Abikorera bo muri UAE biyemeje kwagurira ishoramari mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sharjah ni imwe muri Emirati cyangwa Leta zigize UAE, ikaba umujyi wa gatatu utuwe cyane nyuma ya Dubai na Abu Dhabi.

Ibiganiro byahuje Ambasaderi w'u Rwanda muri UAE, John Mirenge n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rushinzwe Ubucuruzi n'Inganda (SCCI), Abdallah Sultan Al Owais byibanze kukongera u Rwanda mu bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba uru rwego ruzakoreramo ubucuruzi.

Ibi bikurikiye umugambi batangiye wo gukorana ubucuruzi n'ibihugu bifite isoko ritanga amahirwe muri Afurika, hafungurwa imiryango mishya mu byerekeye ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo, n'izindi nzego z'ubucuruzi.

Abdallah Sultan Al Owais yagaragaje ko gukorana n'Urwego rw'Abikorera mu Rwanda bifite akamaro gakomeye mu iterambere ry'ubukungu n'ishoramari.

Yavuze ko umubano mwiza uri hagati y'u Rwanda na UAE watumye habaho iterambere mu bukungu, kuko havuye abashoramari benshi muri iyi myaka ishize, barimo abo mu rwego rw'ingufu, ubuvuzi, ubuhinzi bugamije ubucuruzi, ibikomoka kuri peteroli na gaz, inganda, ubwubatsi n'ubukerarugendo.

Al Owais yashimangiye ko amahirwe y'ubucuruzi agaragara mu Rwanda atanga icyizere ku kuhagurira ishoramari rya Sharjah mu bihe biri imbere.

Sharjah24 yanditse ko impande zombi zemeranyije ko zigiye kubakira ku musaruro w'ibyaganiriwe mu nama y'ubucuruzi y'u Rwanda na UAE yabereye muri Sharjah mu 2023.

Imyanzuro yayifatiwemo irimo amasezerano atatu yashyizweho umukono afasha mu koroshya ubufatanye mu bucuruz, kwagura ishoramari, kwagura ubucuruzi hagati y'impande zombi, ubufatanye mu iterambere rirambye, no gufatanya kurebera hamwe amahirwe mashya y'ishoramari mu bihugu byombi.

Abikorera bo muri Sharjah biyemeje kwagurira ibikorwa by'ubucuruzi mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abikorera-ba-emirati-ya-sharjah-biyemeje-kwagurira-ishoramari-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)