamasheke na Nyamagabe ndetse n'igice gito cy'Amajyepfo y'Akarere ka Karongi

Meteo Rwanda yanagaragaje ko muri iki gihe hazaba hari umuyaga ufite umuvuduko uri hejuru mu Karere ka Nyaruguru, Huye na Nyamagabe ndetse no mu bindi bice by'Igihugu.

Iki kigo cyasabye Abanyarwanda gukaza ingamba zo kwirinda ibyago bishobora guterwa n'imvura nyinshi n'umuyaga mwinshi uteganyijwe muri iki gihe.

Kugeza muri Gicurasi 2024, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko kuva umwaka wa 2024 watangira u Rwanda rwibasiriwe n'ibiza inshuro 288 bitandukanye, bigahitana abantu 49, naho abagera kuri 79 babikomerekeyemo.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148839/abanyarwanda-bategujwe-imvura-idasanzwe-mu-mpera-zugushyingo-148839.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)