Baltasar Engonga yahanaguweho icyaha cyo gusa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rwisumbuye rwa Guinea Equatorial rwemeje ko nyuma y'iperereza ryakozwe ku mashusho 400 yagiye hanze amugaragaza aryamanye n'abagore batandukanye barimo na Mushiki wa Perezida, basanze bigomba gukurwa mu byo akurikiranweho.

Urukiko rwemeje ko basanze abagore bose bagaragara muri ayo mashusho baryamanye na Barthazal, bose ari bakuru kandi bari hejuru y'imyaka y'ubukure ariyo 18, bisobanuye ko nta n'umwe yigeze afata ku ngufu cyangwa se ngo amushuke.

Bavuze ko kandi mu bipimo by'ubuzima bafashe, byagaragaje ko nta ndwara n'imwe yandurira mu mibonano mpuzabitsina Barthazar yanduje aba bagore byaryamanye.

Urukiko kandi rwagaragaje ko abagabo b'abagore Barthazar yaryamanye nabo, nta n'umwe wige aza gutanga ikirego ahubwo bamwe kuri ubu bakaba baratangiye kugana inzira z'amategeko ngo bahabwe gatanya n'abo bagore.

Nyuma y'uko Barthazal agizwe umwere kuri ibi by'amashusho, yatangaje ko nawe agiye kujyana mu nkiko uwashyize hanze ayo mashusho amushinja kwangiza ubuzima bwe bwite, kumutamaza ku karubanda harimo umugore we, umuryango we ndetse n'umuryango mugari muri rusange.

Icyakora nubwo iby'aya mashusho yabihanaguweho, Barthazar akomeje gukurikiranwa ku byaha birimo ibya ruswa no kunyereza umutungo ari nabyo byatumye atabwa muri yombi.

Barthazal wari umuyobozi w'lkigo cya Guinea Equatorial gishinzwe gukora iperereza ku mikoreshereze y'lmari, yatawe muri yombi mu ntangiriro z'Ugushyingo 2024, nyuma gufatanwa amashusho 400 yagiye yifata aryamye n'abagore batandukanye barimo n'abayobozi bakomeye nka Mushiki wa Perezida, abagore b'abaminisitiri, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'igihugu n'abandi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148864/baltasar-engonga-yahanaguweho-icyaha-cyo-gusambanya-abagore-148864.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)