Ni inama izahuriza hamwe abayobozi b'abakozi bo mu Rwanda, Ihuriro Nyafurika ry'Amashyirahamwe y'abayobozi b'abakozi n'abandi barenga 500 itangira kuri uyu wa 20-22 Ugushyingo 2024, muri Kigali Convention Center.
Steven E. Karangwa yabwiye IGIHE ko iyi nama iziga ku ngingo zirimo kumenya aho ibihugu bigeze mu gushyira mu bikorwa Icyerekezo 2063, uruhare rw'abakozi n'abayobozi babo mu kugera kuri icyo cyerekezo, uruhare rw'aba bayobozi mu guhanga n'imihindagurikire n'ibindi.
Ati 'Ni uguhuriza hamwe abashinzwe abakozi baturutse mu bihugu byose bya Afurika tukarebera hamwe ngo ese mu cyerekezo Kigali cya Afurika ibihugu byacu bihagaze bite? Mu bijyanye n'imicungire y'abakozi uruhare rw'abakozi rungana gute mu kugera kuri za ntego za Afurika Yunze Ubumwe zikubiye muri Agenda 2063. Ndetse by'umwihariko twongeyeho n'Intego z'Iterambere rirambye, abakozi ari bo duhagarariye bazafasha bate kugera kuri izo ntego?'
Iyi nama izitabirwa n'abayobozi batandukanye barimo abo muri Afurika Yunze Ubumwe basobanura ibikubiye muri iki cyerekezo 2063 n'icyo ushinzwe abakozi n'abakozi muri rusange bakora ngo igerweho neza.
Yasobanuye ko nk'abayobozi b'abakozi bakwiye kugira uruhare rukomeye mu gutuma 'igihugu cyose kigera kuri za ntego ziterambere rirambye. Ikindi tuzigaho ni ibijyanye n'imihindagurikire y'ibihe tureba ngo ibyo abantu bakora, iyo dukora ibikorwa byacu twita ku mihindagurikire y'ibihe? Twabikoraho iki nk'abayobozi?'
Ati 'Mu micungire y'abakozi, ushobora kuvuga ngo njye nshinzwe abakozi ariko mu byo bakora byose buri munsi mbasha kubashishikariza kwita ku bidukikije? Ese wowe ubwawe ubyitaho, uzi ko hari icyo bimaze kwita ku bidukikije? Uku guteza imbere ibidukikije tubona mu Rwanda ntabwo byizana, Abanyarwanda bose baba babigizemo uruhare, natwe rero nk'abayobozi b'abakozi tugomba kubigiramo uruhare tubigira umuco.'
Yanavuze ko hazaganirwa ku muco w'imiyoborere myiza ikwiye kuranga ibigo bitandukanye, ku buryo nk'aho igihugu cyashyizeho intero ivuga ngo 'umuturage ku isonga', n'uwikorera cyangwa imiryango itari iya Leta, abo areberera bakwiye kuba bari ku isonga.
Ati 'Ushobora kugira ama-robots, ikoranabuhanga ryo hejuru ariko byose biba bizakenera umuntu ngo abitangize.'
Iyi nama kandi ni umwanya wo kureba uburyo abantu bakwiye kwitwara mu Isi y'ikoranabuhanga rigezweho ririmo n'ubwenge buhangano, harebwa niba Afurika iri kugenda ku muvuduko uyifasha kujyana n'ikoranabuhanga ndetse n'icyakorwa ngo ibigereho.
Ati 'Abantu bareke kugira ubwoba ngo ama-robots aradusimbura, ubwenge buhangano ni bwo bukenewe ku isoko twebwe tugiye kubura akazi ahubwo umuntu ajyane na byo.'
Karangwa yavuze ko ibigo byinshi bitita ku ngingo yo gushora imari mu kongera ubushobozi bw'abakozi nyamara ari byo shingiro ryo gutera imbere.
Ati 'Duhora turira ngo akazi karabuze, dufite umubare munini w'abashomeri badafite akazi ariko n'abakoresha ku rundi ruhande baba bavuga ngo twabuze abakozi dukeneye. Impamvu si iyindi,ntabwo ibigo bifata umwanya wo gushora mu muntu, arakubwiraa ko yarangije kaminuza ariko ntibihagije.'
Yagaragaje ko abakozi baba bakeneye amahugurwa abamenyereza umurimo, bagakenera abarimu beza babahugura mu gukora umurimo n'ibindi.
Karangwa ahamya ko abayobozi b'ibigo baba bagomba kuzirikana uruhare rw'abakozi mu iterambere ry'ikigo, no gukora ibishoboka ngo bagumane abo bakozi beza, bakora ibintu byiza, bakahaguma at ari ukubura aho ajya.
Bizanganirwaho mu rubuga ruzahuza abayobozi b'abakozi n'abayobozi b'ibigo barebera hamwe ibyo bakora ngo abakozi barusheho gutanga umusaruro kandi bishimire ibyo bakora.
Mu zindi nama zishamikiye kuri iyi harimo izahuza abarangije amashuri n'abakoresha, babategurira kwinjira ku isoko ry'umurimo, babigisha kwihangira umurimo, gutegura CV ndetse biranashoboka ko hari uwahabonera umurimo.
Ushaka kwiyandikisha ngo witabire iyi nama wanyura kuri www.africahrsummit.com