Airtel yabaye Sosiyete ya mbere itangije uburyo bwo guhamagara hakoreshwa internet ya 4G - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo buryo bwatangijwe buzwi nka Voice Ove Call bufasha abantu bakoresha telefoni guhamagara bakumvana nta zindi mbogamizi zibayeho.

Ubusanzwe abantu bakoresha telefoni nto zikoresha internet ya 2G mu guhamagarana cyangwa 3G ibintu bituma rimwe na rimwe ihuzanzira ridakora neza ndetse n'amajwi akaba yacikagurika.

Ikindi ariko gukoresha ubwo buryo byatumaga ikiguzi cyo guhamagara gihenda kuko ari ikoranabuhanga rya kera.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yagaragaje ko batangije ubwo buryo bushya buzafasha mu kunoza serivisi zo guhamagarana ku bakoresha umuyoboro wa Airtel.

Ati 'Iki ni igihe cy'agaciro kuri Airtel Rwanda kuko turi imbere mu kuzana uburyo bwa Voice over 4G (VoLTE) mu gihugu, butanga ubunararibonye buhebuje mu guhamagara mu ijwi ry'umwimerere rya HD, guhita uhamagara vuba, ndetse no gukomeza gukoresha internet mu gihe uhamagaye.

Yakomeje ati 'Umuyoboro wacu wa 4G ugera ku gihugu hose ku gipimo cya 95%, utuma buri Munyarwanda wese abasha gukoresha internet yihuta kandi yizewe. Ikiruta byose, nta kiguzi cyiyongera ngo wimukire kuri VoLTE yacu.'

Yagaragaje ko ibyo bibaye nyuma y'uko Airtel Rwanda igejeje ku Banyarwanda telefoni zihendutse kandi zakira internet ya 4G bityo ko nta mpungenge zihari.

Iyo sosiyete kandi kuri ubu internet yayo ya 4G igera mu gihugu hose ku kigero cya 95% ibintu bituma ushobora kubona internet yihuta kandi ihendutse aho waba uri hose.

VOLTE ni bumwe mu buryo bwiza bufasha mu kugabanya igiciro cyo guhamagara kuko usanga byoroshye, bikihuta kandi hadatakaye ikiguzi kinini bitandukanye n'uburyo busanzwe bwifashisha internet ya 2G cyangwa 3G.

Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri RURA, Charles Gahungu, yashimye ikoranabuhanga rya Airtel Rwanda, agaragaza ko kuba harashyizweho uburyo bworohereza abashoramari byahaye amahirwe ibigo by'itumanaho.

Yagize ati 'Ibi byahaye amahirwe ibigo by'itumanaho kwishimira ikoranabuhanga rishya no kurikoresha kandi ni na yo mpamvu tubashimira kuba barafashe ayo mahirwe. Rimwe na rimwe ushobora kuyashyiraho ariko abantu ntibayakoreshe.'

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, yagaragaje ko u Rwanda rushyize imbere ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rigezweho ndetse ashimira Airtel Rwanda igeze ku ntego yo gutangiza ubwo buryo bushya bwo guhamagara.

Ati 'Impamvu yo kubashimira ni uko iyo twebwe dushyizeho intego runaka, tuba dukeneye abafatanyabikorwa bayumva, bakayifata nk'iyabo kandi bakishimira gukorana natwe.'

Yagaragaje ko hakiri urugendo rwo gufasha abaturage ngo babashe gukoresha iyo serivisi nshya, yemeza ko abakoresha umurongo wa Airtel bazabona impinduka nziza mu gihe bazaba batangiye gukoresha ubwo buryo.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yagaragaje ko gutangiza ubu buryo bushya bigiye gufasha abakiliya bayo guhamagara mu buryo bunoze
Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri RURA, Charles Gahungu, yashimye ko ibigo by'itumanaho bibyaza umusaruro amahirwe igihugu cyashyizeho
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga, Yves Iradukunda, yagaragaje ko Leta iba ikeneye abafatanyabikorwa bashyira mu bikorwa icyerekezo igihugu gifite, ashima Airtel Rwanda
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Airtel Rwanda, Indrajeet Singh, yavuze ko ari yo sosiyete ihiga izindi mu gutangiza udushya
Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda, Carine Umutoni, yari mu bitabiriye icyo gikorwa
Airtel Rwanda yabaye sosiyete ya mbere y'itumanaho itangije ubwo buryo
Abakozi bagize uruhare mu kugira ngo bishoboke bashimiwe
Iki gikorwa kitabiriwe n'abantu bo mu nzego zitandukanye, bashimye umuhate wa Airtel Rwanda

Amafoto: Rusa Prince




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/airtel-yabaye-sosiyete-ya-mbere-itangije-uburyo-bwo-guhamagara-hakoreshwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)