Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Mbere saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba kuri Godswill Akpabio Stadium.
Abakinnyi 11 ba Nigeria babanje mu kibuga;
Okoye, Osayi-Samuel, Troost-Ekong, Osho, Onyemaechi, Onyeka, Iheanacho, Yusuf, Simon, Bashiru na Boniface.
Abakinnyi 11 b'Amavubi babanje mu kibuga; Ntwali Fiacre, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Fitina Omborenga - Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Ruboneka Bosco Gilbert Mugisha, Innocent Nshuti na Olivier Dushimimana.
Umukino watangiye ubona ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, ihererekanya umupira neza gusa kugera mu rubuga rw'amahina rwa Nigeria bikaba ari byo biba ikibazo.
Ku munota wa 10 ikipe y'igihugu ya Nigeria yabonye uburyo bwa mbere bwashoboraga kugira icyo bubyara imbere y'izamu aho Bruno Onyemaechi yari abonye umupira ari mu rubuga rw'amahina, gusa atinda kurekura ishoti birangira Mutsinzi Ange atabaye ashyira umupira muri koroneri.
Hari aho ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yari ibonye amahirwe ku mupira wari ufashwe na Ruboneka Jean Bosco agiye kuwuhindura ashaka Nshuti Innocent imbere y'izamu, William Troost Ekong aratabara awushyira muri koroneri.
Mbere y'uko igice cya mbere kirangira, Kelechi Iheanacho yarekuye ishoti riremereye ryashoboraga kuvamo igitego ariko Ntwari Fiacre aratabara.
Mu gice cya kabiri Augustine Eguavoen utoza Nigeria yaje akora impinduka mu kibuga havamo Alhassan Yusuf na Kelechi Iheanacho hajyamo Frank Onyeka na Samuel Chukwueze.
Ikipe y'igihugu ya Nigeria n'ubundi yakomeje gusatira nk'aho Moses Simon yazamuye koroneri maze Victor Boniface ashyiraho umutwe ariko umunyezamu w'Amavubi yongera gutabara.
Ku munota wa 59 Samuel Chukwueze yaje gufungura amazamu ku mupira yakuye mu kibuga hagati azamuka acenga ageze imbere y'izamu arekura ishoti riragenda rinyeganyeza inshundura.
Umutoza w'Amavubi, Torsten Frank Spittler nyuma yo gutsindwa yahise akora impinduka mu kibuga akuramo Ruboneka Jean Bosco hajyamo Samuel Gueulette. Â
Ku munota wa 67 Ntwari Fiacre yaje kugira ikibazo cy'imvune asimburwa na Buhake Clement ndetse na Dushimimana Olivier 'Muzungu' nawe aha umwanya Kwizera Jojea.
Ku munota wa 72, Amavubi yaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Mutsinzi Ange akoresheje umutwe ku mupira wari uzamuwe na Kwizera Jojea.
Nyuma y'iminota 3 gusa mu buryo butunguranye ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yabonye igitego cya kabiri ku mupira Imanishimwe Emmanuel Manguende yazamukanye ageze imbere y'izamu awuha Nshuti Innocent nawe arekura ishoti riruhukira mu nshundura.
Umukino warangiye Amavubi atsinze Nigeria ibitego 2-1 ariko kujya mu gikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco biranga. Ni nyuma yuko byasabaga ko Libya itsinda Benin ariko byarangiye aya makipe yombi anganya 0-0.
Mu itsinda D amakipe azitabira igikombe cy'Afurika ni Nigeria ya mbere n'amanota 11 ndetse na Benin ya kabiri n'amanota 8 yanganyaga n'Amavubi ariko yo ikaba nta mwenda w'igitego yarimo mu gihe u Rwanda rwo rwari rurimo umwenda w'ibitego bibiri.
Amavubi yakoze amateka yo gutsinda Nigeria gusa birangira abuze itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika cya 2025