Buri mwaka u Rwanda rwakira abanyamahanga barenga 5000 baje kwivuza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda ruri mu rugendo rwo guteza imbere ubuvuzi ku buryo ruzaba igicumbi cya serivisi z'ubuvuzi, ndetse bimwe byatangiye kugerwaho, kuko rutacyohereza abarwayi benshi mu bitaro byo mu mahanga kwivuza indwara zikomeye.

Umuyobozi Ushinzwe Serivisi z'Ubuvuzi n'Ubuzima Rusange muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Athanase Rukundo yabwiye RBA ko kera nta wari uzi ko mu Rwanda bashobora kubaga umuntu bakamukuramo impyiko yangiritse, bakamuha indi.

Ati 'Nta wari uzi ko ushobora gufungura umuntu ukamubaga umutima. Abantu bari bazi ko umutima udashobora gukorwaho ngo iyo uwukozeho arapfa ariko ubu ibyo birakorwa mu gihugu. Nta wari uzi ko mu Rwanda dushobora kuhavurira kanseri, ibi ni bimwe mu byadutwaraga amafaranga menshi. Wasangaga hari abantu twohereza hanze bajya kwivuza izi ndwara kubera ko tudashobora kuzivurira mu gihugu.'

Yavuze ko hari serivisi nyinshi zigezweho mu buvuzi abanyamahanga biganjemo abo mu karere u Rwanda ruherereyemo bayobotse inzira yo kujya kwivuriza mu mavuriro yo mu Rwanda.

Ati 'Tubabona mu byiciro bitandukanye, hari abaza baturutse muri ibi bihugu bidukikije, cyangwa se turi mu karere kamwe kuko babona imitangire yacu ya serivisi uburyo byihuta. Harimo n'abo usanga n'izo serivisi n'ubwo zihari ariko kugira ngo uzazigereho bisaba izindi mbaraga.'

'Buri mwaka twakira abanyamahanga barenga ibihumbi bitanu baza gushaka izo serivisi baturutse mu bice bitandukanye by'Isi. Hari abaturuka muri ibi bihugu turi mu karere kamwe, hari abaturuka muri bya bice usanga RwandAir igenda ijyamo, hari abaje mu nama akavuga ngo ubwo nari nje mu nama, hano serivisi ho ziraboneka reka mpite ngerageza.'

Imibare igaragaza ko abanyamahanga bageze mu Rwanda bashaka serivisi z'ubuvuzi mu gihembwe cya kabiri cya 2024 bari 4004, barimo 3907 bo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

Dr Rukundo ati 'Uje akivuza aha biramworohera guhita agenda agahita abwira bagenzi be.'

Yahamije ko hari ibihugu usanga umubyeyi kugira ngo abagwe bitwara arenga ibihumbi 5$ yanakoresheje ubwishingizi nyamara mu Rwanda bihendutse cyane.

Kugeza ubu u Rwanda rufite imashini nka X-Rays, Ultra Sound, MRI, CT Scan, Endoscopic Ultrasound', Multix Impact E, Ultrasound, Somatop go. Top, n'ibindi utapfaga kubona mu myaka ishize.

Ibyo bijyana kandi na politiki yo kuzana mu gihugu ibigo bikomeye bitanga amasomo ajyanye n'ikoranabuhanga rihambaye mu buvuzi.

Ubu binyuze muri Kaminuza y'u Rwanda, mu cyanya cy'inganda cya Kigali huzuye inyubako nshya igeretse gatanu, izakoreramo Ikigo Nyafurika cy'icyitegererezo mu gukora ibikoresho by'ubuvuzi, CEBE.

Hari kandi IRCAD Africa iri kwigisha abaganga ibyo kuba uri i Kigali ukabaga uri i Texas muri Amerika, igikorwa kikagenda neza n'ibindi.

Ubuvuzi bw'u Rwanda bugenda butera imbere ku buryo n'abanyamahanag bayobotse inzira yo kuhivuziriza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamahanga-barenga-5000-bajya-kwivuriza-mu-rwanda-buri-mwaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)