Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024, ndetse ibiganiro abayobozi bombi bagiranye byibanze ku nzego z'ubufatanye ibihugu byombi bigirana harimo ubucuruzi, ishoramari, ubufatanye bw'abaturage b'ibihugu byombi n'ibindi.
Perezida Ilham Aliyev yahamije ko ubufatanye hagati y'ibihugu biri mu Muryango w'Abibumbye n'ibitawurimo buzakomeza kuba bwiza mu bihe bizaza.
Ikinyamakuru Azertag cyanditse ko Perezida Ilham Aliyev yishimiye ko Perezida Kagame azagira uruhare mu nama yiga ku kurengera ibidukikije COP 29 igiye kuba mu Ugushyingo 2024, avuga ko Azerbaijan igira uruhare rukomeye muri uru rwego.
Ambasaderi Charles Kayonga yagaragaje ko mu butumwa yahawe na Perezida Kagame, harimo guhamya ko intera iri hagati y'ibihugu byombi itaba inzitizi y'ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Ati 'Perezida w'u Rwanda yantumye ngo umubano w'u Rwanda na Azerbaijan ni ingenzi cyane ndetse yongeraho ko nubwo hari intera iri hagati y'ibihugu byombi, hari amahirwe menshi y'ubufatanye.'
Ambasaderi Kayonga yahamije ko azakomeza gushyira imbaraga mu kwagura umubano n'inzego z'ubufatanye hagati y'impande zombi.
Mu bindi impande zombi zaganiriyeho harimo ibyerekeye ubukungu, ubucuruzi, ibikorwa by'imibereho myiza, uburezi na siyansi.
Amb. Kayonga ahagarariye u Rwanda mu bihugu bya Turikiya, Kazakhstan, na Liban.