Ni ibihembo bitangwa hagamijwe kuzirikana uruhare rw'abanyamakuru mu guteza imbere ibikorwa bitandukanye, bakanashimirwa umuhate wabo muri uyu mwuga.
Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya 11 byahawe abanyamakuru 31, harimo n'icyahawe umunyamakuru w'umwaka. Ibihembo byegukanywe n'abagabo 16 mu gihe abagore ari 15.
Inkuru zihembwa ni izo mu byiciro byihariye byatoranyijwe, aho umunyamakuru asabwa kugaragaza inkuru yakoze, zigakosorwa n'abahanga, izihize izindi zigahabwa amanota ya mbere.
Mu banyamakuru ba IGIHE batsinze harimo Mugisha Nshuti Christian watsinze mu cyiciro cy'inkuru zivuga ku guteza imbere imikurire y'umwana, na ho Jean de Dieu Tuyizere atsinda mu cyiciro cy'inkuru zibanda ku gutanga ibisobanuro by'imibare (Data Journalism Award).
Umunyamakuru w'umwaka watowe ni Oswald Mutuyeyezu wa Radio Tv 10.
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard yagaragaje ko ubufatanye bw'imiryango itandukanye n'inzego za Leta mu kuzamura urwego rw'itangazamakuru ari ingirakamaro.
Ati 'Gushyira itsinda rishinzwe iterambere ry'itangazamakuru muri RGB byatumye imikoranire yacu irushaho kuba myiza, dukorera hamwe tugamije iterambere ry'itangazamakuru. Byatumye abafatanyabikorwa batandukanye bahuriza hamwe gahunda zigenewe uru rwego.'
Yahamije ko binyuze muri ubu bufatanye babasha kumenya ibigo by'itangazamakuru n'abanyamakuru n'ibyo bakeneye mu rwego rwo kuzamura ubushobozi ndetse ubushobozi buhari bugakoreshwa neza.
Muri uyu muhango kandi hatangijwe koperative y'abanyamakuru (MEDECO) rihabwa inkunga ya miliyoni zirenga 43,9 Frw azakorehswa mu ishoramari.
Uko ibihembo byatanzwe
Feature story harimo inkuru ndende zasohotse ku bitangazamakuru byandika kuri murandasi
Steven Nsamaza/ Rwanda Dispatch
Inkuru z'ubuzima
Itangishatse Lionel/ Radio Ishingiro
Inkuru ziteza imbere ikoranabuhanga n'itumanaho
Ineza Leontine/ Energy Radio
Inkuru zivuga ku burere n'imikurire by'umwana
1. Byavuka Rachel/ Isangano Radio
2. Vestine Umurerwa/ Isango Star TV
3. Mugisha Nshuti Christian/ IGIHE.COM
Inkuru za sports
Kayishema Titi Thierry/ RBA
Inkuru zivuga ku buhinzi
1. Jeannine Ndayizeye/ RBA-Radio
2. Cyubahiro Bonaventure/ RBA-RTV
3. Emma Marie Umurerwa/ Iriba News
Inkuru ziteza imbere uburenganzira bw'abafite ubumuga
Michel Nkurunziza/ The New Times
Inkuru ndende/ Best documentary
Mukantagengwa Marie Louise/ Radio Ishingiro
Inkuru zibanda ku bisobanuro mu mibare/ Data Journalism Awards
Tuyizere Jean de Dieu/ IGIHE.COM
Inkuru ziteza imbere akamaro k'amazi, isuku n'isukura, no kurwanya indwara zituruka ku mwanda
Habineza Venuste / Radio Salus
Phoibe Mukandayisenga/ Radio Ishingiro
Inkuru ku buvugizi ku kurwanya inda ziterwa abangavu
Rurangangabo Patrick/ Radio Salus
Inkuru ziteza imbere uburinganire n'ubwuzuzanye
Ntambara Garleon/ Flash TV
Inkuru ku buvugizi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana
Marie Jeanne Umutoni/ Radio Salus
Inkuru ku buringanire hagati y'umugabo n'umugore
Alice Tembasi/ Radio Salus
Ikiganiro cy'umwaka/ Talkshow of the year
Gatarara Emmanuel/ Radio Ishingiro
Inkuru ivuga ku miyoborere myiza, imitangire ya serivisi inoze
Agahozo Mwizerwa Mary Peace/ TV 1
Inkuru zivuga ku bucuruzi
Kazungire Merci Dieu /Radio Salus
Inkuru zivuga kuri gahunda ya Gira Wigire
Linda Mbabazi Kagire/ The New Times
Inkuru zivuga ku itangwa rya serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga/ Byikorere
Aphrodice Muhire/ RBA
Inkuru nziza zivuga ku kamaro k'umuganda mu kubaka ubumwe n'ubufatanye
Gabriel Imaniriho/ Isango Star
Inkuru zicukumbuye
Dushimimana Ngabo Emmanuel/ Radio Isangano
Desire Bizimana/ Radio Ishingiro
Inkuru nziza yakozwe n'umugore
Gloria Iribagiza/ The New Times
Umugore watsiniye igihembo cy'inkuru nziza
Emilienne Kayitesi / Isango Star
Inkuru y'Umwaka
Steven Nsamaza/ Rwanda Dispatch
Umunyamakuru w'umwaka
Oswald Mutuyeyezu/ Radio TV10