Amavubi yasesekaye i Kigali avuye gutsinda Ni... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa Mbere kuri Godswill Akpabio Stadium ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yatsinze Nigeria bwa mbere mu mateka, gusa biba iby'ubusa ibura itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco nyuma y'uko Libya inganyije na Benin.

Nyuma yo gutsinda Nigeria ariko ikipe y'igihugu "Amavubi" ntikomeze mu gikombe cya Africa, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri itariki 19 Ugushyingo 2024 yagarutse mu Rwanda aho agiye gutegura imikino afite imbere by'umwihariko mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Africa cy'abakinnyi bakina mu bihugu bavukamo (CHAN).

Nyuma yo kugera mu Rwanda abakinnyi batandukanye ndetse n'umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda baje bakubita agatoki ku kandi, bavuga ko amahirwe yo kujya mu gikombe cya Africa aciye u Rwanda mu myanya y'intoki, ariko bakuye amasomo atandukanye muri iyi mikino.

Umuzamu wa mbere w'ikipe y'igihugu "Amavubi )", Ntwali Fiacre yagize ati: 'Natwe byaratubabaje nk'abakinnyi kuba tutaragiye mu gikombe cya Africa, numva ko hari amasomo azadufasha mu mikino iri imbere izaza dukuyemo, ndumva ari cyo turi guharanira ibintu bigenda intambwe ku ntambwe."

Ntwali Fiacre abona muri uru rugendo rwashenguye u Rwanda harabayeho ukwitanga kuko ni bwo rwasoza itsinda rufite amanota umunani. Ati' Ndumva ari ubwa mbere u Rwanda rwagira amanota umunani, ubwo nizeye ko ikindi gihe tuzabona itike tukanabona amanota meza."

Yashimangiye ko u Rwanda rufite umutoza mwiza. Ati 'Umutoza ni mwiza nk'uko mwese mubibona, ni umutoza utuma dushyira hamwe kandi abashije kugira amanota umunani, kandi ntekereza ko n'ubwo twagiye muri CAN ya 2004 u Rwanda rutigeze rugira amanota 8.

Ubwo umukino wakinwaga mu gice cya kabiri Ntwali Fiacre yavuye mu kibuga yavunitse, ariko uyu mukinnyi yavuze ko bidakanganye cyane. Ati' Imvune yanjye ndibaza ko atari ibintu bikomeye, ejo nzajya guca muri MRI ni bwo nzamenya uko byifashe ariko ntabwo bikanganye, ejo nibwo nzabimenya."

Umutoza w'Amavubi, Trosten Trank Spitller we yavuze ko n'ubwo u Rwanda rutagiye mu gikombe cya Africa hari ibyo kwishimira rwakoze, usibye ko hari n'ibyababaje abanyarwanda byabaye muri iyi mikino yo gushaka itike y'igikombe cya Africa.

Frank Trosten Spitller yagize ati: ' Wari umukino ukomeye kugera urangiye. Ni byo twatsinze umukino kandi turi mu mwuka mwiza n'ubwo tutabonye itike yo kujya mu gikombe cya Africa, ariko twakoze buri kimwe cyose cyashobokaga.

Umukino waduhuje na Libya niho twaburiye amahirwe kandi twari twakoze uburyo bwinshi, ariko mu buzima bibaho.

Iyi mikino tumaze gukina hari imikino twababajwe na Benin ndetse n'iyo twitwayemo neza harimo no kunganya na Nigeria i Kigali. Umukino navuga twatakaje bikatubabaza cyane ni uwo Libya yadutsindiye hano i Kigali, undi mukino watugoye ni uwa Benin ariko bafite ba rutahizamu beza."

Uyu mutoza yatangaje ko abayobozi ba FERWAFA bamusabye kongera amasezerano ye ariko yirinda kugira icyo atangaza. Ati: 'Bambwiye ko bashaka ko nakongera amasezerano, bampaye imbanzirizamushinga ariko kugeza ubu nta gitekerezo nabitangaho."

U Rwanda n'ubwo rwatsinze Nigeria mu mukino wa Gatandatu mu gushaka itike y'igikombe cya Africa cya 2025, ntabwo rwabonye itike kuko rwasoje ari u rwa gatatu n'amanota umunani. Amakipe yagiye mu gikombe cya Africa mu itsinda D ni Nigeria na Benin.

">

">

 ">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148784/amavubi-yasesekaye-i-kigali-avuye-gutsinda-nigeria-agaruka-umutoza-nabakinnyi-bikomanga-mu-148784.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)