Uyu musore wari usanzwe ari umwalimu w'Icyarabu mu ishuri rya Ashakirina Academy riri mu Karere ka Nyanza, yabwiye IGIHE ko yaje gusezera kuri ako kazi kuko yumvaga ashaka kwikorera.
Ibyo byaje gutuma aguza inshuti ye amafaranga yongera ku bwizigame yari afite, agura moto atangira urugendo rushya rwo gukora ku ifaranga ari uko yagiye mu muhanda.
Yavuze ko gutangira bitamworohreye mu kubona abagenzi muri Kigali yari aje gukoreramo ndetse n'inshuti ze zibanza kumubera urucantege zimubwira ko kuba umumotari atari ko kazi yakabaye akora.
Ibyo ntibyamuciye intege ahubwo byabaye nk'ibimuhumura amaso, abasha gutekereza icyatuma abona abagenzi akabasha gukora akazi yari yiyemeje.
Ati 'Byari bikomeye cyane kubona abakiliya gusa nibuka ko mfite abantu barenga 600 kuri WhatsApp bashoboraga kureba ibyo nshyiraho. Nzi ko hari abantu benshi mu Rwanda bakunda moto kubera ko zihendutse kandi zihuta, ariko bari bataramenya ko ari byo nsigaye nkora. Ni gutyo natangiye gushyira kuri 'status' yanjye ibyo nkora.'
Kuva icyo gihe Bizumuremyi yatangiye kujya abyuka buri gitondo mbere yo kwatsa amoto ngo ajye mu muhanda, akabanza gufata amashusho magufi agaragaza ko yiteguye gutwara abantu akayashyira kuri 'status' ye.
Nyuma y'igihe gito abitangiye, bamwe mu nshuti ze batangiye kujya bamusaba kuza kubatwara mu bice bitandukanye muri Kigali ndetse bakanamurangira ibindi biraka.
Bwa butumwa yashyiraga kuri WhatsApp ye bwaje gutuma ahabwa ikiraka n'abakobwa babiri bo muri Nigeria, bafite ubucuruzi bugitangira muri Kigali.
Abo bakobwa bamugiriye nama yo kwagura ibyo akora yifashishije TikTok kugira ngo bigere kure kurushaho, maze aba funguye konti ya TikTok atyo mu ntangiriro z'Ukwakira 2024.
Ati 'Abakobwa b'Abanya-Nigeria bampaye akazi barambwira bati 'uri gukora neza'. Kuki uterekana ibyo ukora kuri TikTok n'izindi mbuga nkoranyambaga'? Ereka n'abandi umurimo ukora kandi ubikore mu buryo bwa kinyamwuga'.
Nibwo Bizumuremyi yatangiye umuvuno wo gusangiza ibyo akora ku mbuga nkoranyambaga akoresheje TikTok, ashyiraho ya mashusho magufi maze abayikoresha si ukumuyoboka karahava!
Ati 'Kuva icyo gihe, barampamagara bati 'motari ngwino udutware'. Maze kubona abakiliya benshi ku buryo ntamenya neza umubare. Nk'uyu munsi hari abantu bamaze kunsaba kujya kubatwara. Ubu nsigaye mpanga gahunda nkurikije ubusabe bw'abakiliya mfite'.
Kuba Bizumuremyi avuga neza Icyongereza biri mu bimufasha cyane guhuza n'abanyamahanga bakamuha akazi.
Ni amashusho yatangiye akora mu rurimi rw'Ikinyarwanda gusa, ariko nyuma aza kongeramo n'Icyongereza ari cyo cyatumye akomeza kwamamara no mu banyamahanga bagenda kuri moto muri Kigali.
Urwo rurimi kandi rumuha umwihariko muri begenzi be kuko abenshi mu bamotari bakoresha Ikinyarwanda gusa.
Bizumuremyi afite icyizere cyo kubona ubushobozi bufatika mu byo akora agashinga ishuri ryigisha gutwara ibinyabiziga cyangwa ikigo cy'imodoka zitwara abagenzi.
Yagiriye urubyiruko bagenzi be inama yo kugira inzozi zagutse no kubyaza umusaruro amahirwe yose babonye kandi bakabikora bashiritse ubute.