Ibyo babitangarijwe ku wa 6 Ugushyingo 2024, ubwo Urugaga rw'Abahanga mu kubara kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi (Quantity Surveyors), basuraga abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda biga ibijyanye na 'Quantity surveying', mu rwego rwo kubatera umwete no kubereka amahirwe ahari ku isoko ry'umurimo.
Uwera Agnes wiga mu mwaka wa Kane mu Ishami ryo kubara kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi (Quantity Surveying) muri Kaminuza y'u Rwanda, yavuze ko bungukiye mu biganiro bahawe n'Urugaga ndetse ko babashije kubona imirimo ibategereje, ubwo basuraga imwe muri site iri gukorerwaho imirimo y'ubwubatsi.
Ati 'Nabashije kubona imbere uko hameze, mbasha kubona icyo nsabwa n'ibyo ngomba gushyiramo imbaraga kugira ngo ejo hazaza nanjye nzagire icyo nigezaho.'
Aba banyeshuri biga uyu mwuga muri Kaminuza y'u Rwanda, urugaga rwabafashije gusura inyubako imwe iri kubakwa mu mujyi wa Kigali, kugira ngo babashe kubona uko imirimo ikorwa n'ibyo bategerejweho ubwo bazaba barangije kwiga, nyuma bahawe ibiganiro n'abanyamwuga batandukanye barimo abarangije muri iyo Kaminuza mbere yabo.
Umwe mu banyeshuri barangije muri iryo shami akaza mu bagize amanota menshi muri Kaminuza, Nshuti Liza, yavuze ko yatangiye kwiga ibijyanye na 'Quantity surveying' atazi ibyo ari byo, ariko nyuma yagiye abisobanukirwa ndetse ageze no mu kazi abona ko ari ibintu bikenewe ku isoko.
Yagiriye inama abakiri ku ntebe ishuri babyiga ati 'Inama nagira abanyeshuri ni ugushyiramo umwete mu kumva ibyo biga, ndababwira kugira icyizere cy'uko mu gihe bakoze ibyo basabwa, kwiga neza, kumva ibyo bigishwa, akazi karahari kari kuboneka [...] bakwiye gushyira imbaraga mu kubaka uyu mwuga."
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanga mu kubara kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi (Quantity Surveyors), Charles Lugira, yashishikarije abanyeshuri kwiga cyane bakagera ku mpamyabumenyi zo hejuru mu bijyanye na 'quantity surveying'.
Yagize ati 'Icyo dushaka ni ukuziba icyuho gihari hagati yacu namwe [abari mu kazi n'abanyeshuri], na Guverinoma ni ibintu ishyize imbaraga kugira ngo habeho itegeko rigenga uyu mwuga, iryo tegeko nirimara gutorwa ryasohotse mu igazeti, tuzaboneraho gusaba uburenganzira tugombwa.'
Iryo tegeko rigenga imirimo y'ubuhanga mu guhanga inyubako, iy'ubuhanga mu by'ubwubatsi n'iy'ubuhanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi, niritorwa ntawe uzongera kwemererwa gukora uwo mwuga atanditswe mu rugaga. Kuri ubu urwo rugaga rugizwe n'abanyamuryango bagera ku 120.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ibikorwaremezo, Kabera Olivier, yavuze ko iri tegeko rizafasha Leta guca akajagari mu rwego rw'ubwubatsi, by'umwihariko mu bijyanye n'imirimo y'ubuhanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi.
Ati 'Ubu abahanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi, bose bagiye kwiyandikisha, bose bagomba kubona ibyangombwa, bagomba kuba barabyize babifitiye gihamya, ndetse bagakora n'isuzuma rituma binjira mu rugaga, hanyuma bagahabwa uburengazira bwo gukora akazi ku isoko ry'umurimo.'
Yavuze ko icyiza uru rugaga ndetse n'izari zisanzwe nk'urwaba-Enjeniyeri zizanye, ni uko utazajya ukora akazi uko bikwiye bijyanye n'uko umwuga ubiteganya, azahanwa nk'uko iryo tegeko riri gusuzumwa ribiteganya.