Unveil Africa Fest' izabera muri Camp Kigali, tariki 07 Ukuboza 2024, yitezweho kuzatanga ibyishimo bisendereye ku bakunzi b'umuziki nyarwanda by'umwihariko abakunzi ba Gakondo. Ntagushidkanya, abanyarwanda benshi bazaba berekeje amaso yabo muri Camp Kigali muri iki gitaramo ndangamuco nyarwanda gisanzwe kiba buri mwaka.
Iri serukiramuco ngarukamwaka rizayoborwa n'umunyamakuru Lucky Nzeyimana uzwiho kuticisha irungu abitabiriye ibirori ayobora, riririmbemo ibyamamare mu njyana gakondo ari bo Itorero Intayoberana, Ruti Joël, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Himbaza Club, J-Sha n'umukirigitananga Siboyintore akaba n'umuhanga mu mbyino gakondo.
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari hanze. Itike ya macye yiswe 'Bisoke' ni 10,000 Frw, ikurikiyeho yiswe 'Muhabura' iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe 'Karisimbi' iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.
Umuyobozi Mukuru wa Unveil Africa yateguye Unveil Africa Fest, Uwase Clarisse, yabwiye InyaRwanda ko abazagura amatike yo mu cyiciro cya Kalisimbi, bazahabwa ku buntu ikirahuri cya Wine cyangwa ikirahuri cya Fresh Juice ku batanywa inzoga. Ni mu gihe abo mu cyiciro cya Muhabura bazahabwa Juice/Jus iri mu icupa cyangwa icupa ry'amazi.
Uwase Clarisse yizeye neza adashidikanya ko iki gitaramo kizatanga ibyishimo by'umwihariko ku bakunzi b'umuziki gakondo. Avuga ko ari ahantu heza umuntu akwiriye gusohokanira n'inshuti ze mu kwishimira ko umwaka wa 2024 urangiye mu mahoro.
Ibigwi bya Ruti Joël uzasusurutsa abazitabira "Unveil Africa Fest 2024"
Umuhanzi Ruti Joël uri mu bahanzi bamaze kubaka izina mu ndirimbo ziganjemo iz'umudiho gakondo, yageze muri studio bwa mbere mu 2018, akorana indirimbo na King Bayo witabye Imana mu 2021 ndetse na Jules Sentore bise 'Diarabi'.
Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru, ku itariki 5 Kamena 2024, Ruti Joël yavuze ko muri uyu mwaka yagabanyije ibikorwa mu rwego rwo kwitegura neza ibyo ashaka kuzagaragariza abanyarwanda, ariko kandi ari no gukora ku ndirimbo yahimbiye Perezida Kagame.
Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, Ruti Joël yumvikanishije ko uyu mwaka wa 2024 yawugenewe Perezida Kagame, bituma nta y'indi ndirimbo azasohora, uretse iyo yamuhimbiye.
Ati: 'Uyu mwaka kuri njyewe nawugeneye Umukuru w'Igihugu kubera ko hari n'indirimbo namuteguriye yitwa 'Mukota'.'
Nubwo bimeze gutya ariko, avuga ko ari gukora kuri Album ye ya kabiri nubwo atazi igihe azayishyirira hanze. Ati 'Hanyuma Album ya Kabiri nayo ndi kuyikoraho, ariko sinzi igihe nzayirangiriza, naba ngiye kubeshya.'
Ruti Joël cyane mu ndirimbo nka 'Igikobwa' n'izindi zakunzwe n'abatari bacye, ari mu bahanzi baririmbye mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yajyanye na Massamba Intore mu gitaramo yakoreye muri Uganda, aho yataramiye Abanyarwanda n'abandi batuye muri iki gihugu.
Ruti Joël akunze kumvikana avuga ko Massamba ari 'umutoza we' kandi yamwigiyeho byinshi birimo ibyagejeje kuri Album ye ya mbere yise 'Yaraje' yashyize hanze muri Mutarama 2023.
Aba bombi bategerejwe mu gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024. Ruti Joel niwe muhanzi Mukuru, ariko kandi azahurira ku rubyiniro n'Itorero Icyeza, umuhanzi Lionel Sentore, abakaraza b'ingoma z'i Burundi, Dj Princess Flor, Dj Saido, Dj Selecta, Dj Azam n'abandi.
