Niba utaramwumvise binyuze mu bihangano yagiye akora mu bihe bitandukanye, ubwo umaze iminsi umubona mu mafoto n'amashusho bimugaragaza ari kumwe na Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo.Â
Ariko kandi uyu musore niwe wakoze kuri zimwe mu ndirimbo za The Ben, Uncle Austin, Otile Brwon, Eddy Kenzo, Massamba Intore n'abandi banyuranye. Aherutse kugaragara mu ruhame ari kumwe na Shaddyboo ubwo bari bitabiriye ibikorwa byo gutanga ibihembo bya 'Diva Awards'.Â
Icyo gihe bombi baganiriye n'itangazamakuru bemeza ko bakundana urukundo rwitamuruye. Bavuze ibi nyuma y'igihe cyari gishize Shaddyboo yifashishije konti ye ya X yemeza ko yamukunze bya nyabyo.
Ariko ku mbuga nkoranyambaga z'uyu musore nta hantu na hamwe aragaragaza ko ari mu rukundo Shaddyboo. Yacuditse n'uyu mugore hashize igihe atandukanye n'umusore witwa Manzi, ndetse benshi mu bo mu miryango ya hafi bari bazi neza ko biteguye iby'ubukwe bwabo.
Producer YewëeH amaze imyaka itanu ari mu rugendo rwo gutunganyiriza indirimbo abahanzi. Ni urugendo rwatangiye ubwo yaririmbaga muri korali imwe na Producer The Major, kugeza ubwo agize inyota yo gutangira kwiga ibicurangisho binyuranye by'umuziki.
Agitangira gutunganya indirimbo yumvaga anashakaga gukora umuziki, ariko yagiye azitirwa cyane no kubona uwari kumukorera ibyo yashakaga.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Producer YewëeH yumvikanishije ko 2023 wabaye umwaka udasanzwe kuri we mu rugendo rwe rw'ubuzima 'kuko ni wo mwaka nasohoye indirimbo 'Mu bigori' ya Papa Cyangwe' irakundwa cyane'.
Ati "Indirimbo yarasohotse nyine mbona ikoze ibintu bidasanzwe [...] Igitekerezo cyaje kuriya kandi urumva sinari kumubuza kuko byari na byiza (Yavugaga ku kuntu Papa Cyangwe yagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo). 'Mu Bigori' njyewe mfata nk'aho yageze ku bantu benshi'.
Avuga ko igihe kimwe ari kumwe na Papa Cyangwe mu Karere ka Rubavu ku Gisenyi, bumvise uburyo iyi ndirimbo yacengeye ikagera no mu Ntara bishimira umusaruro yatanze.
Ariko kandi avuga ko mbere ya 2023 hari n'izindi ndirimbo yari yakoze, zirimo izo yakoranye abahanzi barimo nka Afrique n'abandi.
Producer YewëeH yavuze ko mu rugendo rwe rw'umuziki amaze gukorera indirimbo bahanzi benshi bakomeye ku rwego Mpuzamahanga, harimo abo yakoreye mbere y'uko ajya mu rukundo na Shaddyboo, harimo n'abo yakoreye nyuma y'uko Shaddyboo amubwiye 'Yego'.
Ni gute yabashije guhura na Shaddyboo!
YewëeH yabwiye InyaRwanda ko yamenyanye na Shaddyboo 'duhuriye hanze y'u Rwanda', kandi kuva icyo gihe 'twabaye inshuti mbere ya byose, ibindi nabyo byagiye bikura biza nyuma'.
Uyu musore yavuze ko yakunze Shaddyboo kubera ko 'ari umuntu twahuje'. Ati "Nkunda umuntu duhuza cyane, ukuze mu mutwe, yari afite buri kimwe cyose, njyewe kuri njye numva nyuzwe nabyo. Biraza, bigenda gutyo."
Abamutega iminsi!
YewëeH yavuze ko akimara gutangaza ko ari mu rukundo na Shaddyboo yabonye ibitekerezo by'abantu benshi harimo n'abagiye bamutega iminsi bavuga ko urukundo rwabo rutazaramba.
Ariko kandi azirikana ko ku mbuga nkoranyambaga buri wese aba afite uko yumva ibintu. Ati "Nahariye urubuga abantu baravuga, mbese uko umuntu wese yashaka kuvuga ikintu njyewe... hari icyo umuntu ashobora kuvuga iyo yinjiye mu buzima bwite bwanjye bikaba byankomeretsa ariko iyo ari ibindi byose byo muri 'showbiz' ntakibazo."
Yasobanuye ko gusakara kw'amakuru y'urukundo byabatunguye, kuko nta n'umwe muri bo wigeze abigiramo uruhare. Avuga ko akimara kubona amashusho n'amafoto ye bigiye hanze, bemeranyije n'ubundi kwemeza ko bari mu rukundo. Uyu musore yavuze ko kugeza ubu umwaka ushize ari mu rukundo na Shaddyboo.
Yavuzweho kwishyura Miliyoni 3 Frw Shaddyboo
YewëeH aherutse gutangaza ko agiye kwinjira mu muziki nk'umuhazi wigenga. Ubwo yasohoraga itangazo rigenewe abanyamakuru, hari abavuze ko yakundanye na Shaddyboo kugirango azavugwe cyane mu itangazamakuru bijyanye no kumenyekanisha indirimbo ye.
Ariko avuga ko atari ko bimeze, kuko kuva muri Mutarama 2024 yari yihaye intego y'uko agomba gushyira hanze indirimbo. Yavuze ko iyo ashaka kuvugwa cyane mu itangazamakuru atari kunyura mu rukundo rwe na Shaddyboo, kuko afite ibindi atekereza yari gukora.
Ahakana ko atigeze aha amafaranga Shaddyboo kugirango amufashe kuzavugwa mu itangazamakuru.
Aravuga ibi mu gihe ari no kwitegura gusohora indirimbo 'Dangote' ishushanya ubuzima bw'umukire 'kandi umwamikazi akwiye kubaho ari kumwe n'umuntu nkanjye 'Dangote'.
Yahakanye ko iyi ndirimbo atayikoreye Shaddyboo, ariko kandi ari mu ba mbere bayumvise mbere y'uko izajya hanze.
Umugore umurusha imyaka?
YewëeH yasobanuye ko atakanzwe no kuba Shaddyboo amurusha imyaka ahubwo 'njyewe iyo ngiye gukunda umuntu ndeba icyiza mubonamo kurusha ikibi'.
Ati "Kubera ko nshobora kuvuga imyaka cyangwa ikindi, imyaka, imiterere, uburyo umuntu ameze, uko agaragara, ibyo ng'ibyo njyewe sibyo ndebaho, njyewe ndeba ku bindi bintu biri inyuma y'ibyo.
Uko duhuza, tubanza no kuba inshuti mbere ya byose, urukundo rurimo ubushuti ruba ari rwiza cyane."
Yavuze ko yagiye abona ibitekerezo by'abantu bamubwira ko yagakwiye kuba yarashatse umukobwa bari mu kigero cye, kuruta gushaka umugore w'abana babiri.Â
Producer Yeweeh yatangaje ko hari byinshi byatumye akunda Shaddyboo, cyane cyane kwiyoroshye kumuranga
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA PRODUCER YEWEEH URI MU RUKUNDO NA SHADDYBOO