Abantu benshi bakunze kumara umwanya munini mu bwiherero bitewe n'impamvu zitandukanye, gusa impamvu ya mbere igaragazwa ni iyo kujyana telefone mu bwiherero, aho umuntu ayirangariraho bigatuma amara igihe yicaya mu bwiherero bitari bikwiriye.
Abahanga mu buzima bavuga ko ubusanzwe kumara iminota irenze 10 mu bwiherero atari byiza kuko bigira ingaruka mbi ku buzima kandi bishobora no kwerekana ibindi bibazo umubiri ufite.
Kwicara umwanya munini mu bwiherero bisa nk'inzira itagira ingaruka yo gutakaza umwanya. Icyakora, abahanga baraburira ko ibyo bita igihe kirekire wicaye ku musarani bishobora kwangiza ubuzima bwawe. Dr. Lai Xue, umuganga ubaga akaba n'umwarimu muri kaminuza y'ubuvuzi i Texas, yatangarije CNN ko bibujijwe ko umuntu yamara iminota irenze 10 yicaye ku musarani.
Dr. Xue yagize ati: "Iyo abarwayi bangezeho ibibazo bafite benshi babiterwa no kumara umwanya munini mu musarani."
Bimwe mu bibazo biterwa no kwicara umwanya munini mu bwiherero:
-Bitera indwara ya Hemorroide
Abantu bagomba kumara impuzandengo y'iminota itanu kugeza 10 mu bwiherero nkuko Dr. Farah Monzur, umuyobozi w'ikigo cyita ku buzima cya Stony Brook Medicine muri New York yabibwiye CNN.
Dr.Farah avuga ko imbaraga rukuruzi zituma duhagarara ku isi, ariko ubwo bubasha bumwe nabwo butuma umubiri ukora cyane kugira ngo usubize amaraso mu mutima.
Akomeza avuga ko icyicaro cy'umusarani gifunguye gifata ikibuno, kigakomeza urukiramende mu mwanya muto ugereranije nuko wari wicaye ku buriri. Hamwe na rukuruzi ikurura igice cyo hepfo y'umubiri hasi, umuvuduko wiyongereye ugira ingaruka ku maraso.
Kubera iyo mpamvu, imitsi n'imiyoboro y'amaraso ikikije ikibuno iba minini kandi igahuza n'amaraso, bikongera ibyago byo kurwara 'hemorroide'.
-Bica intege imitsi yo mu mubiri
Imitsi ya pelvic yo hasi n'ubundi bwoko bw'imitsi icika intege kubera kumwara umwanya munini wicaye mu musarani. Dr. Xue yasobanuye ko imitsi ihuza igifu kinini kandi igakorana n'umubiri wose ntabwo ikora neza iyo umutu yicaye igihe kirekire mu musarani.
-Itondere igihe umara wicaye ku musarani
Kugira ngo wirinde kumara umwanya ku musarani, Dr. Lance inzobere mu bijyanye na gastroenterologue mu mujyi wa Hope Orange County mu gace ka Irvine, muri California, yagiriye inama abantu yo kwirinda telefoni, ibinyamakuru n'ibitabo igihe binjiye mu bwiherero.
Ati: "Ntabwo ari ngombwa ko ujyana telefoni mu bwiherero cyangwa ikinyamakuru cyangwa ngo usomereyo igitabo kuko bituma uhamara umwanya utateganije. Igihe cyose ugiye mu bwiherero ita ku minota uri buhamare iri munsi y'icumi''.
Kumara iminota irenze 10 wicaye mu bwiherero bigira ingaruka ku buzima