BPR Bank yateye ibiti 5000, yizeza umusanzu mu kugera ku ntego z'iterambere rirambye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2024, ukaba wari witabiriwe n'ubuyobozi bw'Akarere, Umurenge n'Akagari; abaturage ndetse n'abakozi batandukanye ba BPR Bank Rwanda.

Umuyobozi Ushinzwe Imicungire y'Ibyateza Ingorane muri BPR Bank Rwanda, Africa Innocent, yavuze ko kimwe mu byo biyemeje harimo guharanira iterambere ry'igihugu no gutanga umusanzu mu kugera ku ntego z'iterambere rirambye [SDGs].

Ati 'Zimwe muri izi ntego harimo kurwanya inzara, kandi irwanywa mu buryo bwinshi harimo no gutera ibiti birimo n'iby'imbuto. BPR igira akarusho ibinyujije muri foundation yayo aho ifasha urubyiruko kwihangira imirimo bityo bakarwanya ubukene.'

'Kugira ngo twiteze imbere ni uko nka banki dufatanya n'igihugu kugira ngo izi ntego 17 zemejwe n'Isi n'igihugu cyacu kikazemeza zigerweho. Ibi biti duteye dufite n'inshingano zo kubikurikirana no kubikuza.'

Yakanguriye abaturage kuyoboka serivisi z'imari by'umwihariko bagana BPR Bank Rwanda, ifite intego yo kubafasha kwiteza imbere.

Umuyobozi Ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Murenge wa Masaka, Kwizera Joshua, yashimiye BPR Bank Rwanda nk'umufatanyabikorwa wabo w'igihe kirekire, ufasha mu bikorwa bitandukanye byo gushyigikira iterambere ry'abaturage.

Ati 'Hari byinshi byakabaye bikorwa binyuze mu ngengo y'imari ya Leta ariko kubera ibikorwa nk'ibi ayo mafaranga ashorwa mu bindi. BPR turabashimiye.'

Si ubwa mbere BPR Bank Rwanda itera ibiti mu murenge wa Masaka, kuko hari n'ubwo bigeze gutera ibiti ku musozi wo ku Ihara mu Kagari ka Gako, Umudugudu wa Rebero, ubu bikaba byaratangiye gukura.

BPR Bank Rwanda Plc ni imwe muri banki z'ubukombe mu Rwanda aho ifite abakiliya barenga ibihumbi 500, ikaba ifite serivisi zimwe za banki zitangitwa mu mashami asaga 88 yo mu Rwanda, hakaba n'izindi ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi Ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Murenge wa Masaka, Kwizera Joshua, yashimiye BPR Bank Rwanda nk'umufatanyabikorwa wabo w'igihe kirekire, ufasha mu bikorwa bitandukanye byo gushyigikira iterambere ry'abaturage
Umuyobozi Ushinzwe Imicungire y'Ibyateza Ingorane muri BPR Bank Rwanda, Africa Innocent, yavuze ko kimwe mu byo biyemeje harimo guharanira iterambere ry'igihugu no gutanga umusanzu mu kugera ku ntego z'iterambere rirambye [SDGs]
Nyuma y'umuganda habaye ibiganiro
ibiti ibihumbi bitanu birimo ibyimbuto n'ibifasha mu kurwanya isuri bizwi nk'inturusu n'ibindi, byatewe ku Ishuri rya EP Mbabe ndetse no hafi yaryo
Abakozi batandukanye ba BPR Bank Rwanda bifatanyije n'abaturage mu gutera ibiti 5000

Amafoto: Kwizera Hervé




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bpr-bank-yateye-ibiti-5000-yizeza-umusanzu-mu-kugera-ku-ntego-z-iterambere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)