Abohereza imboga n'imbuto mu mahanga bashyikirijwe amakamyo akonjesha ya miliyoni zirenga 800 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bazishikirijwe kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2024. Umushinga wose ugizwe n'amakamyo 13 ndetse yamaze kugurwa, afite agaciro ka miliyoni 829 Frw. Harimo amanini n'amato.

Yaguzwe ku bufatanye bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB) n'Umushinga USAID-Kungahara Wagura Amasoko n'abohereza ibicuruzwa mu mahanga batanze 40% by'agaciro k'izo kamyo.

Afite agaciro gakomeye cyane kuko umusaruro wangirikaga mu itwarwa ryawo ari munini cyane, ibyahombyaga akayabo ba rwiyemezamirimo.

Bishimangirwa n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cyohereza ibikomoka ku buhinzi mu mahanga cya Tropi Wanda, Ingabire Marie Ange Claudine, ugaragaza ko nk'urusenda n'imiteja bisaba gusarurwa ubikora afite imodoka ikonjesha n'icyumba gikonjesha bishyirwamo mbere yo koherezwa mu mahanga.

Ati 'Cyari igihombo gikabije cyane twahuraga na cyo cyane cyane mu rusenda no mu miteja ku bwo kutagira iyo kamyo. Hari ubwo washoboraga gusarura nka toni eshanu z'urusenda ukaramura nka toni imwe izindi zose zamaze kuma inkondo, kandi urusenda rwose rwumye icyo gice ntiruba rwemerewe koherezwa mu mahanga."

Ingabire watangiye gusogongera ku byiza by'izo kamyo mu minsi 30 ayimaranye, yari amaze kurengera miliyoni 1 Frw ku rusenda gusa, akavuga ko iyo nyungu ayiteze no ku bindi yohereza mu mahanga.

Mu 2020 Ingabire ahereye ku bakozi umunani yoherezaga ibilo 800 bya avoka, imirimo iraguka aho ubu afite abakozi 321 n'abahinzi bakorana bagera ku 2000, bigatuma yohereza toni 82 z'imboga n'imbuto nk'urusenda, amatunda, avoka n'ibindi buri cyumweru.

Yagaragaje ko nubwo bakomeje gukura banakomeje guhamagarira abashora imari mu Rwanda muri iyo mirimo, kugira ngo binjire byeruye no mu byo kongerera umusaruro agaciro mbere yo kuwohereza mu mahanga.

Ati 'Nk'urugero kuri avoka dusarura hari izangirika, nk'iyakomeretseho ntabwo yoherezwa mu mahanga, iyo yagakwiriye guhita ibyazwamo amavuta, ntihagire n'imwe yangirika. Ni yo mpamvu duhora dushishikariza abashoramari kuza mu Rwanda.'

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana yavuze ko ayo makamyo aje gufasha byinshi kuko n'ubwo bafite ibyumba bikonjesha, haba kuri NAEB, ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, mu ndege n'ahandi mu bice by'igihugu, uburyo bwo kugeza uwo musaruro kuri ibyo byumba bwari hafi ya ntabwo.

Ati 'Iri shoramari rizanjye ibisubizo by'ibibazo byagaragaraga mu ruhererekane rwo kohereza umusaruro w'imboga n'imbuto mu mahanga. Izi kamyo zigiye kudufasha kongera ingano y'umusaruro twohereza mu mahanga ariko unujuje ubuziranenge busabwa.'

Umuyobozi w'Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) mu Rwanda no mu Burundi, Keisha Effiom, yavuze ko aherutse gusura abohereza imboga n'imbuto bo mu Karere ka Rwamagana no mu Mujyi wa Kigali, abona uburyo aho kunguka bahanganye n'ibihombo bikabije ku bwo ikamyo zibafasha kugeza umusaruro aho ubikwa utegereje koherezwa mu mahanga.

Ati 'Ibyo ni byo dushaka guca. Aya makamyo agaragaza uburyo gushora imari mu kubungabunga umusaruro utakara ari ingenzi mu Rwanda. Kugira ngo rushinge imizi ku isoko mpuzamahanga ni uko rugomba kumenya ko ibicuruzwa byarwo bigeze kuri iryo soko bikimeze neza bitangiritse. Ni yo mpamvu tugomba gufatanya tugashora muri ibi, tukishimira umusaruro twese hamwe.'

Imibare ya NAEB igaragaza ko mu myaka itanu ishize ni ukuvuga kuva mu 2020-2024, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo 261.636.526 by'imboga, imbuto n'indabyo.

Muri ibyo harimo ibilo 170.842.040 by'imboga, ibilo 86.459.793 by'imbuto n'ibilo 4.334.692 by'indabyo.

Byinjirije u Rwanda 233.632.762$ (arenga miliyari 317 Frw), zirimo miliyoni 128,5$ z'imboga, miliyoni 79,5$ z'imbuto na miliyoni zirenga 25,4$ z'indabyo.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana aganiriza abitabiriye umuhango wo gushyikiriza amakamyo icyenda akonjesha, abohereza imboga n'imbuto mu mahanga
Umuyobozi Mukuru wa Tropi Wanda Ltd, Ingabire Marie Ange Claudine yohereza toni zirenga 80 z'imboga n'imbuto mu mahanga buri cyumweru
Umuyobozi w'Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) mu Rwanda no mu Burundi yahishuye ko aherutse gusura abohereza imboga n'imbuto mu mahanga ashengurwa n'ibihombo bahura na byo ku bwo kubura ibikoresho bikonjesha
Amakamyo akonjesha abohereza imboga n'imbuto mu mahanga bahawe
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana na we yaganuye ku makamyo akonjesha ibikomoka ku buhinzi yahawe abohereza imboga n'imbuto bo mu mahanga bo mu Rwanda
Umuyobozi wa USAID yumva niba imodoka zahawe abohereza imboga n'imbuto mu mahanga zikora neza
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana yerekanye ko bamaze iminsi barwana no kubona amakamyo akonjesha afasha mu kuramira umusaruro w'ubuhinzi wangirika mu gihe utwawe aho uzakurwa ujyanwa mu mahanga
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cyohereza imboga n'imbuto mu mahanga,Tropi Wanda Ltd, Ingabire Marie Ange Claudine (ibumoso) na we yashyikirijwe imodoka ikonjesha umusaruro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abohereza-imboga-n-imbuto-mu-mahanga-bashyikirijwe-amakamyo-akonjesha-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)