Barasaba ko umuhanda Ruhango-Gitwe-Buhanda ushyirwamo kaburimbo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kubaka imihanda ni kimwe mu byihutisha iterambere n'ubuhahirane hagati y'abaturage batuye uturere tunyuranye kuko babasha kugeza umusaruro w'ibyo bejeje ku masoko.

Abatuye mu Karere ka Ruhango babwiye RBA ko umuhanda Ruhango-Gitwe-Buhanda wangiritse cyane nyamara uramutse ukozwe byatuma ibikorwa by'iterambere bakora birushaho kugenda neza.

Umwe muri bo yagize ati 'Tubonye umuhanda ibintu byose byazamuka, byagenda neza cyane.'

Undi w'umugore yavuze ko umuhanda wasenywe n'amazi 'noneho waba uri mu modoka umurwayi we kugira ngo agere nk'i Kabgayi ni ukuri ni nk'aho agerayo yapfuye kubera ko igenda yiterura yitura hasi, moto igenda igusimbiza.'

Aba bose bahamya ko hari n'abantu bajya gusura abavandimwe n'inshuti muri aka gace bikarangira baraye mu nzira imodoka zabapfiriyeho.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yatangaje ko inyigo z'imihanda ihuje uturere dutandukanye ziri gukorwa ku buryo nirangira bizaba igisubizo ku bayikoresha.

Ati 'Hari umuhanda ugiye gutangira gukorwa, ni umuhanda wo ku rwego rw'igihugu tuwufatanya n'ubuyobozi bukuru bw'igihugu ariko umuhanda wa Karongi ukaza Buhanda-Ruhango, ukaza i Gitwe ukajya i Nyanza ukagaruka na hano mu Ruhango mu Mujyi, uwo muhanda inyigo yenda kurangira, uratangira mu gihe kitari kinini.'

Meya Habarurema avuga ko bafite icyizere nubwo amafaranga atari yava mu turere dutandukanye unyuramo.

Yanavuze ko umuhanda uhuza Ruhango na Muhanga urimo ibinogo byinshi, agahamya ko igikeneye kwitabwaho ari ikiraro kinini cyane kirimo.

Ati 'Hari ikiraro kinini cyane cyatwara nka miliyoni 300 Frw kiri hagati y'uturere twa Ruhango na Muhanga ahitwa i Mpanda. Icyo twavuga ni uko kirimo gutegurwa kubakwa, tuzagifatanya nab wo nubwo kigendwa ariko harimo impungenge rero uturere twombi tuzacyubaka kandi inyigo yaratangiye rero abaturage bihangane gato.'

Yahamije ko mu ngengo y'imari ivuguruye izatangira gukoreshwa muri Mutarama 2025 hari ibishobora gutangira gukorwa kuri iki kiraro.

Muri Rusange Ruhango izwiho ubuhinzi bw'imyumbati n'ibindi bihingwa byitezweho kuzagira uruhare mu gufasha igihugu kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko kugeza mu 2029.

Abakoresha umuhanda Ruhango-Gitwe-Buhanda bagaragaza ko amazi yawangije cyane ku buryo ukwiye gushyirwamo kaburimbo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-barasaba-ko-umuhanda-ruhango-gitwe-buhanda-ushyirwamo-kaburimbo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)