Batewe inda bafashwe ku ngufu, bateraganwa n'imiryango: Ubuhamya bw'abangavu b'i Rwamagana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuhamya bwatanzwe n'abakobwa batewe inda imburagihe bo mu Murenge wa Musha uherereye mu Karere ka Rwamagana, bagaragaje inzira z'inzitane banyuzemo bakimara kumenya ko batewe inda.

Umukobwa watewe inda afite imyaka 19 yiga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye, yavuze ko umusore bari batangiye gukundana bya cyana yamushutse ngo ajye kumureba mu rugo iwabo bikarangira amufashe ku ngufu.

Ati 'Icyo gihe byari mu gifungo arambwira ngo nimunyureho gato ambwire, njya kumureba, ngezeyo birangira amfashe ku ngufu ahita anantera inda, ni ubwa mbere narimbikoze [imibonano mpuzabitsina! Sinari nzi ko nanatwita ariko byarangiye bibaye. Nyuma nakomeje kubura imihango kugeza ubwo nagiye kwa muganga nsanga ndatwite, ubuzima bwakurikiyeho ni uko ababyeyi bancunaguje cyane.'

Uyu mukobwa yavuze ko kuri ubu uwo musore babyaranye atajya amufasha ikintu na kimwe ndetse yananze kwiyandikishaho umwana babyaranye ari na ko gahinda afite kuri ubu.

Yavuze ko yakomeje kubaho mu gahinda kugeza ubwo yafashijwe kwiga umwuga w'ubudozi ari na wo arambirijeho mu kwiteza imbere kuko kuri ubu yatangiye kubona ibiraka byo kudoda.

Undi mukobwa watewe inda yiga mu mashuri abanza mu mwaka wa gatandatu ndetse akaba asanzwe anafite ubwandu bwa virusi itera Sida, we yavuze ko yababajwe n'uburyo yatewe inda atageze ku ntego ze, bikaba byarabaye abanje guhatirizwa cyane.

Yagize ati 'Nigaga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza ni uko bisa n'aho yamfashe ku ngufu kuko yarampatirije nshiduka byabaye. Urumva gucikishiriza amashuri utari wanagera mu mashuri yisumbuye birababaza gusa ubu ndashimira REAP yamfashije kwiga umwuga, icyizere kiri kugenda kigaruka gahoro gahoro.'

Undi mukobwa watewe inda yigaga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye we yavuze ko yinjiye mu nzu y'umusore azi ko agiye kumusura iwabo mu rugo aho yabanaga n'ababyeyi be, birangira yisanze ahantu adashobora no kuvuza induru ngo hagire umwumva. Yavuze ko nyuma ababyeyi be bakomeje kumutoteza no kumucyurira ku buryo ngo kubyakira byagoranye.

Ati "Kwiga kudoda rero byatumye nibura hari ikigabanuka ku gutotezwa kuko nsigaye nkorera amafaranga nanjye nkagira uruhare ntaga mu kwita ku mwana wanjye aho gusaba buri kimwe ababyeyi banjye.'

Abo bakobwa bari mu bafashijwe kwiga umwuga wo kudoda mu gihe cy'amezi icumi n'umushinga wa REAP, wanabahaye imashini zidoda n'ibindi nkenerwa kugira ngo batangire ubuzima bwo kwiteza imbere, bikaba ari na byo byanatumye batangira kubohoka no gukira ibikomere bakaba batanga n'ubuhamya bw'ibyababayeho.

Umukozi wa REAP, Umushinga wita kuri aba bakobwa babyaye imburagihe, Mutatsineza Jean paulin, yavuze ko biyemeje gufasha aba bakobwa kugira ngo babahindurire ubuzima ndetse binabafashe kwitinyuka no gutekereza ku bikorwa bibateza imbere. Yavuze ko uretse kubigisha kudoda banabafasha kugurisha ibyo bakoze bituma binjiza amafaranga menshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musha, Rwagasana Jean Claude, yavuze ko kuri ubu abakobwa 15 batewe inda imburagihe, abagabo barindwi bazibateye bamaze gushyikirizwa ubutabera, yavuze ko iyo hari ufite ibibazo byihariye baganiriza ababyeyi babo bakabereka ko ari abana nk'abandi ngo ku buryo nubwo batewe inda imburagihe baba bagikeneye kwitabwaho.

Uyu muyobozi yavuze ko kandi kuri ubu hari gushakishwa ababateye inda kugira ngo bashyikirizwe ubutabera, abatiyandikishaho abana yavuze ko biterwa no gutinya ko amategeko yahita abakurikirana ku gutera inda aba bangavu.

Rwanda Education Assistance Practice cyangwa se REAP, ni umushinga ufasha abaturage mu kwiteza imbere ukorera mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Musha aho unafasha umwana w'umukobwa kwiteza imbere babigisha umwuga w'ubudozi, nyuma yo kubigisha unabafasha kugeza ku isoko ibyo baba badoze. Kuri ubu abakobwa 46 nibo bamaze gufashwa aho byanabahinduriye ubuzima.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/batewe-inda-bafashwe-ku-ngufu-bateraganwa-n-imiryango-ubuhamya-bw-abangavu-b-i

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)