Bisaba miliyoni 3.5Frw! Impungenge ku ngingo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko rizagenga serivisi z'ubuvuzi, ariko basaba ko ingingo yemerera ingimbi n'abangavu kugira uburenganzira bwo kwifatira ibyemezo ku buzima bwabo bw'imyororokere yazasuzumanwa ubushishozi.

Impaka nyinshi zagarutse ku ngingo ebyiri, zirimo iyemerera abagore gutwitira bagenzi babo badafite ubushobozi bwo gusama mu buryo busanzwe ndetse n'irebana n'uburenganzira bw'ingimbi n'abangavu ku byerekeranye no kwifatira icyemezo ku buzima bw'imyororokere.

Guverinoma y'u Rwanda yateguye uyu mushinga w'itegeko ivuga ko umubare w'abangavu baterwa inda, zitateganijwe wiyongera biterwa n'uko ingimbi n'abangavu batabona amakuru mu bijyanye no kuboneza urubyaro n'izindi serivisi zerekeye ubuzima bw'imyororokere.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana avuga kandi ko uyu mushinga w'itegeko rizagenga serivisi z'ubuvuzi mu Rwanda wahujwe n'uw'irizagenga ubuzima bw'imyororokere hagamijwe gukemura ibibazo byatumaga abaganga bajyanwa mu nkiko kubera serivisi batanze.

Mu bihe biri imbere kandi, serivisi yo gutwitira undi izajya itangirwa mu bitaro by'u Rwanda hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza.

Iyi serivisi izajya ihabwa umugore udashobora gusama mu buryo busanzwe, kandi afite umugabo ariko Abadepite bamwe basabye ko n'abatarashyingiranywe bazayigiraho uburenganzira.

Kuri ubu iyi serivisi yo gutwitira undi ibarirwa ikiguzi cya Miliyoni 3.5 Frw, umuntu yiyishyuriye hatajemo ubwishingizi cg ubwisungane mu kwivuza.

Ubushakashatsi bwakozwe n'abarimu bo muri Kaminuza ya Ontario Queen yo muri Canada bwerekanye ko abagore babyarira abandi 'surrogates' bafite ibyago byinshi byo kugira ibibazo bikomeye mu gihe cyo gutwita, ndetse n'ibyago byo kubyara abana igihe kitaragera.

Ubu buryo bwo kuba umuntu yatwitira undi bwamamaye mu bihugu byateye imbere, bwifashishwa n'abagore bafite ibibazo bitandukanye bituma badashobora gusama cyangwa gutwita inda ngo umwana azashobore kuvuka ari muzima, bwemewe n'amategeko mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka. Ubu umuryango ushobora kugirana amasezerano n'undi muntu akawutwitira umwana akazavuka ari uwabo.

Iyo umuntu agiye gutwitira undi (Surrogacy) bikorwa hafatwa intanga z'umugore n'umugabo zigahurizwa muri laboratwari hanyuma igi rigashyirwa muri nyababyeyi y'undi mugore agatwitira ba nyirazo.

Itegeko rigenga abantu n'umuryango ryasohotse ku wa 30 Nyakanga 2024 riteganya ko abashyingiranywe bashobora kororoka mu buryo busanzwe cyangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga hagati y'umugabo n'umugore.

Igika cya kabiri cy'ingingo ya 279 kivuga ko 'Kororoka mu buryo bw'ikoranabuhanga k'umugabo n'umugore bashyingiranywe bishobora gukorwa kandi hagati yabo n'undi muntu bagiranye amasezerano hakurikijwe amategeko abigenga.'

Iri tegeko kandi riteganya ko umwana uvutse ku bashyingiranywe mu gihe babana, nta wundi wakwitwa Se uretse umugabo wa nyina. Ni mu gihe nyina w'umwana ari uwemeza ko yamubyaye. Icyakora, nyina w'umwana wavutse hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga 'ni uwanditse mu masezerano yerekeranye no kororoka hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga.'

Ibi byatangijwe mu 1986 ubwo havukaga umwana wa mbere hakoreshejwe uburyo bwo gutwitira undi. Bwahise butangira kwamamara mu bihugu cyane cyane ibyateye imbere aho nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mwaka havuka abana bagera kuri 750 hakoreshejwe ubwo buryo.

Kubyarira umuntu bishobora guterwa n'ibintu bitandukanye, birimo ko uwo muntu nta bushobozi afite bwo kubyara cyangwa se adashaka kubyara ngo atangiriza umubiri we.

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148367/bisaba-miliyoni-35frw-impungenge-ku-ngingo-yemerera-abagore-gutwitira-bagenzi-babo-mu-rwan-148367.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)