Icyumba cyateguriwe kuberamo inama ya 7 ya YouthConnekt cyuzuye rugikubita urubyiruko ruturutse hirya no hino muri Afurika, aho rwiteguye kumva impanuro, kuganira, kumenyana no gusangizanya ubumenyi n'amakuru yatuma rubasha kwisubiriza ibibazo birwugarije ari nabyo bikoma mu nkokora iterambere ryarwo.
Ni urubyiruko rurimo ba rwiyemezamirimo bato, abanyeshuri, abahagarariye imiryango itari iya leta, abayobozi mu nzego zinyuranye n'abandi.
Mu Banyarwanda bitabiriye YouthConnekt Urubyiruko harimo abo mu nzego z'umutekano zirimo Polisi, Ingabo z'u Rwanda, Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora ndetse n'Urwego rwa DASSO.
Abandi bitabiriye iyi nama ni ba rwiyemezamirimo bato, abanyeshuri mu mashuri makuru na za Kaminuza, urubyiruko rubarizwa mu nzego z'ubuyobozi zitandukanye, abahagarariye ibyiciro bitandukanye by'urubyiruko n'abandi.
Abana b'abakobwa n'abahungu babarizwa mu Muryango Sherrie Silver Foundation, bafashije abitabiriye iyi nama gususuruka no kuyitangira bari mu mwuka mwiza nk'urubyiruko. Binyuze mu mbyino zidasanzwe zirimo izigezweho n'iza Gakondo, indirimbo zivuga ibyiza by'u Rwanda n'iziha ikaze abitabiriye, aba bana bishimiwe n'ibihumbi by'abateraniye muri Kigali Convention Centre.
Youth Connekt imaze imyaka 12 itangiye mu Rwanda aho yatangijwe na Perezida Kagame nyuma yo gusanga ari ngombwa ko urubyiruko ruhurira hamwe, rugafata ingamba ku iterambere ryarwo rubigizemo uruhare ariko hakabaho no kwigiranaho no gusangizanya ibitekerezo bishingiye ku iterambere.
Cyatangiye ari igitekerezo cy'u Rwanda muri gahunda y'Igihugu yo kwishakamo ibisubizo, ariko kuri ubu abafatanyabikorwa batandukanye basanze ari igitekerezo gikwiye kuba icya Afurika yose.
Mu nama 6 za Youth Connekt Africa Summit zimaze kuba, enye muri zo zabereye mu Rwanda mu gihe indi imwe yabereye muri Ghana naho iheruka yabereye muri Kenya. Kugeza ubu, ibihugu 33 byo muri Afurika bimaze gufata Youth Connekt nk'uburyo bwo kwita ku rubyiruko no kuruteza imbere.
 YouthConnekt iri kubera i Kigali ku nshuro ya 7
Yitabiriwe n'abarenga 3000 baturutse hirya no hino muri Afurika
Ibyishimo ni byose ku rubyiruko ruteraniye muri Kigali Convention Center