Ni ubwa mbere uyu muhanzi agiye gutaramira mu Bubiligi, ndetse yumvikanisha ko ari intambwe idasanzwe ateye mu rugendo rwe rw'umuziki.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Ruti Joël yavuze ko ari ibyishimo kuri we n'amahirwe adasanzwe abonye yo kujya gutaramira Abanyarwanda n'abandi.
Ati 'Ni ubwa mbere ngiye kuhataramira. Abafana bitege ibintu byiza. Nzabakorera igitaramo cyiza.'
Yavuze ko yemeye kujya gutaramira mu Bubuligi mu murongo wo gukomeza kumurika Album ye Musomandera yashyize hanze muri Mutarama 2023.
Ati 'Biri mu murongo wo gukomeza kumurika Album yanjye aho buri munyarwanda hose ari. Ni ibintu bidakorwa mu mwaka umwe, bisaba kugirango ube uhari, kugirango witegure, kandi ukora ibintu biteguye. Ni ibyo ndi gukoraho, kugirango nzahure n'abanyarwanda bariyo, menye abazi indirimbo zanjye, mbese menye ikigero cy'aho indirimbo zanjye zigeze zibanyura.'
Album ye yayishize hanze muri Mutarama 2023, nyuma mu Ukuboza 2023 akora igitaramo cyo kuyimurikira Abanyarwanda cyabereye mu Intare Conference Arena.
Muri Gashyantare 2024, uyu muhanzi yaririmbye muri Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma y'uko Rwanda Day irangiye, yagumyeyo ahakorera ibitaramo yamurikiyemo Album ye.
Ruti avuga ko kuva kiriya gihe atongeye kubona amahirwe yo kumurikira Abanyarwanda Album ye, cyane cyane abatuye hanze y'Igihugu ari nayo mpamvu yiyemeje kujya mu Bubiligi.
Ati 'Navuga ko kujya mu Bubiligi biri mu murongo wo gushimangira iyo gahunda niyahaye yo kumurika Album. Kandi indirimbo nyinshi nzaririmba ni izi kuri Album. Kuko maze iminsi ariyo nshyize hanze, urumva ko birakwiye ko nkomeza uwo murongo.'
Uyu muhanzi agiye kujya mu Bubiligi, mu gihe amaze iminsi mu Rwanda mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival. Yavuze ko ashingiye ku kuntu yakirwa muri ibi bitaramo, abona ko Abanyarwanda banyotewe n'ibihangano bya gakondo.
Ruti ni umusore w'urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Massamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw'umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group n'itoreri Ibihame anywana n'umuco kuva ubwo.
Ijwi ry'uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo 'Diarabi' yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo witabye Imana.
Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y'umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w'ijwi ryiza!
Muri Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'La vie est belle' yasubiyemo y'umuhanzi w'umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw'Igifaransa n'Igiswahili.
Uyu musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n'ibindi.
Urugendo rw'umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z'indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.
Ruti Joël avuga ko inzira ye y'umuziki yaharuwe n'ababyeyi bakuru muri gakondo, kugeza ubwo nawe ayisanzemo abyirukana n'abandi basore b'Ibihame.
Avuga ko gutegura Album ye 'Musomandera' byamusabye kwisunga aba Producer b'abahanga barimo nka X on the Beat na Bo Pro ndetse n'abahanzi barimo Buravan.
Album ye igizwe n'indirimbo 10 zirimo; Rwagasabo, Musomandera, Ibihame, Nyambo, Gaju, Cunda, Akadege, Amaliza, Murakaza n'Ikinimba.
Kuri ubu rero, Ruti Joël ategerejwe bikomeye mu iserukiramuco 'Unveil Africa Fest' rizabera muri Camp Kigali, tariki 07 Ukuboza 2024. Twakwibutsa ko amatike ari kuboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.
Ruti Joël wiyeguriye gakondo, ategerejwe mu iserukamuco ryitezweho gutanga ibyishimo bisendereye ryiswe 'Unveil Africa Fest'
Mu biganiro bye byinshi, Ruti Joël akunze gushimangira uruhare runini rwa Massambe Intore mu rugendo rw'umuziki we