Mu biganiro Abadepite bagize Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n'Urubyiruko bagiranye n'ubuyobozi bagiranye n'ubuyobozi bwa HEC kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024, Dr Mukankomeje Rose yagaragaje ko amashuri makuru yiyongereye mu myaka ishize bituma n'abayigamo biyongera.
Ati 'Kuva mu 2018 kugeza ubu, habayeho gusesengura ubusabe bw'amashuri makuru yigenga yifuza gukorera mu Rwanda, amenshi muri ayo mashuri makuru yujuje ibisabwa ku buryo yatangiye gukora.'
Ingero ni nka RICA (Rwanda Institute of Concervation Agriculture) imaze gushyira ku isoko abahanga mu buhinzi inshuro ebyiri, hari African School of Medicine, African College of Theology, Keppler College, Mount Kigali University, African Health Science, University of Medical Science and Technology (UMST) n'andi.
Yasobanuye ko Kaminuza ya UMST 'yo muri Sudani intambara yarabaye babura aho bahungira baza hano, basaba ko abanyeshuri babo bari mu mwaka wa nyuma bajya mu kwimenyereza, bagirana amasezerano y'imikoranire na Kaminuza y'u Rwanda badusaba ko tubafasha, turabafasha ariko noneho baravuga ngo ko iwacu intambara itari kurangira reka tubigire mpuzamahanga.'
Dr Mukankomeje yavuze ko mu mashuri makuru na za kaminuza havuguruwe amasomo yigishwa by'umwihariko mu cyiciro cya kane cya kaminuza (PhD).
Ati 'Havuguruwe kandi hatangizwa porogaramu nshya zigera kuri 79 z'icyiciro cya kane cya kaminuza (PhD) ziri muri Kaminuza y'u Rwanda na PhD imwe iri muri UGHE.'
Imibare y'abanyeshuri basoza kaminuza mu cyiciro cya kane cya kaminuza (PhD) mu 2018 bari 19 ariko mu 2024 bageze kuri 90, bituma n'ubushakashatsi bukorwa burushaho kwiyongera.
Muri uyu mwaka Kaminuza y'u Rwanda yashyize ku isoko 53 basoje amasomo cy'icyiciro cya kane cya Kaminuza muri porogaramu zitandukanye.
Umubare w'abarimu bigisha muri kaminuza mu Rwanda wariyongereye bagera ku 4374, abafite impamyabumenyi y'ikirenga barenga 1100 bavuye kuri 687 mu mwaka wa 2018.
Dr Mukankomeje yavuze ko hatangijwe amasomo yo ku rwego rwo hejuru cyane cyane mu buvuzi yo kwigisha inzobere z'abaganga mu kuvura indwara zitandukanye.
Hari kandi porogaramu nshya 23 zo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Ishuri Rikuru ry'u Rwanda ry'Imyuga n'Ubumenyingiro, Rwanda Polytechnic.
Imibare y'abanyeshuri binjira mu mashuri makuru na za kaminuza na bo bavuye ku barenga ibihumbi 80 mu 2018, ubu bageze ku barenga ibihumbi 119, bigaragaza ubwiyongere bwa 48%.
Ati 'Kuba harazamutse 48% ntabwo bihagije ariko iyo urebye buriya Covid-19 yaratwishe, ibintu bimwe byarahagaze, buriya mu masomo y'ubumenyi rusange mu 2017 twari dufite abanyeshuri 75700 ariko ubu duhagaze mu barenga ibihumbi 106.'
Abanyeshuri binjira muri Rwanda Polytechnic wavuye kuri 10420 mu 2017 bagera mu bihumbi 13 mu 2024.